YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 15

15
Yezu yigereranya n'igiti cy'umuzabibu
1“Ni jye muzabibu w'ukuri kandi Data ni we uwuhingira. 2Ishami ryose ryo kuri jye ritera arivanaho, naho iryera ryose ararikaragira ngo ribe risukuye rirusheho kurumbuka. 3Namwe mumaze gusukurwa n'ibyo nababwiye. 4Nimugume kuri jye nanjye ngume muri mwe#muri mwe: reba 14.17 (sob).. Nk'uko ishami ubwaryo ritabasha kwera ridafashe ku muzabibu, ni ko namwe mutabasha gukora ibyiza mutagumye kuri jye.
5“Ni jye muzabibu namwe muri amashami. Uguma kuri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto#wera imbuto: Bibiliya igereranya gukora ibishimisha Imana no kwera imbuto. Amashami y'umuzabibu n'imbuto zawo (Jn 15.5). nyinshi kuko ari nta cyo mubasha gukora mudafashe kuri jye. 6Utaguma kuri jye ajugunywa kure akuma nk'ishami. Amashami nk'ayo barayasakuma bakayashyira mu muriro agakongoka. 7Nimuguma kuri jye, n'amagambo yanjye agahora muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. 8Igihesha Data ikuzo ni uko mwera imbuto nyinshi, ni bwo muzaba abigishwa banjye. 9Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze, nimugume mu rukundo rwanjye. 10Nimukurikiza amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nakurikije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.
11“Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo byanjye bibe muri mwe, kandi n'ibyishimo byanyu bibe bisesuye. 12Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze. 13Nta wagira urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze. 14Mwe muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka. 15Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atamenya ibyo shebuja akora. Ahubwo nabise incuti kuko nabamenyesheje ibyo Data yambwiye byose. 16Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije, mbatuma kujya kwera imbuto kandi ngo izo mbuto zanyu zigumeho, kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe. 17Icyo mbategetse rero ni ugukundana.
Abanga Yezu n'abamukunda
18“Ab'isi nibabanga mumenye ko ari jye babanje kwanga. 19Iyo muba ab'isi, bari kubakunda nk'uko bakunda ababo. Ariko ntimuri ab'isi ahubwo narabatoranyije mbatandukanya na bo, ni cyo gituma babanga. 20Mwibuke iri jambo nababwiye nti; ‘Nta mugaragu uruta shebuja.’ Ubwo bantoteje bazabatoteza namwe. Niba barakurikije inyigisho zanjye n'izanyu bazazikurikiza. 21Ariko ibyo byose bazabibagirira babampōra kuko batazi Uwantumye. 22Iyo ntaza ngo mvugane na bo nta cyaha bajyaga kugira, naho ubu ngubu ntibafite icyo kwireguza. 23Unyanga aba yanze na Data. 24Iyo ntakorera muri bo ibitigeze bikorwa n'undi muntu wese nta cyaha bajyaga kugira, ariko none babonye ibyo nakoze kandi basigaye batwanga jye na Data. 25Nyamara byagenze bityo kugira ngo bibe nk'uko byanditswe mu gitabo cy'Amategeko yabo ngo: ‘Banyanze ari nta mpamvu.’
26“Wa Mujyanama azaza, ni we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data. Nimuboherereza muhawe na Data, azaba umugabo wo guhamya ibyanjye. 27Namwe kandi muzambera abagabo kuko turi kumwe uhereye mbere na mbere.

Currently Selected:

Yohani 15: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in