Intangiriro 28
28
1Nuko Izaki ahamagaza Yakobo, amuha umugisha, amutegeka amubwira ati «Ntuzashake umugore mu bakobwa b’i Kanahani. 2Haguruka ugende ujye mu kibaya cya Aramu#28.2 mu kibaya cya Aramu: ako karere kari kure cyane ya Berisheba, aho Izaki n’umuryango we bari batuye; kandi umugi agomba kugana ni Harani, aho Tera, se wa Abrahamu, n’umuryango we wose bari batuye kera (reba 11,31)., kwa sokuru Betuweli; uzahishakire umugore mu bakobwa ba Labani, nyokorome.
3Imana Nyir’ububasha niguhe umugisha, iguhe kororoka no kugwira, uzabe ikoraniro ry’imiryango!
4Wowe n’urubyaro rwawe, izabahe umugisha yahaye Abrahamu, kugira ngo uzatunge igihugu wimukiyemo, igihugu Imana yahaye Abrahamu!»
5Nuko Izaki yohereza Yakobo, aragenda ajya mu kibaya cya Aramu kwa Labani, mwene Betuweli w’Umwaramu, akaba musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Ezawu.
6Ezawu azirikana uko Izaki yahaye umuhugu we Yakobo umugisha, akamutegeka kudashaka umugore mu bakobwa b’i Kanahani, akanamwohereza mu kibaya cya Aramu gushakayo umugore. 7Abonye kandi ko Yakobo yumviye se na nyina, akigira mu kibaya cya Aramu, 8noneho Ezawu amenya atyo ko se Izaki atishimiraga abakobwa b’i Kanahani. 9Ni bwo asanze Ismaheli ngo acyure Mahalata, umukobwa wa Ismaheli mwene Abrahamu. Mahalata uwo yari mwene se wa Nebayoti. Nuko Ezawu amuharika abagore bandi yari atunze.
Yakobo arota
10Yakobo rero ava i Berisheba agana i Harani. 11Aza kugera ahantu araharara, kuko izuba ryari rimaze kurenga. Yenda ibuye ry’aho hantu, araryisegura, maze araryama. 12Aza kurota abona urwego#28.12 urwego: mu by’ukuri, Bibiliya nta bwo ivuga urwego rusanzwe, ivuga ahubwo ingazi nyinshi zihuza isi n’ijuru. rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamalayika b’Imana barumanuka, bakaruzamuka.
13Nuko abona nguyu Uhoraho amuhagaze iruhande, amubwira ati «Ndi Uhoraho, Imana ya so Abrahamu, Imana ya Izaki. Ubutaka uryamyeho nzabuguha, mbuhe n’urubyaro rwawe. 14Abazagukomokaho bazangana n’umukungugu wo ku isi, bazisanzurira mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru. Amoko yose y’isi azaherwa umugisha muri wowe no mu rubyaro rwawe. 15Dore, ndi kumwe nawe; nzakurinda aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, kugeza ubwo nzaba nujuje ibyo nakubwiye byose.»
16Yakobo ava mu bitotsi, ariyamirira, ati «Mu by’ukuri Uhoraho ari aha hantu, ariko jye nkaba ntari mbizi!» 17Ubwoba buramutaha; ati «Mbega aha hantu ko hateye ubwoba! Aha hantu si ikindi kitari Inzu y’Imana, aha hantu ni ryo rembo ry’ijuru!» 18Nuko Yakobo arazinduka, yenda rya buye yari yiseguye, araryegura ararishinga, arisukaho amavuta#28.18 arisukaho amavuta: gusiga amavuta ikintu, bwari uburyo bwo kucyegurira Imana. ku isonga. 19Aho hantu ahita Beteli (ari byo kuvuga ’Inzu y’Imana’), ariko mbere uwo mugi witwaga Luzi.
20Nuko Yakobo arahiga ati «Imana niba turi kumwe ikandinda muri uru rugendo ndimo, nimpa ifunguro ikampa n’umwambaro, 21ninsubiza amahoro kwa data, Uhoraho ni we uzambera Imana koko. 22Iri buye nshinze rizaba inzu y’Imana, kandi mu byo uzampa byose nzajya nkuraho kimwe cya cumi nkiguture.»
Currently Selected:
Intangiriro 28: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.