Intangiriro 19
19
Sodoma irimbuka: Loti akarokoka
1Ba Bamalayika uko ari babiri bagera i Sodoma nimugoroba. Loti yari yicaye ku irembo ry’umugi. Loti ngo ababone arahaguruka, arabasanganira, arapfukama yubika umutwe ku butaka. 2Nuko aravuga ati «Ndabinginze, ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, mwoge ibirenge, murare, maze ejo muzazinduke mukomeze urugendo rwanyu.» Baramubwira bati «Oya, turarara hariya ku irembo.» 3Arakomeza arabahata, baremera bajya iwe, binjira mu nzu. Abategurira ibyo kurya, abatekeshereza utugati tudasembuye, bararya.
4Babaye batararyama, baterwa n’abagabo bo muri uwo mugi wa Sodoma, kuva ku muto kugeza ku musaza, mbese abaturage bose#19.4 abaturage bose: bose bashaka kugira nabi, rero intungane byibura icumi ntizizahaboneka., inzu barayigota. 5Nuko bahamagara Loti bati «Abo bagabo baje iwawe iri joro bari hehe? Batuzanire tubishimisheho.» 6Loti arasohoka asiga akinze. 7Arababwira ati «Bavandimwe, ndabibasabye mwikora ishyano. 8Dore mfite abakobwa#19.8 mfite abakobwa babiri: Loti yashatse gukomera ku muco wo kubahiriza abashyitsi, yibwira ko kurengera abashyitsi be ari ngombwa ku buryo yatanga abakobwa be aho kureka abagabo bakoresha abandi ingeso mbi. babiri b’isugi, ngiye ahubwo kuba ari bo mbaha mubakoreshe icyo mushaka; naho bariya bagabo ntimugire icyo mubatwara, kuko ari abashyitsi banjye.» 9Baramusubiza bati «Hoshi igirayo!» Barabwirana bati «Uyu nguyu asuhukiye ino vuba, none dore arigira umucamanza! Turaza kumugirira nabi kurusha uko twari kuyigirira abo bantu.» Loti baramuhirika, begera urugi ngo barumene. 10Ariko ba bagabo babiri bakingira Loti amaboko yabo, bamugarura mu nzu, barafunga. 11Naho ya mbaga yari ihagaze ku muryango w’inzu babahuma amaso kuva ku muto kugeza ku mukuru, ntibashobora kumenya aho umuryango uherereye.
12Abo bagabo babaza Loti, bati «Hari abandi bantu bawe bari hano? Hari umukwe? Hari abahungu cyangwa abakobwa bawe? Abo ufite mu mugi bose, uhabakure! 13Tugiye kuharimbura, kuko induru iterwa na Sodoma ari ndende imbere y’Uhoraho. None yatwohereje ngo tubarimbure.» 14Loti ni ko gusohoka abwira abakwe be yari kuzashyingira abakobwa be ati «Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uhoraho agiye kuhasenya.» Ariko abakwe be bakabona ko ari amashyengo.
15Umuseke ukebye abamalayika batota Loti, bati «Haguruka, n’umugore wawe n’abakobwa bawe babiri bari hano, kugira ngo ejo mutazavaho muzira ibyaha by’uyu mugi.» 16Agishidikanya, abamalayika babafata ukuboko, we n’umugore we, n’abakobwa be uko ari babiri, nuko barabasohokana, kuko Uhoraho yari yamugiriye impuhwe. 17Babagejeje hanze, baramubwira bati «Kiza amagara yawe! Nturebe inyuma, ntugire aho uhagarara muri iki kibaya cyose. Uhungire mu misozi, udapfa.» 18Loti arababwira ati «Oya, Nyagasani! 19Dore, jyewe umugaragu wawe, nagize ubutoni mu maso yawe kandi wangiriye ineza ikomeye, ukiza amagara yanjye. Ariko sinashobora guhunga ngo ngere kuri uriya musozi, icyo cyago kitaramfata ngo mpfe. 20Dore, kariya kadugudu ureba kari hafi bihagije kugira ngo nkageremo; ni kanzinya cyane, reka abe ari ho mpungira, maze mbeho!» 21Undi ati «Nongeye kukugirira ubuntu, sinsenya kariya kadugudu uvuze. 22Ngaho rero ihute uhungireyo. Kuko nta cyo nshobora gukora utaragerayo.» Ni cyo cyatumye ako kadugudu bakita Sowari (ari byo kuvuga kanzinya).
