YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 7

7
Yesu ahinyura inyigisho y'Abafarisayo
(Mat 15.1-20)
1Abafarisayo n'abanditsi bamwe bavuye i Yerusalemu, bateranira aho ari. 2Babona abigishwa be bamwe barisha ibyokurya byabo intoki zihumanye, (bisobanurwa ngo zitajabitse mu mazi, 3kuko Abafarisayo n'Abayuda bose bataryaga batabanje kujabika intoki mu mazi ngo zibe zihumanuwe, bakurikije imigenzo ya ba sekuruza. 4Kandi iyo babaga bavuye mu iguriro, ntibaryaga batabanje kwiyibiza mu mazi ngo babe bahumanutse. Hariho n'ibindi byinshi bategetswe na ba sekuruza babo kubiziririza, nko kujabika ibikombe n'inzabya n'inkono z'imiringa.)
5Abafarisayo n'abanditsi baramubaza bati “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo ya ba sekuruza, bagapfa kurisha ibyokurya intoki zihumanye?”
6 # Yes 29.13 Arabasubiza ati “Yesaya yahanuye ibyanyu neza mwa ndyarya mwe, nk'uko byanditswe ngo
‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa yabo,
Ariko imitima yabo indi kure.
7Bansengera ubusa,
Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’
8“Itegeko ry'Imana murirekera gukomeza imigenzo y'abantu.”
9Kandi ati “Musuzugura neza itegeko ry'Imana ngo muziririze imigenzo yanyu, 10#Kuva 20.12; 21.17; Lewi 20.9; Guteg 5.16 kuko Mose yavuze ati ‘Wubahe so na nyoko’, kandi ati ‘Uzatuka se cyangwa nyina bamwice.’ 11Nyamara mwebweho muravuga muti: Umuntu nabwira se cyangwa nyina ati ‘Icyo najyaga kugufashisha ni Korubani’ (risobanurwa ngo ‘Ituro ry'Imana’), 12muba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina, 13nuko ijambo ry'Imana mukarihindura ubusa kugira ngo mukomeze imigenzo yanyu yababayemo akarande. Kandi hariho n'ibindi byinshi mukora nk'ibyo.”
14Arongera ahamagara abantu arababwira ati “Mutege amatwi mwese munyumve. 15Ntakinjira mu muntu kivuye inyuma ngo kimuhumanye, ahubwo ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya. [ 16Niba hari umuntu ufite amatwi yumva niyumve.]”
17Nuko avuye mu bantu yinjira mu nzu, abigishwa be bamubaza iby'uwo mugani. 18Na we arababaza ati “Mbese namwe ntimugira ubwenge? Ntimuzi yuko ikintu kinjiye mu muntu kivuye inyuma atari cyo kimuhumanya, 19kuko kitajya mu mutima we ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo?” Uko ni ko kubonezwa kw'ibyokurya byose.#Uko . . . byose: cyangwa, Ibyo yabivugiye kugira ngo azirure ibyokurya byose.
20Aravuga ati “Ibiva mu muntu ni byo bimuhumanya, 21kuko mu mitima y'abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana, 22kwiba no kwica, kwifuza kubi no kugira nabi, uburiganya n'iby'isoni nke, ijisho ribi n'ibitutsi, ubwibone n'ubupfu. 23Ibyo bibi byose biva mu muntu ni byo bimuhumanya.”
Akiza umukobwa w'umugore w'Umugirikikazi
(Mat 15.21-28)
24Arahaguruka arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni. Yinjira mu nzu adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyabasha kwihisha. 25Uwo mwanya umugore ufite umukobwa muto utewe na dayimoni amwumvise araza, yikubita imbere y'ibirenge bye. 26Uwo mugore yari Umugirikikazi, ubwoko bwe ni Umusirofoyinike, aramwinginga ngo yirukane dayimoni mu mukobwa we. 27Aramubwira ati “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo ubijugunyire imbwa.”
28Na we aramusubiza ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa zo ziri munsi y'ameza zirya ubuvungukira bw'abana.”
29Aramubwira ati “Ubwo uvuze utyo igendere, dayimoni avuye mu mukobwa wawe.”
30Asubira mu nzu ye, asanga wa mwana aryamye ku buriri dayimoni amuvuyemo.
Yesu akiza igipfamatwi kandi kidedemanga
31Ava mu gihugu cy'i Tiro anyura i Sidoni, agera ku nyanja y'i Galilaya anyuze hagati y'i Dekapoli. 32Bamuzanira igipfamatwi kandi kidedemanga, baramwinginga ngo agishyireho ikiganza. 33Agikura mu bantu aracyihererana, agishyira intoki mu matwi, acira amacandwe agikora ku rurimi. 34Arararama areba mu ijuru, asuhuza umutima arakibwira ati “Efata” risobanurwa ngo “Zibuka.”
35Amatwi ye arazibuka, n'intananya y'ururimi rwe irahambuka avuga neza. 36Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira, ariko uko yarushagaho kubihanangiriza, ni na ko barushagaho kumwamamaza rwose. 37Baratangara cyane bikabije baravuga bati “Byose abikoze neza: azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi.”

Currently Selected:

Mariko 7: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Mariko 7