Luka 7
7
Yesu akiza umugaragu w'umutware w'abasirikare
(Mat 8.5-13)
1Nuko ayo magambo yose amaze kuyabwira abantu, ajya i Kaperinawumu. 2Hariyo umutware utwara umutwe w'abasirikare, yari afite umugaragu we akunda cyane, wari urwaye yenda gupfa. 3Uwo yumvise inkuru ya Yesu, amutumaho abakuru b'Abayuda kumwinginga ngo aze gukiza umugaragu we. 4Na bo basanze Yesu baramuhendahenda bati “Ni umuntu ukwiriye ko umugirira utyo 5kuko akunda ubwoko bwacu, ndetse n'isinagogi yacu ni we wayitwubakiye.”
6Yesu ajyana na bo, ageze hafi y'inzu uwo mutware w'abasirikare amutumaho incuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye, 7ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira. 8Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n'abandi, mfite n'abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”
9Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.”
10Izo ntumwa zisubiye mu nzu zisanga uwo mugaragu akize.
Azura umwana w'umupfakazi
11Bukeye ajya mu mudugudu witwa Nayini, abigishwa be n'abantu benshi bajyana na we. 12Ageze hafi y'irembo ry'umudugudu ahura n'abikoreye ikiriba. Uwari wapfuye yari umwana w'ikinege, kandi nyina yari umupfakazi, abantu benshi bo muri uwo mudugudu bari bamuherekeje. 13Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati “Wirira.” 14Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati “Muhungu, ndagutegetse byuka.” 15Uwari upfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubiza nyina.
16Bose baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana bati “Umuhanuzi ukomeye abonetse muri twe”, kandi bati “Imana igendereye ubwoko bwayo.”
17Iyo nkuru y'ibyo yakoze yamamara i Yudaya hose, no mu gihugu cyose gihereranye n'aho.
Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu
(Mat 11.1-19)
18Nuko abigishwa ba Yohana bamutekerereza ibyo byose. 19Yohana ahamagara babiri muri bo, abatuma ku Mwami Yesu ati “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”
20Basohoye kuri Yesu baramubwira bati “Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo ‘Ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?’ ”
21Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara n'ibyago n'abadayimoni, n'impumyi nyinshi arazihumura. 22#Yes 35.5-6; 61.1 Arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n'ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. 23Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”
Yesu ahamya Yohana Umubatiza
24Intumwa za Yohana zimaze kugenda, atangira kuvugana n'abantu ibya Yohana ati “Mwajyanywe mu butayu no kureba iki? Ni urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? 25Ariko se mwagiye kureba iki? Ni umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara imyenda y'abarimbyi n'abagaburirwa ibyiza baba mu ngo z'abami! 26Ariko se mwajyanywe no kureba iki? Ni umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira ko aruta umuhanuzi cyane. 27#Mal 3.1 Uwo ni we wandikiwe ngo
‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,
Izakubanziriza itunganye inzira yawe.’
28Ndababwira yuko mu babyawe n'abagore ari nta wuruta Yohana, nyamara umuto mu bwami bw'Imana aramuruta.”
29 #
Mat 21.32; Luka 3.12 Abantu bose n'abakoresha b'ikoro bamwumvise bemera ko Imana idaca urwa kibera, kuko babatijwe na Yohana. 30Ariko Abafarisayo n'abigishamategeko ubwo batabatijwe na we, bivukije inama z'Imana.
31“Mbese ab'iki gihe ndabagereranya n'iki? Kandi bameze nk'iki? 32Ni nk'abahungu bato bicaye mu maguriro bahamagarana bati ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’ 33Yohana Umubatiza yaje atarya umutsima, atanywa vino, muravuga muti ‘Afite dayimoni.’ 34Umwana w'umuntu aje arya, anywa, muravuga ngo ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, n'incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’ 35Ariko ubwenge bugaragazwa n'abana babwo bose, ko ari ubw'ukuri.”
Umugore w'umunyabyaha asīga Yesu ku birenge
36Umwe mu Bafarisayo aramurarika ngo asangire na we, yinjira mu nzu ye aricara ngo arye. 37#Mat 26.7; Mar 14.3; Yoh 12.3 Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arīra mu nzu y'uwo Mufarisayo, azana umukondo w'amavuta meza ameze nk'amadahano, 38ahagarara inyuma ye hafi y'ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisīga ayo mavuta. 39Uwo Mufarisayo wamurarits, abibonye aribwira ati “Uyu muntu iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha.”
40Yesu aramusubiza ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.”
Ati “Mwigisha, mbwira.”
41Ati “Hariho umuntu wagurizaga, wari ufite abantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimo umwenda w'idenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu. 42Ariko kuko bari babuze ubwishyu azibaharira bombi. Mbese muri abo bombi uwarushije undi kumukunda ni nde?”
43Simoni aramusubiza ati “Ngira ngo ni uwo yahariye inyinshi.”
Na we aramubwira ati “Uvuze neza.” 44Akebuka uwo mugore abwira Simoni ati “Urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge, ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguza umusatsi we. 45Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge. 46Ntiwansīze amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansīze amavuta meza ku birenge. 47Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.”
48Abwira umugore ati “Ubabariwe ibyaha byawe.”
49Nuko abasangiraga na we batangira kubazanya bati “Uyu ni nde, ubabarira n'ibyaha?”
50Abwira uwo mugore ati “Kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
Currently Selected:
Luka 7: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.