Igihe bagihanze amaso ku ijuru akigenda, ngo bajye kubona, babona abagabo babiri bambaye imyambaro yera babahagaze iruhande. Barababaza bati: “Yemwe bagabo bo muri Galileya, ni iki kibahagaritse aho mwitegereza ku ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanywa mu ijuru, azagaruka nk'uko mumubonye ajyayo.”