YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 24

24
Ubukwe bwa Izaki na Rebeka
1Abrahamu yari umukambwe ageze mu zabukuru, kandi Uhoraho yari yaramuhaye umugisha muri byose. 2Abrahamu abwira umukuru mu bagaragu be wategekaga ibintu bye byose ati «Shyira ikiganza cyawe mu nsi y’ikibero#24.2 mu nsi y’ikibero cyanjye: umugaragu arahira ashyira ikiganza ku bugabo bwa shebuja; bityo indahiro ye ikaba ishingiye ku isoko y’ubuzima, ntishobore gukuka. cyanjye, 3urahire Uhoraho, Imana y’ijuru n’isi, ko utazashakira umwana wanjye umugore mu bakobwa b’Abakanahani dutuyemo. 4Ahubwo uzajye mu gihugu cyanjye, mu bavandimwe banjye, abe ari ho ushakira umugore umuhungu wanjye Izaki.» 5Umugaragu aramubaza ati «Ahari wenda umugore ntazakunda kunkurikira muri iki gihugu. Nzajyane se umuhungu wawe mu gihugu waturutsemo?» 6Abrahamu ati «Uzirinde gusubizayo umwana wanjye. 7Uhoraho Imana y’ijuru yankuye mu nzu ya data no mu gihugu cyanjye navukiyemo; yarambwiye kandi arandahira ati ’Iki gihugu nzakigabira abazagukomokaho’; kandi ni we uzohereza umumalayika we akujye imbere, kugira ngo ubonere umugore umwana wanjye iyo ngiyo. 8Niba kandi umugore adashatse kugukurikira, uzaba ubaye umwere ku ndahiro wangiriye. Ariko ntuzasubize umuhungu wanjye iyo ngiyo.» 9Nuko wa mugaragu ashyira ikiganza cye mu nsi y’ikibero cya shebuja Abrahamu, maze arabimurahira.
10Umugaragu yenda ingamiya cumi mu za shebuja, afata ibyiza mu bintu shebuja yari atunze, aragenda. Nuko arahaguruka yerekeza mu ntara ya Aramu yo hagati y’inzuzi ebyiri, mu mugi wa Nahori. 11Abyagiza ingamiya hirya y’umugi, hafi y’iriba; ubwo bwari bugorobye, nk’igihe abagore basohoka mu ngo bajya kuvoma. 12Nuko arasenga, ati «Uhoraho, Mana ya databuja, mpa guhura n’uwo nshaka, wereke databuja Abrahamu ubuntu bwawe. 13Dore mpagaze hafi y’iriba kandi abakobwa b’ino bagiye kuza kuvoma. 14Umukobwa nza kubwira nti ’Cisha bugufi ikibindi cya we ninywere amazi’, na we akansubiza ati ’Cyo nywa, ndetse ndakuhirira n’ingamiya’, azabe ari we wageneye umugaragu wawe Izaki, maze ibyo bizamenyeshe ko wagaragarije databuja Abrahamu ubuntu bwawe.»
15Akivuga ibyo, Rebeka aba asohotse mu mugi. Yari umukobwa wa Betuweli, mwene Milika muka Nahori murumuna wa Abrahamu. Nuko aza atwaye ikibindi ku rutugu. 16Uwo mukobwa akaba mwiza cyane, kandi yari akiri isugi, nta mugabo wari waramumenye. Amanuka mu iriba, yuzuza ikibindi arazamuka. 17Umugaragu yirukanka amusanga, aramubwira ati «Niba ubishaka, reka ninywere intama ku mazi yo mu kibindi cyawe.» 18Umukobwa arasubiza ati «Cyo nywa, shobuja.» Maze ako kanya acisha bugufi ikibindi, amuha amazi yo kunywa. 19Amaze kumuha icyo anywa, aravuga ati «Ngiye kuvomera n’ingamiya zawe, na zo nzuhire kugeza ubwo zishira inyota.» 20Aranguriza bwangu ikibindi mu kibumbiro, yongera kwirukankira ku iriba kugira ngo avome, maze avomera ingamiya zose. 21Nyamugabo yamurebaga yicecekeye, yibaza niba Uhoraho yamugejeje cyangwa se atamugejeje ku cyo yifuzaga.
