Umwana wese w’umuhungu namara iminsi munani azagenywa, uko muzajya mubabyara: ari uwavutse mu nzu yanyu, ari n’umuvamahanga mwaguze feza utari uwo mu bwoko bwawe. Umugaragu wavutse iwanyu muzamugenye, uwo mwaguze feza na we muzamugenye. Bityo Isezerano ryanjye rigaragarira mu mubiri wanyu rizaba iry’iteka ryose.