Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk'umuyaga w'ishuheri, wuzura inzu yose bari bicayemo. Haboneka indimi zisa n'ibirimi by'umuriro zibajyaho, rumwe ku muntu urundi ku wundi, bityo bityo. Bose buzuzwa Mwuka Muziranenge, batangira kuvuga izindi ndimi nk'uko Mwuka abahaye kuzivuga.