YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 17

17
1Nuko ageze mu kigero cy’imyaka mirongo urwenda n’icyenda, Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati «Ni jye Mana Nyir’ ububasha. Ukurikire inzira zanjye ube intungane. 2Ngiranye nawe Isezerano kandi nzaguha kororoka bitagira urugero.»
3Abramu yubika umutwe ku butaka, Imana iramubwira iti 4«Ngiri rero Isezerano ryanjye nawe: uzaba sekuru w’imiryango itabarika. 5Nta bwo bazongera kukwita Abramu, ahubwo izina ryawe kuva ubu ribaye Abrahamu#17.5 Abramu . . . Abrahamu: mu Bayisraheli, guha umuntu izina ni ukumushinga ubutumwa, ni ukumuhamagarira ikintu. Izina rya mbere, Abramu, risobanura ’umubyeyi w’ikirangirire’; naho izina rya kabiri, Abrahamu, risobanura ’umubyeyi w’imbaga nyamwinshi’. Imana yongera rero kumusezeranya kuzamuha urubyaro rwinshi., kuko nzakugira sekuru w’imiryango itabarika. 6Nzaguha kororoka cyane, nzakuvanamo imiryango, kandi abami bazakuvukaho. 7Nzagirana Isezerano nawe, nzanarigirane n’abazagukomokaho. Iryo Sezerano rizahoraho, kugira ngo mbe Imana yawe, n’iy’urubyaro rwawe ubuziraherezo. 8Wowe n’urubyaro rwawe nzabaha gutunga burundu iki gihugu wasuhukiyemo, igihugu cyose cya Kanahani, maze nzababere Imana.»
Igenya: ikimenyetso cy’Isezerano
9Imana ibwira Abrahamu, iti «Uzakomeze rero Isezerano ryanjye, wowe n’abo uzabyara, uko ibisekuru bizasimburana. 10Dore rero iryo Sezerano nzagirana nawe n’urubyaro rwawe: umwana wanyu wese w’umuhungu, azagenywe#17.10 azagenywe: kugenya ni ugukata agashishwa k’uruhu rw’umubirigabo w’umuhungu. Icyo gihe amahanga menshi yakurikizaga uwo muhango (mbese nk’uko na nubu Abayisilamu babigenza). Ku Bayisraheli, kugenya bizaba ikimenyetso kidasibangana cy’Isezerano ryabo n’Uhoraho Imana yabo.. 11Muzikatisha agashishwa ku ruhu rw’umubirigabo wanyu, maze bizabe ikimenyetso cy’Isezerano ryanjye namwe. 12Umwana wese w’umuhungu namara iminsi munani azagenywa, uko muzajya mubabyara: ari uwavutse mu nzu yanyu, ari n’umuvamahanga mwaguze feza utari uwo mu bwoko bwawe. 13Umugaragu wavutse iwanyu muzamugenye, uwo mwaguze feza na we muzamugenye. Bityo Isezerano ryanjye rigaragarira mu mubiri wanyu rizaba iry’iteka ryose. 14Ariko utazagenywa wese, umwana w’umuhungu batazakuraho agahu ko ku mubirigabo we, uwo muntu azacibwe mu muryango wamubyaye, azaba yarishe Isezerano ryanjye.»
15Imana ibwira Abrahamu, iti «Sarayi umugore wawe, ntuzongere kumwita Sarayi, ahubwo uzamwita Sara#17.15 Sarayi . . . Sara: mu gihebureyi ayo mazina yombi asobanura ’igikomangoma’. Imana iha Sarayi na we irindi zina; azabyara abami n’ibikomangoma.. 16Nzamuha umugisha, ndetse nzamuha kukubyarira umwana w’umuhungu. Nzamuha umugisha, azaba nyirakuruza w’amahanga, n’abami b’imiryango bazamukomokaho.» 17Abrahamu yubika umutwe hasi, araturika araseka. Aribwira ati «Mbese hari umwana wavuka ku musaza w’imyaka ijana? Na Sara ufite imyaka mirongo urwenda, yashobora kubyara?» 18Abrahamu ni ko kubwira Imana, ati «Icyampa gusa ngo Ismaheli umukomereze ubugingo!» 19Imana iti «Reka da! Ahubwo ni Sara uzakubyarira umwana, ukazamwita Izaki#17.19 ukazamwita Izaki: iryo zina risobanura ngo ’yasetse’. Aha ngaha, umwana yiswe atyo kuko se Abrahamu ari we wari wasetse. Muri 18,12–15, ni Sara useka amenyeshejwe ko azabyara. Muri 21,6, Izaki amaze kuvuka, nyina araterura ati «Imana inteye guseka . . . ».. Nzagirana Isezerano na we, Isezerano rizahoraho iteka kuri we n’urubyaro rwe. 20Naho ku byerekeye Ismaheli, ndakumva. Muhaye umugisha, nzamuha kugwira no kororoka bitagira urugero. Azaba se w’ibikomangoma cumi na bibiri, kandi nzamugira umuryango ukomeye. 21Nyamara Isezerano ryanjye nzarigirana na Izaki, uwo Sara azakubyarira undi mwaka iki gihe.» 22Imana imaze kuvugana na Abrahamu, imusiga aho, irazamuka.
23Nuko uwo munsi nyine, Abrahamu agenya Ismaheli umwana we, n’abari mu rugo rwe bose, n’abo yari ahatse buja yarabaguze feza, abahungu bose bari mu rugo rwe, mbese nk’uko Imana yari yabimubwiye. 24Abrahamu yari mu kigero cy’imyaka mirongo urwenda n’icyenda igihe yigenyesheje. 25Naho umuhungu we Ismaheli yari umwana w’imyaka cumi n’itatu, igihe bamukase agahu k’umubirigabo we. 26Uwo munsi Abrahamu n’umuhungu we Ismaheli barabagenya. 27Ab’igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abagaragu bahavukiye, ari n’abanyamahanga yari yaraguze feza, bose bagenyerwa hamwe na we.

Currently Selected:

Intangiriro 17: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in