Dore ugiye gusama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yezu. Azaba umuntu ukomeye, ndetse azitwa Umwana w'Isumbabyose. Nyagasani Imana azamugabira ingoma ya sekuruza Dawidi, ategeke urubyaro rwa Yakobo kugeza iteka ryose. Koko ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”