Luka 23
23
Yesu ashyikirizwa Pilato
(Mat 27.1-2,11-31; Mar 15.1-5; Yoh 18.28-40)
1Bose barahaguruka bamujyana kwa Pilato. 2Batangira kumurega bati “Uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.”
3Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?”
Aramusubiza ati “Wakabimenye.”
4Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”
5Na bo barashega bati “Agomesha abantu, yigisha i Yudaya hose uhereye i Galilaya ukageza n'ino.”
Pilato yohereza Yesu kwa Herode
6Pilato abyumvise abaza ko ari Umunyagalilaya. 7Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi.
8Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora. 9Amubaza amagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza. 10Abatambyi bakuru n'abanditsi barahagarara, bakomeza kumurega cyane. 11Herode n'abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ubengerana bamugarurira Pilato. 12Herode na Pilato baherako buzura uwo munsi, kuko mbere banganaga.
Pilato acira Yesu urubanza
(Mat 27.15-26; Mar 15.6-15; Yoh 18.39—19.16)
13Pilato ateranya abatambyi bakuru n'abatware n'abantu bose, 14arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none dore ubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze. 15Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha. 16Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.” [ 17Ibyo yabivugiye kuko yabaga akwiriye kubabohorera imbohe imwe, mu minsi mikuru yose.]
18Ariko bose basakuriza icyarimwe bati “Kuraho uyu, utubohorere Baraba.”
19Uwo bari bamushyize mu nzu y'imbohe, bamuhora ubugome n'ubwicanyi bwari mu murwa.
20Pilato yongera kuvugana na bo, ashaka kubohora Yesu. 21Ariko bo barasakuza bati “Mubambe! Mubambe!”
22Ababaza ubwa gatatu ati “Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”
23Ariko baramukoranira basakuza n'amajwi arenga, bamuhata ko Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza. 24Nuko Pilato aca urubanza ngo icyo bashaka bagihabwe: 25abohora uwashyizwe mu nzu y'imbohe bamuhora ubugome n'ubwicanyi, uwo bashakaga, maze atanga Yesu ngo bamugire uko bashaka.
Abagore b'i Yerusalemu baborogera Yesu
26Baramujyana, batangīra umuntu witwaga Simoni w'Umunyakurene waturukaga imusozi, bamukorera umusaraba ngo awikorere akurikiye Yesu.
27Abantu benshi baramukurikira, barimo n'abagore bikubita mu bituza bamuborogera. 28Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b'i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n'abana banyu, 29kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n'inda zitabyaye, n'amabere atonkeje.’ 30#Hos 10.8; Ibyah 6.16 Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n'udusozi bati ‘Nimudutwikire.’ 31Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?”
32Kandi bajyana n'abandi babiri bari inkozi z'ibibi, ngo babīcane na we.
Babamba Yesu bamushinyagurira
(Mat 27.32-44; Mar 15.20-32; Yoh 19.16-24)
33Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n'abo bagome, umwe iburyo bwe n'undi ibumoso. 34#Zab 22.19 Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.”
Bagabana imyenda ye barayifindira. 35#Zab 22.8 Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n'Imana.”
36 #
Zab 69.22
Abasirikare na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira 37bati “Niba uri umwami w'Abayuda ikize.”
38Hejuru ye hari urwandiko rwanditswe ngo “UYU NI UMWAMI W'ABAYUDA.”
Umugome umwe yihana
39Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.”
40Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n'urwe? 41Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n'ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.” 42Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.”
43Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.”
Urupfu rwa Yesu
(Mat 27.45-56; Mar 15.33-41; Yoh 19.28-30)
44Nuko isaha zibaye nk'esheshatu, haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaa cyenda, 45#Kuva 26.31-33 izuba ntiryava, umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri. 46#Zab 31.6 Yesu avuga ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Amaze kuvuga atyo umwuka urahera.
47Nuko umutware w'abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.”
48Inteko z'abantu bari bateraniye aho kurebēra, babonye ibibaye basubirayo bīkubita mu bituza. 49#Luka 8.2-3 N'incuti ze zose n'abagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba.
Yosefu ahamba Yesu
(Mat 27.57-66; Mar 15.42-47; Yoh 19.38-42)
50Umuntu witwaga Yosefu, yari umujyanama wo mu Bayuda, w'umunyangeso nziza kandi ukiranuka. 51Uwo ntiyafatanije n'inama zabo n'ibyo bakoze, yari Umunyarimataya, umudugudu w'Abayuda, na we yategerezaga ubwami bw'Imana. 52Nuko ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu. 53Arayibambūra ayizingira mu mwenda w'igitare, ayihamba mu mva yakorogoshowe mu rutare, itarahambwamo umuntu. 54Hāri ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora.
55Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n'intumbi ye uko ihambwe, 56#Kuva 20.10; Guteg 5.14 basubirayo batunganya ibihumura neza n'imibavu.
Kandi ku munsi w'isabato bararuhuka nk'uko byategetswe.
Currently Selected:
Luka 23: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.

: