YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 14

14
Yezu ni we nzira igeza ku Mana
1Yezu arababwira ati: “Ntimuhagarike imitima. Mwizere Imana#Mwizere Imana: cg Musanzwe mwizera Imana. nanjye munyizere. 2Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi. Iyo bitaba bityo simba narababwiye ko ngiye kubategurira umwanya#simba … umwanya: cg mbese mba narababwiye … umwanya? cg mba narabibabwiye. Nuko ngiye kubategurira umwanya.. 3Nuko rero ningenda nkamara kuwubategurira, nzagaruka mbajyaneyo kugira ngo aho ndi namwe muzabeyo. 4Aho njya, inzira ijyayo murayizi.”
5Tomasi aramubaza ati: “Nyagasani, ko tutazi aho ugiye inzira yo twayibwirwa n'iki?”
6Yezu aramusubiza ati: “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo. Ntawe ujya kwa Data atanyuze kuri jye. 7Ubwo munzi na Data muzamumenya#Ubwo munzi … muzamumenya: cg Iyaba mwari munzi na Data muba mumuzi.. Ndetse kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.”
8Filipo aramubwira ati: “Nyagasani, twereke So biraba bihagije.”
9Yezu aramubwira ati: “Filipo we, nabanye namwe igihe kingana gitya none ukaba utanzi! Umbonye aba abonye na Data. None wavuga ute ngo nimbereke Data? 10Mbese ntiwemera ko ndi muri Data kandi na Data akaba ari muri jye? Ibyo mbabwira si ibyo nihangira, ahubwo Data uba muri jye ni we ukora umurimo we. 11Nimwemere ibyo mbabwira, ko ndi muri Data na Data akaba ari muri jye. Nibura mubyemezwe n'ibyo mubona nkora. 12Ndababwira nkomeje ko unyizera, ibyo nkora na we azabikora ndetse azakora n'ibibiruta, kuko ngiye kwa Data. 13Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo ikuzo rya Data ryerekanirwe mu Mwana we. 14Nimugira icyo munsaba#munsaba: cg musaba. cyose mu izina ryanjye nzagikora.
Yezu abasezeranira Mwuka Muziranenge
15“Nimunkunda muzakurikiza amategeko yanjye. 16Nanjye nzasaba Data kubaha undi Mujyanama kugira ngo agumane namwe iteka. 17Uwo ni we Mwuka w'ukuri. Ab'isi ntibabasha kumwakira kuko batamureba ntibanamumenye. Naho mwebweho muramuzi kuko ari kumwe namwe kandi azaba#azaba: cg akaba. muri mwe#muri mwe: ni ukuvuga muri buri wese muri mwe. Reba 15.4,5..
18“Sinzabasiga mwenyine nk'impfubyi, nzagaruka mbasange. 19Hasigaye umwanya muto ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona. Kuko ndiho namwe muzabaho. 20Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data kandi namwe mukaba muri jye, nk'uko nanjye ndi muri mwe.
21“Uwemera amategeko yanjye, akayakurikiza, uwo ni we unkunda kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.”
22Yuda (utari Isikariyoti) aramubaza ati: “Nyagasani, kuki uzatwiyereka twenyine ntiwiyereke rubanda rwose?”
23Yezu aramusubiza ati: “Unkunda wese azakurikiza ibyo mvuga, na Data azamukunda maze tumusange tugumane na we. 24Utankunda ntakurikiza ibyo mvuga, kandi rero amagambo mwumva mvuga si ayanjye, ahubwo ni aya Data wantumye.
25“Ibyo mbibabwiye nkiri hamwe namwe. 26Ariko wa Mujyanama ari we Mwuka Muziranenge Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi azabibutsa ibyo nababwiye byose.
27“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ni yo mbahaye. Sinyabahaye nk'uko ab'isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima kandi ntimugire ubwoba. 28Mwumvise ko nababwiye nti: ‘Ndagiye kandi nzagaruka mbasange.’ Iyaba mwankundaga mwakwishimiye ko ngiye kwa Data, kuko Data anduta. 29Ibyo mbaye mbibabwiye bitaraba, kugira ngo nibiba muzanyemere. 30Nta gihe ngifite cyo kuvugana namwe byinshi kuko umutware w'iyi si#umutware w'iyi si: ni Satani. Reba 12.31; 16.11; 2 Kor 4.4. aje, icyakora nta bushobozi amfiteho. 31Nyamara ab'isi bagomba kumenya ko nkunda Data kandi ngakora byose nk'uko yabintegetse
“Nimuhaguruke, tuve hano.”

Currently Selected:

Yohani 14: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in