Luka 22
22
Yuda agambanira Yesu
(Mat 26.2-5,14-16; Mar 14.1-2,10-11; Yoh 11.45-53)
1 #
Kuva 12.1-27
Nuko iminsi mikuru y'imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora. 2Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda.
3Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare w'abo cumi na babiri. 4Aragenda avugana n'abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare, uko azamubagenzereza. 5Baranezerwa basezerana kumuha ifeza. 6Aremera maze ashaka uburyo yamubagenzereza, rubanda rudahari.
Yesu n'abigishwa basangira ibya Pasika
(Mat 26.17-30; Mar 14.12-26; Yoh 13.21-30; 1 Kor 11.23-25)
7Nuko umunsi w'imitsima idasembuwe urasohora, ari wo ukwiriye kubāgirwamo umwana w'intama wa Pasika. 8Atuma Petero na Yohana ati “Nimugende mudutunganirize ibya Pasika kugira ngo turye.”
9Baramubaza bati “Urashaka ko tubitunganiriza hehe?”
10Arabasubiza ati “Dore nimumara kugera mu murwa, muraza guhura n'umugabo wikoreye ikibindi cy'amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo. 11Nuko mubwire nyir'inzu muti ‘Umwigisha arakubaza ngo: Icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’ 12Na we ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru giteguye, abe ari ho mubitunganiriza.”
13Baragenda babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.
14Igihe gisohoye aricara ngo afungure, kandi intumwa na zo zicarana na we. 15Arazibwira ati “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa. 16Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugeza aho izasohorera mu bwami bw'Imana.”
17Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati “Mwende iki musangire. 18Ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, ukageza aho ubwami bw'Imana buzazira.”
19Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “Uyu ni umubiri wanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.” 20#Yer 31.31-34 N'igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.]
21 #
Zab 41.10
“Ariko dore ukuboko k'ungambanira kuri kumwe n'ukwanjye ku meza. 22Kuko Umwana w'umuntu agenda nk'uko byamugenewe, ariko uwo muntu umugambanira azabona ishyano!”
23Batangira kubazanya muri bo, uwenda kugira atyo uwo ari we.
Abigishwa bajya impaka z'ubukuru
(Mat 20.25-28)
24 #
Mat 18.1; Mar 9.34; Luka 9.46 Maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru. 25#Mat 20.25-27; Mar 10.42-44 Arababwira ati “Abami b'amahanga barayategeka, n'abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi. 26#Mat 23.11; Mar 9.35 Ariko mwebweho ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nk'uworoheje, n'utwara abe nk'uhereza. 27#Yoh 13.12-15 Umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza? Si uherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk'uhereza.
28“Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. 29Nanjye mbabikiye ubwami nk'uko Data yabumbikiye, 30#Mat 19.28 kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z'icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli.”
Yesu avuga ko Petero agiye kumwihakana
(Mat 26.33-35; Mar 14.27-31; Yoh 13.36-38)
31Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk'amasaka, 32ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.”
33Aramubwira ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y'imbohe ndetse no mu rupfu.”
34Aramubwira ati “Petero, ndakubwira yuko uyu munsi inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu ko utanzi.”
35 #
Mat 10.9-10; Mar 6.8-9; Luka 9.3; 10.4 Kandi arababaza ati “Ubwo nabatumaga mudafite impago, cyangwa imvumba cyangwa inkweto, mbese hari icyo mwakennye?”
Baramusubiza bati “Nta cyo.”
36Arababwira ati “Ariko nonaha ufite uruhago rurimo ifeza arujyane, n'ufite imvumba ni uko. Ariko utabifite agure umwitero we, ngo abone kugura inkota. 37#Yes 53.12 Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘Yabaranywe n'abagome’, kuko ibyanjye byenda gusohora.”
38Baramubwira bati “Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.”
Arababwira ati “Ziramaze!”
Yesu asengana umubabaro
(Mat 26.36-46; Mar 14.32-42)
39Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono nk'uko yamenyerey, abigishwa be baramukurikira. 40Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.”
41Atandukana na bo umwanya ureshya n'ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati 42“Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” [ 43Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga 44kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n'ibyuya bye byari bimeze nk'ibitonyanga by'amaraso bitonyanga hasi.]
45Amaze gusenga arahaguruka ajya ku bigishwa be, asanga basinjirijwe n'agahinda. 46Arababaza ati “Ikibasinjirije ni iki? Nimubyuke musenge kugira ngo mutajya mu moshya.”
Bafata Yesu
(Mat 26.47-56; Mar 14.43-50; Yoh 18.3-11)
47Akibivuga haza igitero kizanywe n'uwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome. 48Yesu aramubaza ati “Yuda, uragambanishiriza Umwana w'umuntu kumusoma?”
49Abari kumwe na we babonye ibyenda kubaho baramubaza bati “Databuja, tubakubite inkota?” 50Umwe muri bo ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo.
51Yesu aravuga ati “Rekera aho.” Amukora ku gutwi aragukiza.
52Yesu abwira abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare barinda urusengero, n'abakuru bamuteye ati “Munteye nk'abateye umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo. 53#Luka 19.47; 21.37 Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n'icy'ubutware bw'umwijima.”
Petero yihakana Yesu
(Mat 26.69-75; Mar 14.66-72; Yoh 18.25-27)
54Baramufata baramujyana, bamushyira mu nzu y'Umutambyi mukuru, ariko Petero amukurikira arenga ahinguka. 55Nuko bamaze gucana umuriro mu rugo hagati baricara, Petero na we yicara hagati yabo. 56Umuja amubonye yicaye ahabona aramwitegereza aravuga ati “N'uyu na we yari kumwe na we.”
57Arabihakana ati “Mugore, simuzi.”
58Hashize umwanya muto, undi aramubona aramubwira ati “Nawe uri uwo muri bo.”
Petero ati “Wa muntu we, si ndi uwabo.”
59Hashize umwanya nk'isaha imwe, undi amuhamiriza abikomeje cyane ati “Ni ukuri n'uyu yari kumwe na we, kuko ari Umunyagalilaya.”
60Petero ati “Wa muntu we, icyo uvuze sinzi icyo ari cyo.”
Akibivuga, muri ako kanya inkoko irabika. 61Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati “Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.” 62Arasohoka ajya hanze ararira cyane.
Bashinyagurira Yesu
(Mat 26.57-68; Mar 14.55-65; Yoh 18.19-24)
63Abagabo bari bafashe Yesu baramushinyagurira, baramukubita, 64bamupfuka mu maso baramubaza bati “Hanura, ni nde ugukubise?” 65Bamubwira n'ibindi byinshi bamutuka.
66Nuko iryo joro rikeye abakuru b'ubwo bwoko baraterana, ari bo batambyi bakuru n'abanditsi, bamujyana mu rukiko rwabo bati 67“Niba uri Kristo, tubwire.”
Arababwira ati “Nubwo nababwira ntimwabyemera na hato, 68naho nababaza ntimwansubiza. 69Ariko uhereye none, Umwana w'umuntu azaba yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana.”
70Bose bati “Noneho uri Umwana w'Imana?”
Arabasubiza ati “Mwakabimenye ko ndi we.”
71Na bo bati “Turacyashakira iki abagabo, ko twumvise ubwacu abyivugiye ubwe?”
Currently Selected:
Luka 22: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.

: