Luka 9
9
Yesu atuma abigishwa be cumi na babiri kwigisha
(Mat 10.1-15; Mar 6.7-13)
1Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abaha ubushobozi n'ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara. 2Abatuma kubwiriza abantu iby'ubwami bw'Imana no gukiza abarwayi, 3#Luka 10.4-11; Ibyak 13.51 ati “Ntimujyane ikintu cy'urugendo, ari inkoni cyangwa imvumba, cyangwa umutsima cyangwa ifeza, kandi ntimujyane amakanzu abiri. 4Inzu yose mucumbikamo abe ari yo mugumamo, kandi muzagenda ari yo muvuyemo. 5Kandi abatazabemera bose, nimuva muri uwo mudugudu mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”
6Nuko barahaguruka bajya mu birorero byose, babwira abantu ubutumwa bwiza kandi hose barabakiza.
Ibya Herode
(Mat 14.1-12; Mar 6.14-29)
7 #
Mat 16.14; Mar 8.28; Luka 9.19 Nuko Umwami Herode yumvise ibyabaye byose biramuyobera, kuko abantu bamwe bavugaga ngo “Yohana yazutse”, 8abandi bati “Ni Eliya wabonetse”, abandi bati “Ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.” 9Herode we ati “Yohana sinamuciye igihanga? None se uwo ni nde numvaho ibimeze bityo?” Nuko ashaka kumureba.
Yesu ahāza abantu ibihumbi bitanu
(Mat 14.13-21; Mar 6.30-44; Yoh 6.1-14)
10Intumwa zigarutse zitekerereza Yesu ibyo zakoze byose, arazijyana azīhererana ahegereye umudugudu witwa Betsayida. 11Abantu babimenye baramukurikira, arabākira avugana na bo iby'ubwami bw'Imana, n'abashaka gukizwa arabakiza.
12Nuko umunsi ukuze abo cumi na babiri baramwegera bati “Sezerera abantu ngo bajye mu birorero no mu ngo biri hafi, bacumbike babone ibyokurya kuko aho turi ari mu kidaturwa.”
13Arababwira ati “Mube ari mwe mubagaburira.”
Bati “Dusigaranye imitsima itanu n'ifi ebyiri, keretse twagenda tukagurira aba bantu bose ibyokurya.” 14Bari abagabo nk'ibihumbi bitanu.
Nuko abwira abigishwa be ati “Nimwicaze abantu inteko, inteko yose ibemo abantu mirongo itanu mirongo itanu.”
15Babigenza batyo barabicaza bose. 16Yenda ya mitsima itanu n'ifi ebyiri, arararama areba mu ijuru, arabishimira, arabimanyagura abiha abigishwa be ngo na bo babīshyire abo bantu. 17Nuko bararya bose barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura intonga cumi n'ebyiri.
Petero ahamya yuko Yesu ari Kristo
(Mat 16.13-20; Mar 8.27-29)
18Nuko ubwo yasengaga yiherereye, abigishwa be bari kumwe na we arababaza ati “Mbese abantu bagira ngo ndi nde?”
19 #
Mat 14.1-2; Mar 6.14-15; Luka 9.7-8 Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, ariko abandi ngo uri Eliya. Abandi bakagira ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”
20 #
Yoh 6.68-69
Arababaza ati “Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?”
Petero aramusubiza ati “Uri Kristo w'Imana.”
21Arabihanangiriza, arabategeka ngo batagira undi babibwira 22ati “Umwana w'umuntu akwiriye kubabazwa uburyo bwinshi, akazangwa n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, akazurwa ku munsi wa gatatu.”
Yesu asobanura iby'inzira y'umusaraba
(Mat 16.21-28; Mar 8.30—9.1)
23 #
Mat 10.38; Luka 14.27 Abwira bose ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire, 24#Mat 10.39; Luka 7.33; Yoh 12.25 kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utīta ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza. 25Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi narimbuza ubugingo bwe, cyangwa nabwakwaho indishyi? 26Kuko umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azaza afite ubwiza bwe n'ubwa se, n'ubw'abamarayika bera. 27Ariko ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano, harimo bamwe batazumva ubusharire bw'urupfu batari babona ubwami bw'Imana.”
Yesu arabagirana; Mose na Eliya babonekana na we
(Mat 17.1-8; Mar 9.2-8)
28 #
2 Pet 1.17-18
Hanyuma y'ibyo hashize iminsi munani, ajyana Petero na Yohana na Yakobo, azamuka umusozi ajya gusenga. 29Agisenga ishusho yo mu maso he ihinduka ukundi, n'imyenda ye iba imyeru irarabagirana. 30Abantu babiri bavugana na we, ari bo Mose na Eliya, 31baboneka bafite ubwiza bavuga iby'urupfu rwe, urwo agiye kuzapfira i Yerusalemu. 32Petero n'abo bari bari kumwe barahunikiraga, bakangutse rwose babona ubwiza bwe burabagirana, n'abo bantu babiri bahagararanye na we. 33Nuko bagiye gutandukana na we Petero abwira Yesu ati “Databuja, ni byiza ubwo turi hano. Reka duce ingando eshatu, imwe yawe, indi ya Mose, n'indi ya Eliya.” Yabivugiye atyo kuko atari azi icyo avuga.
34Akibivuga igicu kiraza kirabakingiriza, bakinjiyemo baratinya. 35#Yes 42.1; Mat 3.17; 12.18; Mar 1.11; Luka 3.22 Ijwi rivugira muri icyo gicu riti “Nguyu Umwana wanjye natoranije mumwumvire.”
36Iryo jwi ricecetse babona Yesu ari wenyine, barabizigama ntibagira uwo babwira ikintu cyose mu byo babonye.
Yesu akiza umwana igicuri cyananiye abigishwa be
(Mat 17.14-21; Mar 9.14-27)
37Nuko bukeye bwaho, bamanutse ku musozi abantu benshi baramusanganira. 38Nuko umugabo wo muri bo avuga ijwi rirenga ati “Mwigisha, ndakwinginze ndebera uyu muhungu wanjye, kuko namubyaye ari ikinege. 39Dayimoni iyo amufashe aramwanisha, akamutigisa akamubirisha ifuro, kandi amaze kumutera imibyimba myinshi akamuvamo bimuruhije cyane. 40Ninginze abigishwa bawe ngo bamwirukane, ariko ntibabibasha.”
41Yesu arabasubiza ati “Yemwe bantu b'iki gihe biyobagiza, nzageza he kubana namwe no kubihanganira? Zana hano umuhungu wawe.”
42Umuhungu akīza dayimoni amutura hasi, aramutigisa cyane. Yesu acyaha dayimoni, akiza umwana amusubiza se. 43Bose batangazwa n'igitinyiro cy'Imana.
Ariko bose bagitangarira ibyo Yesu yakoze byose, abwira abigishwa be ati 44“Nimutegere amatwi aya magambo: Umwana w'umuntu agiye kuzagambanirwa, afatwe n'abantu.” 45Ariko ntibamenya iryo jambo kuko bari barihishwe ngo batarimenya, ndetse batinya kumubaza iryo ari ryo.
Abigishwa bagira amakimbirane
(Mat 18.1-6; Mar 9.33-37)
46 #
Luka 22.24
Bajya impaka z'umukuru wabo uwo ari we. 47Ariko Yesu amenya ibyo bibwira mu mitima yabo, azana umwana muto amuhagarika iruhande rwe, 48#Mat 10.40; Luka 10.16; Yoh 13.20 arababwira ati “Uwemera uyu mwana muto mu izina ryanjye ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye n'Uwantumye, kuko uworoheje muri mwe hanyuma y'abandi bose ari we mukuru.”
Utari umwanzi wa Yesu aba ari mu ruhande rwe
(Mar 9.38-40)
49Yohana aramusubiza ati “Databuja, twabonye umuntu wirukana abadayimoni mu izina ryawe turamubuza kuko atadukurikira.”
50Yesu aramubwira ati “Ntimumubuze kuko utari umwanzi wanyu aba ari mu ruhande rwanyu.”
Abasamariya bima Yesu icumbi
51Nuko iminsi ye yo kuzamurwa mu ijuru yenda gusohora, agambirira kujya i Yerusalemu abikomeje cyane. 52Atuma integuza imbere ye, ziragenda zijya mu kirorero cy'Abasamariya kumuteguriza. 53Ariko ntibamwakira kuko yari yerekeye i Yerusalemu. 54#2 Abami 1.9-16 Abigishwa be, Yakobo na Yohana, babibonye baramubaza bati “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk'uko Eliya yabikoze?”
55Ariko arahindukira arabacyaha ati “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w'umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.” 56Nuko bajya mu kindi kirorero.
Gukurikira Yesu ntibyoroshye
(Mat 8.18-23)
57Bakiri mu nzira umuntu aramubwira ati “Ndagukurikira aho ujya hose.”
58Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambika umusaya.”
59Maze abwira undi muntu ati “Nkurikira.”
Na we ati “Databuja, reka mbanze ngende mpambe data.”
60Yesu ati “Reka abapfuye bihambire abapfuye babo, ariko wowe ho genda ubwirize abantu iby'ubwami bw'Imana.”
61 #
1 Abami 19.20
Nuko undi muntu na we aramubwira ati “Ndi bugukurikire Databuja, ariko reka mbanze mare gusezera ku b'iwanjye.”
62Ariko Yesu aramubwira ati “Nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw'Imana.”
Currently Selected:
Luka 9: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.