Intangiriro 25
25
Urupfu rwa Abrahamu. Abandi bamukomotseho
1Abrahamu ashaka undi mugore witwaga Ketura. 2Amubyarira Zimurani, Yokishani, Medani, Madiyani, Yishibaki na Shuwa. 3Yokishani abyara Sheba na Dedani. Bene Dedani rero ni Abashuru, Abaletushi, Abalewumi. 4Bene Madiyani ni Eyifa, Eferi, Hanoki, Abida na Elida. Abo bose babyawe na Ketura.
5Abrahamu araga Izaki ibyo yari atunze byose. 6Ariko abana b’inshoreke na bo abagabira akiriho, hanyuma abohereza mu gihugu cy’iburasirazuba, kure ya Izaki.
7Dore rero umubare w’imyaka Abrahamu yarambye ku isi: ni ijana na mirongo irindwi n’itanu. 8Hanyuma Abrahamu arapfa. Yari ageze mu zabukuru asaza neza, asanga abakurambere be#25.8 asanga abakurambere be: ubwo buryo bwo kuvuga tubusanga kenshi muri Bibiliya, buturuka mu muco wa kiyahudi wo guhamba umuntu mu mva y’abasekuruza be.. 9Abahungu be, Izaki na Ismaheli bamushyingura muri bwa buvumo bw’i Makipela, buri mu murima wa Efuroni, mwene Sohari w’Umuheti, uwo murima ukaba ahareba i Mambure. 10Ni wo murima Abrahamu yari yaraguze na bene Heti. Ni ho bahambye Abrahamu n’umugore we Sara. 11Abrahamu amaze gupfa, Imana iha umugisha Izaki umuhungu we. Izaki yari atuye hafi y’iriba rya Lahayi‐Royi.
12Dore urubyaro rwa Ismaheli mwene Abrahamu, uwo Umunyamisirikazi Hagara, umuja wa Sara, yabyaranye na Abrahamu. 13Dore amazina ya bene Ismaheli, ukurikije ibisekuru byabo: Imfura ya Ismaheli ni Nebayoti, hagataho Kedari, Adibyeli, Mibusamu, 14Mishuma, Duma, Masa, 15Hadadi, Tema, Yeturi, Nafishi na Kedima. 16Abo ni bo bene Ismaheli, ngayo amazina yabo, akurikije insisiro n’ingando zabo. Bari bafite abatware cumi na babiri nk’uko imiryango yabo yanganaga. 17Imyaka Ismaheli yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi, hanyuma arapfa, asanga abakurambere be. 18Abayismaheli batura kuva i Havila, kugeza i Shuru, ahateganye na Misiri na Ashuru. Bityo babona aho batura hatari muri bene Abrahamu bandi.
IZAKI NA YAKOBO
Ezawu na Yakobo
19Dore ibisekuru bya Izaki, mwene Abrahamu.
Abrahamu yabyaye Izaki. 20Izaki yari amaze imyaka mirongo ine avutse, igihe ashatse Rebeka umukobwa wa Betuweli, Umwaramu wari utuye mu kibaya cya Aramu; akaba na mushiki wa Labani, Umwaramu. 21Izaki yambaza Uhoraho kuko umugore we yari ingumba. Uhoraho aramwumva, Rebeka asama inda. 22Abana bataravuka babyiganiraga mu nda ye; aravuga ati «Kuki ari jyewe ibi bibayeho?» Nuko ajya guhanuza Uhoraho. 23Uhoraho aramusubiza ati
«Inda yawe irimo amahanga abiri; mu bura bwawe hazasohoka amoko abiri.
Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko;
umukuru akazaba umugaragu w’umuto.»
24Igihe cye cyo kubyara kigeze, asanga koko ko yari atwite babiri. 25Gakuru avuka ari ikigina, afite ubwoya umubiri wose nk’uruhu rw’igikoko, ni ko kumwita Ezawu (ari byo kuvuga Cyoya). 26Hakurikiraho Gatoya, aza afashe agatsinsino ka Ezawu. Bamwita Yakobo. Bavutse, ise Izaki afite imyaka mirongo itandatu. 27Abahungu barakura. Ezawu aba umuhigi wabuhiriye, akiruka imisozi. Yakobo yari umuntu utuje, akigumira mu mahema. 28Izaki yakundaga Ezawu, kuko umuhigo we wamuryoheraga; Rebeka we akikundira Yakobo.
29Umunsi umwe Ezawu ahiguka ananiwe cyane, nuko asanga Yakobo atetse ikinyiga. 30Ezawu abwira Yakobo, ati «Mpa ndye kuri icyo kinyiga cy’ikigina, kuko ndembye.» Ni cyo cyatumye bamwita Edomu (ari byo kuvuga ikigina). 31Yakobo ati «Keretse tukiguze ubutware#25.31 ubutware . . . imfura ya data: umwana w’imfura ni we wahabwaga na se umugisha w’umwihariko, n’umunani we ukaba incuro ebyiri z’uw’abandi, ariko yagombaga kwita kuri barumuna be. bwawe uhabwa no kuba imfura ya data!» 32Ezawu ati «Ubundi se ko ngiye gupfa, ubutware bumariye iki?» 33Yakobo aramubwira ati «Ngaho birahire nonaha!» Ezawu ahera ko arabimurahira, agura na Yakobo ubutware bwe. 34Nuko Yakobo aha Ezawu umugati amuha n’ikinyiga cy’inkori. Ezawu ararya aranywa, arahaguruka aragenda. Nguko uko Ezawu yasuzuguye ubutware bwe, yakeshaga kuba ari we mfura ya se.
Currently Selected:
Intangiriro 25: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.