Intangiriro 22
22
Abrahamu yemera gutamba Izaki#22.1 Abrahamu yemera gutamba Izaki: twabonye mbere ko ukwemera n’ubutungane bijyana ubudatandukana (reba igisobanuro 15,6); hano turumva ko ukumvira Imana na ko ari ngombwa. Abrahamu yabanaga n’Abakanahani akabona rimwe na rimwe batura ibigirwamana byabo umwana wabo w’imfura ho igitambo gitwikwa. Ubu rero Imana «igerageza» Abrahamu, iramureka yemera ko na we agomba kugenza atyo. Ariko se, Imana yashobora ite gushimishwa n’amaraso y’abantu? Iyi nkuru igamije kandi kutwereka ko gutamba abantu byasimbujwe gutamba inyamaswa.
1Nyuma y’ibyo Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.» 2Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» 3Abrahamu arazinduka, yasa inkwi z’igitambo gitwikwa; ategura indogobe ye, nuko aragenda hamwe n’abagaragu be babiri na Izaki umwana we w’umuhungu, berekeza mu karere Imana yari yamubwiye. 4Ku munsi wa gatatu, Abrahamu yubura amaso; aho hantu ahabonera kure. 5Maze abwira abagaragu be, ati «Nimugume hano n’iyi ndogobe; jye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange.»
6Abrahamu yenda inkwi z’igitambo gitwikwa, azikorera umuhungu we Izaki; ajyana urujyo rurimo amakara yaka, n’icyuma. Nuko bombi barajyanirana. 7Izaki abwira se Abrahamu, ati «Dawe!» Undi ati «Ni ibiki, mwana wanjye?» Izaki ati «Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba iri hehe?» 8Abrahamu aramusubiza ati «Imana iri burebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye!» Nuko bombi barakomeza barajyanirana.
9Bageze aho Imana yari yaramweretse, Abrahamu ahubaka urutambiro, arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki, amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi. 10Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. 11Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu!» Undi ati «Ndi hano.» 12Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.» 13Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. 14Aho hantu Abrahamu ahita Hareba — Uhoraho; ni cyo gituma na n’ubu bakivuga ngo ’Ku musozi Uhoraho areberwaho’.
15Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, 16aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, 17nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo#22.17 bazigarurire amarembo: ufashe irembo ry’umugi, aba awufashe wose. y’abanzi babo. 18Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»
19Abrahamu arahindukira, asanga abagaragu be; nuko barahaguruka, basubira i Berisheba; arahatura.
Abakomoka kuri Nahori
20Nyuma y’ibyo, bamenyesha Abrahamu, bati «Dore, Milika na we yabyariye murumuna wawe Nahori abana b’abahungu: 21imfura ye ni Husi, hagataho murumuna we Buzi, na Kemuweli se wa Aramu, 22na Kesedi, Hazo, Pilidashi, Yilidafi na Betuweli.» 23Betuweli ni we se wa Rebeka. Abo uko ari umunani ni bo Milika yabyariye Nahori murumuna wa Abrahamu. 24Inshoreke ye yitwa Rewuma na yo ibyara Tevahi, Gahamu, Tahashi na Mahaka.
Currently Selected:
Intangiriro 22: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: