Imana niguhe urume rumanuka ku ijuru,
iguhe n’uburumbuke bw’ubutaka,
ingano na divayi bigwire bisendere!
Imiryango izakugaragire
n’amahanga azagupfukamire!
Ube umutware wa bene so,
na bene nyoko bagupfukamire!
Hazavumwe uzakuvuma,
hagire umugisha uzakuvuga neza!»