YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 6

6
Abantu bahinduka babi cyane
1 # Yobu 1.6; 2.1 Abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa, 2abana b'Imana bareba abakobwa b'abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose. 3Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.” 4#Kub 13.33 Muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b'Imana bamaze kurongora abakobwa b'abantu babyarana na bo abana, ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire.
5 # Mat 24.37; Luka 17.26; 1 Pet 3.20 Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z'abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. 6Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima. 7Uwiteka aravuga ati “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu n'inyamaswa n'amatungo n'ibikururuka n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, kuko nicujije yuko nabiremye.” 8Ariko Nowa agirira umugisha ku Uwiteka.
9 # 2 Pet 2.5 Uru ni rwo rubyaro rwa Nowa. Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n'Imana. 10Kandi yabyaye abahungu batatu, Shemu na Hamu na Yafeti. 11Kandi isi yari yononekaye mu maso y'Imana, yuzuye urugomo. 12Imana ireba isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi.
Imana itegeka Nowa kubāza inkuge
13Imana ibwira Nowa iti “Iherezo ry'abafite umubiri bose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuye urugomo ku bwabo, dore nzabarimburana n'isi. 14Nuko rero wibārize inkuge mu giti cyitwa goferu, ugabanyemo ibyumba, uyihome ubushishi imbere n'inyuma. 15Uyibāze utya: uburebure bw'umurambararo bw'iyo nkuge bube mikono magana atatu, ubugari bwayo bube mikono mirongo itanu, uburebure bw'igihagararo bwayo bube mikono mirongo itatu. 16Kandi uzacemo idirishya, rizaba irya mukono umwe nuyirangiza hejuru, umuryango w'inkuge uzawushyire mu rubavu rwayo. Uzayishyiremo amazu, iyo hasi n'iya kabiri hejuru yayo n'iya gatatu. 17Nanjye dore nzazana umwuzūre w'amazi mu isi, urimbure ibifite umubiri byose, birimo umwuka w'ubugingo, ubitsembe hasi y'ijuru, ibiri mu isi byose bipfe. 18Ariko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, uzinjirane muri iyo nkuge n'abana bawe n'umugore wawe n'abakazana bawe. 19Kandi mu moko yose y'ibibaho bifite umubiri byose, uzinjize muri iyo nkuge bibiri bibiri, ngo ubirokorane nawe, bizaba ikigabo n'ikigore. 20Mu nyoni no mu bisiga nk'uko amoko yabyo ari, no mu matungo nk'uko amoko yayo ari, no mu bikururuka hasi byose nk'uko amoko yabyo ari, bibiri by'amoko yose bizaze aho uri, kugira ngo ubirokore. 21Kandi uzijyanire mu biribwa byose, ubyihunikire bizabe ibyo kubatungana n'ibyo muri kumwe.” 22#Heb 11.7 Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora.

Currently Selected:

Itangiriro 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in