Intangiriro 27
27
Yakobo yihesha umugisha#27.1 Yakobo yihesha umugisha: iyo nkuru itubwira iby’uburyarya Bibiliya yamagana: Yakobo, akurikiza inama mbi za nyina Rebeka, abeshya se w’umusaza kandi w’impumyi, maze yihesha umugisha wari ugenewe Ezawu. Mu by’ukuri, Ezawu yasuzuguye ubutware bwe bw’ubuvukambere kandi arabugurisha abitewe n’amayeri y’umuvandimwe we. Ubwo buryarya bwose, Yakobo azabuhanirwa abe impunzi imyaka myinshi kwa nyirarume Labani. Nyamara Imana itora uwo yishakiye, yatonesheje Yakobo, ikomeza kumusezeranya ibyiza yari yarasezeranyije sekuru Abrahamu. wari ugenewe Ezawu
1Izaki ageze mu zabukuru, amaso ye arahuma ntiyaba akibona. Nuko ni ko guhamagara Ezawu, umuhungu we w’imfura, aramubwira ati «Mwana wanjye!» Undi ati «Ndi hano.» 2Izaki ati «Dore ndashaje, sinzi umunsi nzapfiraho. 3None fata intwaro zawe, umutana n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba, unyicireyo inyamaswa y’umuhigo. 4Hanyuma uyintegurire uko mbikunda, unzanire ndye, maze nguhe umugisha ntarapfa.»
5Rebeka yari ateze amatwi Izaki aganira na Ezawu umuhungu we. Nuko Ezawu ajya mu ishyamba kwicayo inyamaswa y’umuhigo ngo awuzanire se. 6Rebeka abwira umuhungu we Yakobo, ati «Numvise so aganira na Ezawu umuvandimwe wawe amubwira ati 7’Nzanira inyama y’umuhigo, untegurire ndye, mbone kuguha umugisha imbere y’Uhoraho ntarapfa.’ 8None rero, mwana wanjye, tega amatwi, maze ugenze uko ngutegeka: 9genda ujye mu matungo, unzanire abana b’ihene babiri, kugira ngo ntegurire so ibyo kurya uko abikunda. 10Uraza kubishyira so, afungure, maze aguhe umugisha atarapfa.»
11Yakobo asubiza nyina Rebeka, ati «Ezawu mwene data afite ibyoya ku mubiri wose, naho jye nta byo mfite. 12None data yankorakora agasanga mubeshya, naba nikururiye umuvumo aho guhabwa umugisha.»
13Nyina aramubwira ati «Nakuvuma, bimpame ari jye, mwana wanjye. Nyumva gusa, maze ugende unzanire icyo nkubwiye.» 14Nuko Yakobo aragenda, azanira nyina ibyo yari yamutumye. Nyina abiteguramo ibyo kurya uko Izaki yabikundaga. 15Hanyuma Rebeka yenda umwambaro mwiza cyane w’umuhungu we mukuru Ezawu yari abitse mu nzu, awambika umuhungu we muto Yakobo. 16Naho impu za ba bana b’ihene, azimwambika ku maboko no mu ijosi, ahatari ubwoya. 17Nuko ahereza Yakobo umuhungu we ibiryo n’umugati yari yateguye.
18Yakobo yinjira kwa se, aramubwira ati «Dawe!» Undi ati «Ye! Uri nde se, mwana wanjye?» 19Yakobo asubiza se, ati «Ndi Ezawu, umwana wawe w’imfura. Nakoze uko wambwiye. Eguka, wicare, urye inyama y’umuhigo wanjye, maze umpe umugisha wawe.» 20Izaki aramubwira ati «Mbega ngo uraronka vuba, mwana wanjye!» Undi ati «Ni uko Uhoraho Imana yawe yampaye kuronka.» 21Izaki abwira Yakobo, ati «Igira hino ngukoreho, mwana wanjye, numve niba uri Ezawu umwana wanjye, cyangwa se niba utari we.» 22Yakobo yegera se Izaki, nuko se aramukorakora, aravuga ati «Ijwi ni irya Yakobo, ariko amaboko ni aya Ezawu.» 23Ntiyamumenya, kuko amaboko ye yari yuzuye ibyoya nk’amaboko ya mwene nyina Ezawu. Nuko Izaki amuha umugisha.
24Aramubaza ati «Ese koko ni wowe umwana wanjye Ezawu?» Undi ati «Ni jye.» 25Ati «Ngaho, mwana wanjye, mpereza ndye ku muhigo wawe maze nguhe umugisha wanjye.» Aramuhereza, ararya, hanyuma amuzanira na divayi, aranywa. 26Nuko umubyeyi we Izaki aramubwira ati «Igira hino umpobere, mwana wanjye.» 27Yakobo aramwegera, aramuhobera. Izaki yumva impumuro y’imyambaro ye, amuha umugisha agira ati
«Impumuro y’umuhungu wanjye
ni nk’impumuro y’umurima Uhoraho yahaye umugisha.
