YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 14

14
Abramu atsinda abami; igitambo cya Malekisedeki
1Muri icyo gihe, Amurafeli umwami wa Shineyari, Ariyoki umwami wa Elasari, Kedorilahomeri umwami wa Elamu, Tideyali umwami wa Goyimu, 2batera Bera umwami wa Sodoma, Birisha umwami wa Gomora, Shineyavu umwami wa Adama, Shemeveri umwami wa Seboyimu, n’umwami wa Bela ari yo Sowari.
3Abatewe baremera urugamba mu kibaya cya Sidimu, ahari Inyanja y’Umunyu#14.3 Inyanja y’Umunyu: reba ku ikarita. Amazi y’iyo nyanja arakama akayoyoka kuko aho hantu harashyuha cyane, hagasigara umunyu w’amabuye.. 4Kedorilahomeri yari yarabigaruriye imyaka cumi n’ibiri yose, maze mu wa cumi n’itatu baragaramba. 5Mu wa cumi n’ine haza Kedorilahomeri n’abami bari mu gice cye. Baneshereza Abarefayimu ahitwa Ashitaroti‐Karinayimu; Abazuzi bo banesherezwa i Hamu; Abahemi banesherezwa i Shawe‐Kiriyatayimu; 6Abahori banesherezwa mu misozi yabo ya Seyiri, kugeza kuri Eli‐Parani, hafi y’ubutayu. 7Hanyuma Kedorilahomeri n’abami bari kumwe basubirayo, bagera ku iriba rya Eni‐Mishipati, ari ryo Kadeshi; bayogoza igihugu cy’Abamaleki kimwe n’Abahemori bari batuye i Hasasoni‐Tamari.
8Nuko umwami wa Sodoma n’uwa Gomora, uwa Adama, uwa Seboyimu n’uwa Bela ari yo Sowari, barema urugamba mu kibaya cya Sidimu. 9Abo batanu barwana n’aba bane: Kedorilahomeri umwami wa Elamu, Tideyali umwami wa Goyimu, Amurafeli umwami wa Shineyari, na Ariyoki umwami wa Elasari. 10Maze muri icyo kibaya cya Sidimu hakaba ibinamba byinshi by’ubujeni; mu guhunga kwabo umwami wa Sodoma n’uwa Gomora babigwamo, abasigaye bahungira mu misozi. 11Abatsinze banyaga ibintu byose bya Sodoma n’ibya Gomora, batwara imyaka yose, nuko baragenda. 12Bafata na Loti, umuhungu wabo wa Abramu, wari utuye i Sodoma; baramujyana hamwe n’ibye byose. 13Uwacitse ku icumu aza kubibwira Abramu w’Umuhebureyi wari utuye hafi y’ibiti by’imishishi bya Mambure. Uwo Mambure yari Umuhemori, akaba mwene nyina wa Eshikoli na Aneri bari bashyize hamwe na Abramu. 14Abramu yumvise ko umuhungu wabo yajyanywe bunyago, akoranya abagaragu be bavukiye iwe, bageze kuri magana atatu na cumi n’umunani, nuko bakurikirana ababisha kugeza ahitwa i Dani. 15Abramu n’abe bigabanyamo imitwe, babatera nijoro, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba hakurya ya Damasi. 16Abramu yigarurira ibintu byose, agarura na mwene wabo Loti n’ibintu bye, kimwe n’abagore na bene wabo.
17Abramu ubwo yahindukiraga amaze kunesha Kedorilahomeri n’abandi bami bari kumwe, umwami wa Sodoma amusanganirira mu kibaya cya Shave, umubande w’Umwami. 18Malekisedeki umwami wa Salemu azana umugati na divayi; yari umuherezabitambo w’Imana Isumbabyose. 19Asabira Abramu umugisha avuga ati
«Abramu nagire umugisha w’Imana Isumbabyose
yaremye ijuru n’isi!
20Kandi hasingizwe Imana Isumbabyose
yashyize abanzi bawe mu maboko yawe!»
Nuko Abramu amutura igice cya cumi kuri byose.
21Umwami wa Sodoma abwira Abramu, ati «Mpa abantu, wijyanire ibintu.» 22Ariko Abramu asubiza umwami wa Sodoma, ati «Ndahiriye imbere y’Imana Isumbabyose yaremye ijuru n’isi, 23ko kuva ku rudodo kugeza ku gashumi k’inkweto, nta kintu cyawe njyana, hato utazavuga uti ’Ni jye wakijije Abramu’. 24Nta cyo nshaka, keretse ibiryo by’abagaragu banjye. Naho abo twatabaranye, Aneri, Eshikoli na Mambure bafate umugabane wabo ubwabo!»

Currently Selected:

Intangiriro 14: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in