Luka 17
17
Ibyerekeye icyaha
(Mt 18.6-7,21-22; Mk 9.42)
1Nuko Yezu abwira abigishwa be ati: “Ibigusha abantu mu cyaha ntibizabura, nyamara hazabona ishyano uwo bizaturukaho. 2Icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu kiyaga, aho kugira ngo agushe mu cyaha umwe muri aba bato. 3Mwirinde rero!
“Mugenzi wawe nagucumuraho umucyahe, niyihana umubabarire. 4Ndetse naho yagucumuraho karindwi ku munsi, maze akakugarukira karindwi agira ati: ‘Ndihannye’, uzamubabarire.”
Ibyerekeye ukwizera
5Nuko Intumwa za Nyagasani Yezu ziramubwira ziti: “Twongerere ukwizera Imana!”
6Na we ni ko kubabwira ati: “Muramutse mufite ukwizera nibura kungana urwara, mwabwira kiriya giti cy'iboberi muti: ‘Randuka uterwe mu kiyaga’, kikabumvira.”
Inshingano y'umugaragu
7Yezu yungamo ati: “Tuvuge ko umwe muri mwe afite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira, none se amubonye avuye mu murima ahinguye yamubwira ati: ‘Hita ujye gufungura?’ 8Reka da, ahubwo yamubwira ati: ‘Ambara untegurire ameza maze mfungure, nindangiza nawe ubone kurya no kunywa.’ 9Mbese ubwo yashimira uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe? 10Namwe ni uko igihe mukoze ibyo mutegetswe byose, mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu b'imburamumaro, kuko twakoze ibyo twagombaga gukora gusa.’ ”
Yezu akiza ababembe icumi
11Igihe Yezu yaganaga i Yeruzalemu, yakurikiye umupaka uri hagati ya Samariya na Galileya. 12Nuko agiye kwinjira mu mudugudu, abantu icumi barwaye ibibembe baza bamugana maze bahagarara kure ye, 13barangurura ijwi bati: “Mwigisha Yezu, tugirire imbabazi!”
14Yezu ababonye arababwira ati: “Nimujye kwiyereka abatambyi.” Baragenda, bakiri mu nzira barakira. 15Umwe muri bo abonye ko akize, agaruka ahimbaza Imana aranguruye ijwi. 16Yikubita hasi yubamye imbere ya Yezu aramushimira. Kandi rero uwo yari Umunyasamariya. 17Yezu ni ko kubaza ati: “Mbese harya, abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he? 18Nta wundi wagarutse ngo ahimbaze Imana uretse uyu munyamahanga?” 19Yezu ni ko kumubwira ati: “Byuka wigendere, ukwizera kwawe kuragukijije.”
Kuza k'ubwami bw'Imana
(Mt 24.23-28,37-41)
20Abafarizayi baramubaza bati: “Ubwami bw'Imana buzaza ryari?”
Arabasubiza ati: “Ubwami bw'Imana ntibuza ku mugaragaro. 21Ntawe uzavuga ati: ‘Dore ngubu’, cyangwa ati: ‘Dore nguburiya’, kuko ubwami bw'Imana buri muri mwe.”
22Naho abigishwa be arababwira ati: “Hazabaho igihe muzifuza kubona Umwana w'umuntu nibura umunsi umwe, ariko mwe kumubona. 23Bazababwira bati: ‘Nguriya!’, cyangwa bati: ‘Nguyu!’ Ariko ntimuzajyeyo, ntimuzabihururire! 24Nk'uko umurabyo urabya ukamurikira ijuru kuva mu ruhande rumwe ukagera mu rundi, uko ni ko bizagenda ku munsi Umwana w'umuntu azazaho. 25Ariko rero agomba kubanza kugirirwa nabi ku buryo bwinshi, no kwangwa n'ab'iki gihe. 26Nk'uko byagenze kandi mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k'Umwana w'umuntu. 27Icyo gihe bararyaga bakanywa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri bwa bwato bunini, umwuzure ukaza ukabatikiza bose. 28Cyangwa nk'uko byagenze mu gihe cya Loti, bararyaga bakanywa, baraguraga bakagurisha, barabibaga bakubaka. 29Nyamara umunsi Loti avuye i Sodoma, Imana ibamanuriraho umuriro n'amazuku#amazuku: reba Ibyah 9.17 (sob). Aha havugwa amazuku ashobora kugwa yaka umuriro ameze nk'imvura., biza nk'imvura birabatsemba. 30Uko ni ko bizaba ku munsi Umwana w'umuntu azahishurwa.
31“Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y'inzu#hejuru y'inzu: reba Intu 10.9 (ishusho na sob). ntazirirwe amanuka gutwara ibintu bye biri mu nzu, kandi n'uzaba ari mu murima ntazirirwe asubira imuhira gushaka ibyo yasize. 32Mwibuke muka Loti! 33Ushaka kurengera ubuzima bwe azabubura, nyamara uzemera kubuhara azaba aburokoye. 34Reka mbabwire: abantu babiri bazaba baryamye mu buriri bumwe nijoro, umwe azajyanwa undi asigare. 35Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azajyanwa undi asigare. [ 36Abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.]”
37Abigishwa be ni ko kubaza bati: “Ibyo bizabera he?”
Yezu arabasubiza ati: “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro zikoranira.”
Currently Selected:
Luka 17: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001