Umukobwa nza kubwira nti ’Cisha bugufi ikibindi cya we ninywere amazi’, na we akansubiza ati ’Cyo nywa, ndetse ndakuhirira n’ingamiya’, azabe ari we wageneye umugaragu wawe Izaki, maze ibyo bizamenyeshe ko wagaragarije databuja Abrahamu ubuntu bwawe.»