22Igihe ingamiya zimaze kunywa, wa mugabo afata impeta ya zahabu y’uburemere bw’igice cy’isikeli, arayimwambika, naho ku maboko amwambika ibitare bya zahabu y’uburemere bw’amasikeli cumi. 23Nuko aramubaza ati «Uri umukobwa wa nde? Bimbwire ndabigusabye.» Arongera ati «Ese hari umwanya waboneka kwa so ngo tujye kurarayo?» 24Rebeka aramusubiza ati «Ndi umukobwa wa Betuweli, umuhungu Milika yabyariye Nahori.» 25Ati «Iwacu hari isaso n’ubwatsi bwinshi, hari n’umwanya w’icumbi.» 26Nuko umugabo arapfukama yubika umutwe ku butaka, aramya Uhoraho, 27avuga ati «Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya databuja Abrahamu, We utamuhishe ineza n’ubuntu bwe: kuko Uhoraho yanyoboye inzira ijya ku bavandimwe ba databuja.»
28Umukobwa yiruka ajya kubwira nyina ibyo yari amaze kubona. 29Rebeka yari afite musaza we akitwa Labani. Labani uwo arasohoka, yiruka bwangu, asanga wa mugabo ku iriba. 30Yari yabonye impeta n’ibitare#24.30 yari yabonye impeta n’ibitare: bitwumvisha ko Labani ari umuntu uharanira ubukungu (tuzabyumva birambuye mu gice cya 29–31); yigaragaza nk’umuntu ushaka kwakira neza umushyitsi, ariko mu mutima we yibaza icyo uwo mugenzi w’umukire azamumarira. mushiki we yari yambaye, amaze no kumva mushiki we Rebeka avuga uko uwo mugenzi yamuvugishije, niko kumusanganira ku iriba aho yari ahagaze iruhande rw’ingamiya ze. 31Aramubwira ati «Ngwino, muhire w’Uhoraho. Kuki waheze hanze, kandi inzu nayitunganije, hari n’ikiraro cy’ingamiya?» 32Uwo mugabo aza mu rugo, ingamiya azikuraho imitwaro yazo. Baziha ubwatsi, baziha icyarire, naho we n’abari bamuherekeje babaha amazi yo koga ibirenge. 33Baramufungurira, ariko aranga ati «Simfungura ntaravuga icyo ngomba kuvuga.» Labani ati «Ngaho kivuge.»
34Ati «Ndi umugaragu wa Abrahamu. 35Uhoraho yasendereje imigisha kuri databuja. Yamugize umuntu ukomeye cyane. Yamuhaye amatungo magufi n’amaremare, amuha feza na zahabu, amuha abagaragu n’abaja, amuha ingamiya n’indogobe. 36Na Sara, umugore wa databuja, igihe yari ageze mu zabukuru yamubyariye umuhugu, none yamuraze ibyo atunze byose. 37Databuja yandahiye iyi ndahiro ati ’Umwana wanjye ntuzamushakire umugore mu gihugu cy’Abakanahani dutuyemo.’ 38Ati ’Ahubwo uzajye mu muryango wanjye, mu nzu ya data, uzabe ari ho umumushakira.’ 39Nabwiye databuja nti ’Wenda uwo mugore ntazemera kunkurikira.’ 40Maze aransubiza ati ’Uhoraho mpora ngenda imbere azakoherereza umumalayika, azakugeza ku cyo ushaka: uzabonere umuhungu wanjye umugore wo mu muryango wanjye no mu nzu ya data. 41Numara kugera mu muryango wanjye, umuvumo wanjye ntuzaba ukikokamye. Nibanamukwima nabwo, uzaba ubaye umwere.’ 42Uyu munsi nageze ku iriba ndavuga nti ’Uhoraho, Mana ya databuja Abrahamu, niba urugendo ndimo warugize ruhire, 43dore ndi ku iriba, ngusabye ibi: umukobwa uza gusohoka aje kuvoma, nkaza kumubwira nti: Niba ubishaka reka ninywere utuzi two mu kibindi cyawe, 44maze akansubiza ati: Cyo nywa ubwawe, kandi ndavomera n’ingamiya zawe, azabe ari we mugore Uhoraho yageneye mwene databuja.’ 45Mbaye ntararangiza kwibwira ibyo, Rebeka aba arasohotse, atwaye ikibindi ku rutugu. Amanuka ajya ku iriba, maze aravoma. Ndamubwira nti ’Mpa icyo kunywa niba ubishaka.’ 46Ako kanya acisha bugufi ikibindi arambwira ati ’Cyo nywa, kandi nduhira n’ingamiya zawe.’ Nanyoye kandi yuhira n’ingamiya zanjye. 47Namubajije nti ’Uri umukobwa wa nde?’ Ati ’Ndi umukobwa wa Betuweli, umuhungu Milika yabyariye Nahori.’ Nuko mperako mwambika impeta ku zuru, mwambika n’ibitare ku maboko. 48Hanyuma ndapfukama ndamya Uhoraho, nubitse umutwe ku butaka, kandi nsingiza Uhoraho Imana ya databuja Abrahamu yanyoboye mu nzira kugira ngo mbonere umuhungu we umugeni, umukobwa wa murumuna wa databuja. 49None rero nimushaka kugirira databuja ubuntu n’ineza, ntimunderege, mumbwire. Nimutabyemera na bwo, mubimenyeshe, maze njye iburyo cyangwa se ibumoso.»
