Intangiriro 9
9
Isezerano Imana yagiranye na Nowa
1Imana iha umugisha Nowa n'abahungu be, irababwira iti: “Nimubyare mugwire mwuzure isi. 2Inyamaswa n'inyoni n'ibisiga, n'ibikurura inda hasi n'amafi, byose muzabitera ubwoba bibatinye, ndabibeguriye. 3Nk'uko nabahaye ibimera bibisi, ni ko mbahaye n'ibinyabuzima byose ngo bibatunge, 4uretse ko inyama zikirimo amaraso mutazazirya kubera ko amaraso agendana n'ubugingo. 5Ni cyo gituma amaraso y'umuntu wese azahōrerwa. Nihagira inyamaswa yica umuntu na yo ntikabure kwicwa, n'umuntu uzica undi azabiryozwa. 6Umuntu yaremwe asa n'Imana, ni yo mpamvu uzamwica na we azicwa n'abandi. 7Mwebwe nimubyare mugwire, mube benshi mwuzure isi.”
8Imana ikomeza kubwira Nowa n'abahungu be iti: 9“Ngiranye Isezerano namwe n'abazabakomokaho, 10n'ibinyabuzima byose muri kumwe: inyoni n'ibisiga n'amatungo n'inyamaswa zose, mbese ibyo mwasohokanye mu bwato byose. Ndigiranye n'ibinyabuzima byose byo ku isi. 11Dore Isezerano ngiranye namwe: ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi n'ibinyabuzima biyiriho byose.”
12Imana iravuga iti: “Dore ikimenyetso cy'Isezerano ngiranye namwe n'ibinyabuzima byose muri kumwe, uko ibihe bihaye ibindi. 13Nshyize umukororombya wanjye mu bicu, kugira ngo ube ikimenyetso cy'Isezerano ngiranye n'isi. 14Ninshyira ibicu mu kirere hakabonekamo umukororombya, 15nzajya nzirikana Isezerano nagiranye namwe n'ibinyabuzima by'amoko yose. Nta mwuzure uzongera kubaho wo gutsemba ibinyabuzima byose. 16Nimbona umukororombya mu bicu, nzajya nzirikana Isezerano ridakuka nagiranye n'ibinyabuzima by'amoko yose biri ku isi. 17Ngicyo ikimenyetso cy'Isezerano ngiranye na byo.”
Bene Nowa
18Abahungu ba Nowa basohotse mu bwato ni Semu na Hamu na Yafeti. Hamu yabyaye umuhungu amwita Kanāni. 19Abatuye isi yose bakomoka ku bahungu batatu ba Nowa.
20Nowa atangira guhinga atera imizabibu, 21nuko anywa divayi yayenzemo arasinda, yambara ubusa ari mu ihema rye. 22Hamu se wa Kanāni abonye se yambaye ubusa, abibwira abavandimwe be bombi bari hanze. 23Semu na Yafeti bafatira umwenda ku bitugu, bagenza umugongo, batwikira ubwambure bwa se. Bamuteye umugongo kugira ngo be kubona ubwambure bwe.
24Nowa amaze gusinduka, amenya ibyo umuhungu we w'umuhererezi Hamu yamugiriye, 25ni ko kuvuga ati:
“Kanāni ndamuvumye,
azabe umugaragu w'abagaragu akorere abavandimwe be!”
26Nowa arongera ati:
“Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya Semu.
Kanāni azabe umugaragu wa Semu!
27Imana ihe Yafeti kunguka#kunguka: mu giheburayi iryo jambo rifitanye isano na Yafeti.,
abazamukomokaho bazabane neza na bene Semu,
naho bene Kanāni bazababere abagaragu.”
28Nowa abaho imyaka magana atatu na mirongo itanu nyuma y'umwuzure, 29apfa amaze imyaka magana cyenda na mirongo itanu.
Currently Selected:
Intangiriro 9: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001