23Izuba ryarashe Loti ageze i Sowari. 24Nuko Uhoraho agusha kuri Sodoma na Gomora imvura y’umuriro uvanze n’ubumara biturutse ku ijuru no kuri Uhoraho. 25Atsemba#19.25 Atsemba iyo migi yombi: abahanga benshi b’ubu bakeka ko iyo migi ibiri Sodoma na Gomora yashenywe n’umutingito w’isi cyangwa n’umuriro w’ikirunga; ubutaka bwarigise buhoro buhoro, maze amazi y’Inyanja y’Umunyu asendera kuri ayo matongo. iyo migi yombi n’ikibaya cyose; atsemba abaturage b’iyo migi, n’ibimera byose ku butaka birakongoka. 26Umugore wa Loti aza kureba inyuma, ahita ahinduka igishyinga cy’umunyu. 27Abrahamu azindukira aho yari yaraye ahagaze imbere y’Uhoraho. 28Yerekeza amaso kuri Sodoma na Gomora, kuri cya kibaya; abona umwotsi ucucumuka mu butaka nk’uva mu itanura.
29Nguko rero uko Imana yibutse Abrahamu, ikavana Loti mu byago, igihe irimbuye imigi y’akarere Loti yari atuyemo.
Loti n’abakobwa be
30Loti azamuka ava i Sowari ajya gutura mu misozi yirengeye, ajyana n’abakobwa be babiri. Yatinye rero gutura i Sowari, ahubwo yiturira mu buvumo, we n’abakobwa be uko ari babiri. 31Umukuru aza kubwira umuto ati «Data arashaje, kandi mu gihugu cyose nta ho tuzabona umugabo ngo aturongore, nk’uko bigenda ahandi hose. 32Ngwino tunyweshe data divayi, maze turyamane#19.32 maze turyamane: Loti nta bandi bana yari afite keretse abo bakobwa babiri. Aho bari barahungiye, nta bandi bantu bari bahatuye. Nyamara ariko kuri abo bakobwa, byari ngombwa ko umuryango utazima., kugira ngo dutume data asiga imbuto.» 33Iryo joro batereka se divayi. Umukuru ararana na se. Se ntiyabimenya, ntiyamenya igihe umukobwa yaryamiye n’igihe yabyukiye.
34Bukeye umukuru abwira umuto ati «Dore ejo nararanye na data; twongere iri joro tumutereke divayi, uze uryamane na we. Bityo tuzaba dutumye data asiga imbuto.» 35Iryo joro na none batereka se divayi. Umuto arahaguruka ajya kurarana na we. Se ntiyabimenya, ntiyamenya igihe umukobwa yaryamiye, n’igihe yabyukiye.
36Abakobwa ba Loti basama inda batyo, bazitewe na se. 37Umukuru abyara umuhungu amwita Mowabu#19.37 amwita Mowabu: nyina yita umwana we izina risobanura ngo ’mukesha data’.; ni we sekuru w’Abamowabu, bakiriho n’ubu. 38Umuto na we abyara umuhungu, amwita izina rya Benihami#19.38 Benihami: iryo zina na ryo mu gihebureyi rishobora gusobanura ngo ’umwana wa data’, (cyangwa umwana wo mu muryango wanjye). Iyo nkuru igamije gusekesha amahanga yombi y’Abamowabu n’Abahamoni, bo bakundaga kurwanya Abayisraheli: abantu bafite inkomoko iteye isoni ityo, bashobora bate kubahwa n’abandi?; ni we sekuru w’Abahamoni, bakiriho n’ubu.
Currently Selected:
Intangiriro 19: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.