50Labani na Betuweli barasubiza bati «Ibyo biturutse kuri Uhoraho, nta cyo twashobora kubikubwiraho, ari icyiza ari ikibi. 51Dore Rebeka ari imbere yawe, mujyane maze abe umugore w’umuhungu wa shobuja, nk’uko Uhoraho abivuze.» 52Umugaragu wa Abrahamu yumvise ayo magambo yubika umutwe ku butaka, imbere y’Uhoraho. 53Hanyuma azana feza, azana zahabu n’imyenda, abiha Rebeka; aha na musaza we, na nyina, ibintu by’igiciro#24.53 ibintu by’igiciro kinini: ni inkwano ya Rebeka. kinini. 54We n’abo bazanye bararya baranywa, bararara.
Bukeye mu gitondo, bamaze kubyuka arababwira ati «Nimunsezerere, nsubire kwa databuja.» 55Musaza w’umukobwa na nyina baramusubiza bati «Umukobwa nagume hano hamwe natwe iminsi mike, mbese nk’iminsi icumi, hanyuma azabone kugenda.» 56Arabasubiza ati «Mwintinza kuko Uhoraho yampaye urugendo ruhire, nimundeke ngende nsubire kwa databuja.» 57Bati «Duhamagare umukobwa noneho, tumubaze icyo atekereza.» 58Nuko bahamagara Rebeka, baramubaza bati «Urashaka kujyana n’uyu mugabo?» Arabasubiza ati «Turajyana.» 59Nuko bareka umwana wabo Rebeka aragenda, hamwe n’umuja wamureze, n’umugaragu wa Abrahamu n’abantu be. 60Rebeka bamuha umugisha baramubwira bati
«Mushiki wacu, urabe umubyeyi w’ibihumbi n’agahumbagiza;
urubyaro rwawe ruzigarurire amarembo y’abanzi rubahashye.»
61Rebeka n’abaja be barahaguruka, burira ingamiya, bakurikira umugaragu wa Abrahamu. Nuko uwo mugabo afata Rebeka baragenda.
62Ku kagoroba, Izaki aza aturutse ku iriba rya Lahayi‐Royi. Icyo gihe yari atuye mu ntara ya Negevu. 63Nuko kuri uwo munsi mu kabwibwi, ajya gutembera mu gasozi; ngo yubure amaso, abona ingamiya ziraje. 64Rebeka na we yubuye amaso, arabukwa Izaki, yururuka ku ngamiya. 65Abaza umugaragu wa Abrahamu, ati «Uriya mugabo uri ku musozi uje atugana ni nde?» Umugaragu ati «Ni databuja.» Ako kanya Rebeka yenda igitambaro cyo mu mutwe aritwikira. 66Umugaragu atekerereza Izaki ibyo yari yarakoze byose. 67Izaki yinjiza Rebeka mu ihema rye. Izaki arongora Rebeka, amubera umugore. Aramukundwakaza, na we amuhoza urupfu rwa nyina Sara.

Currently Selected:

Intangiriro 24: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in