YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 6

6
Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu
(Mat 14.13-21; Mar 6.30-44; Luka 9.10-17)
1Hanyuma y'ibyo Yesu ajya hakurya y'Inyanja y'i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya. 2Iteraniro ry'abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi. 3Yesu azamuka umusozi yicaranayo n'abigishwa be. 4Ubwo Pasika, iminsi mikuru y'Abayuda, yendaga gusohora. 5Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?” 6Icyatumye amubaza atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore.
7Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.”
8Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati 9“Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y'ingano, n'ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”
10Yesu ati “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nk'ibihumbi bitanu. 11Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n'ifi na zo azigenza atyo nk'uko bazishakaga. 12Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.” 13Barateranya buzuza intonga cumi n'ebyiri z'ubuvungukira bwa ya mitsima itanu y'ingano, ubwo abariye bashigaje.
14Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.” 15Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufūra asubira ku musozi wenyine.
Yesu agendesha amaguru hejuru y'inyanja
(Mat 14.22-34; Mar 6.45-52)
16Bugorobye abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja. 17Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu. Bwari bwije kandi na Yesu atarabageraho, 18inyanja ihindurizwa n'umuyaga mwinshi uhuha. 19Bamaze kuvugama sitadiyo makumyabiri n'eshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru y'inyanja. Ageze bugufi bw'ubwato baratinya. 20Ariko arababwira ati “Ni jye; mwitinya.” 21Baherako bemera ko ajya mu bwato, uwo mwanya bugera imusozi aho bajyaga.
Iby'umutsima w'ubugingo
22Bukeye bwaho iteraniro ry'abantu benshi ryari rihagaze hakurya y'inyanja, bamenya yuko hari ubwato bumwe gusa kandi ko Yesu atīkiranye n'abigishwa be muri bwo, ahubwo ko bagiye bonyine ubwabo. 23Nuko ayandi mato avuye i Tiberiya amaze kwambuka, afata bugufi bw'aho barīriye ya mitsima, Umwami Yesu amaze kuyishimira. 24Nuko abo bantu babonye ko Yesu n'abigishwa be badahari, bikira muri ayo mato ubwabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo.
25Bamubonye hakurya y'inyanja baramubaza bati “Mwigisha, waje hano ryari?”
26Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga. 27Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”
28Baramubaza bati “Tugire dute ngo dukore imirimo y'Imana?”
29Arabasubiza ati “Umurimo w'Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”
30Baramubaza bati “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki? 31#Kuva 16.4,15; Zab 78.24 Ba sogokuruza bacu barīraga manu mu butayu, nk'uko byanditswe ngo ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mu ijuru.’ ”
32Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umutsima w'ukuri uvuye mu ijuru. 33Kuko umutsima w'Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.”
34Baramubwira bati “Databuja, ujye uduha uwo mutsima iteka.”
35Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w'ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n'unyizera ntabwo azagira inyota na hato. 36Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera. 37Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato. 38Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka, 39kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w'imperuka. 40Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w'imperuka.”
41Nuko Abayuda baramwitotombera kuko yavuze ati “Ni jye mutsima wavuye mu ijuru.” 42Bati “Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?”
43Yesu arabasubiza ati “Mwe kwitotomba. 44Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w'imperuka. 45#Yes 54.13 Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi. 46Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data. 47Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho. 48Ni jye mutsima w'ubugingo. 49Ba sekuruza wanyu barīraga manu mu butayu, nyamara barapfuye. 50Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa. 51Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw'abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.”
52Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?”
53Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w'Umwana w'umuntu, ntimunywe n'amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe. 54Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w'imperuka, 55kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by'ukuri, n'amaraso yanjye ari ibyokunywa by'ukuri. 56Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we. 57Nk'uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye. 58Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk'uwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.”
59Ibyo yabivugiye mu isinagogi, yigishiriza i Kaperinawumu.
60Nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati “Iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?”
61Yesu amenya mu mutima we yuko abigishwa be babyitotombeye, arababaza ati “Mbese ibyo bibabereye igisitaza? 62None mwabona Umwana w'umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite? 63Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo, 64ariko hariho bamwe muri mwe batizera.” (Kuko uhereye mbere na mbere Yesu yari azi abatizera abo ari bo, n'uzamugambanira uwo ari we.) 65Nuko aravuga ati “Ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.”
66Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we. 67Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe murashaka kugenda?”
68 # Mat 16.16; Mar 8.29; Luka 9.20 Simoni Petero aramusubiza ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho, 69natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w'Imana?”
70Yesu arabasubiza ati “Mbese si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe ni umwanzi.” 71Uwo yavugaga ni Yuda Isikariyota mwene Simoni kuko ari we wari ugiye kuzamugambanira, ari umwe muri abo cumi na babiri.

Currently Selected:

Yohana 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in