28Imana niguhe urume rumanuka ku ijuru,
iguhe n’uburumbuke bw’ubutaka,
ingano na divayi bigwire bisendere!
29Imiryango izakugaragire
n’amahanga azagupfukamire!
Ube umutware wa bene so,
na bene nyoko bagupfukamire!
Hazavumwe uzakuvuma,
hagire umugisha uzakuvuga neza!»
30Izaki akirangiza guha Yakobo umugisha, na Yakobo agisohoka kwa se, Ezawu mukuru we aba aratungutse, avuye guhiga. 31Na we ategura ibyo kurya, abizanira se. Abwira se ati «Umubyeyi niyeguke, arye ku muhigo w’umwana we, maze ampe umugisha.» 32Se Izaki aramubaza ati «Uri nde?» Arasubiza ati «Ni jye, imfura yawe Ezawu.» 33Izaki ahinda umushyitsi aratengurwa, aravuga ati «Ni nde wahize, akanzanira inyama y’umuhigo? Nariye kuri byose, utaraza. Namuhaye umugisha, kandi ni we uzagira umugisha#27.33 ni we uzagira umugisha: muri icyo gihe, batekerezaga ko iyo bamaze guha umuntu umugisha cyangwa kumuvuma, batashoboraga kubihindura..»
34Ezawu ngo yumve ayo magambo ya se, acura imiborogo yuzuye intimba, hanyuma abwira se ati «Dawe, nanjye mpa umugisha.» 35Se ati «Murumuna wawe yakoresheje uburiganya, atwara umugisha wawe.» 36Undi ati «Ese bamwitiye Yakobo#27.36 Ese bamwitiye Yakobo . . . : mu gihebureyi, iryo zina Yakobo bashobora kurisobanura ngo ’yagiye mu mwanya wa . . . ’, Ezawu yabonye ko umuvandimwe we yamugiriye mu mwanya kabiri, nuko atangira kumwanga bikabije, ashaka kwihorera. kugira ngo azanyimure kabiri kose? Yantwaye ubutware, none antwaye n’umugisha!» Yungamo ati «Nta mugisha wansigiye?» 37Izaki abwira Ezawu, ati «Namugize umutware wawe, bene se bose nabagize abagaragu be; namuhaye umugisha wo kweza ingano no kugira divayi nyinshi. Nkugirire nte se, mwana wanjye?» 38Ezawu abwira se, ati «Dawe, ugira umugisha umwe gusa? Nanjye mpa umugisha, dawe!» Nuko atera hejuru ararira. 39Izaki se aramubwira ati
«Uzatura kure y’ubutaka burumbuka,
na kure y’urume rumanuka mu ijuru.
40Uzatungwa n’inkota yawe.
Murumuna wawe uzamugaragira, ariko uzigobotora,
ujugunye umuzigo azaba yashyize ku ntugu zawe.»
Yakobo ahungira kwa nyirarume Labani
41Guhera ubwo, Ezawu azira Yakobo, amuhora umugisha se yari yamuhaye. Mu mutima yigira inama, ati «Iminsi yo kwiraburira data iregereje; nyuma y’aho nzica Yakobo murumuna wanjye!» 42Baza kubwira Rebeka amagambo ya Ezawu, umwana we w’imfura. Nuko atumiza Yakobo, aramubwira ati «Dore Ezawu mukuru wawe agiye kwihorera, akwice. 43None tega amatwi, wumve icyo nkubwira. Haguruka, uhungire kwa musaza wanjye Labani utuye i Harani. 44Uzabe uhamye iwe iminsi mike, kugeza igihe uburakari bwa mukuru wawe buzashirira. 45Maze uburakari bwe nibucurama, akibagirwa ibyo wamugiriye, nzakoherereza intumwa ikugarura. Ni iki cyatuma mbapfusha mwembi#27.45 mbapfusha mwembi umunsi umwe: Ezawu niyica murumuna we, azagomba gucibwa (reba 4,14 na 9,5–6), bityo nyina ababure bombi. umunsi umwe?»
46Rebeka abwira Izaki ati «Ndarambiwe, kubaho bimvuye ku nzoka, kubera bariya Bahetikazi Ezawu yarongoye! Yakobo na we aramutse arongoye undi nk’aba mu bakobwa b’iki gihugu, kubaho byaba bimariye iki?»
Currently Selected:
Intangiriro 27: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.