YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 23

23
Urupfu rwa Sara: Abrahamu agura ubuvumo azamuhambamo
1Sara yabayeho imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi. 2Sara yapfiriye i Kiriyati — Haruba, ari yo Heburoni, mu gihugu cya Kanahani. Abrahamu aramuririra, aramwiraburira. 3Hanyuma arahaguruka, ava ku murambo we ngo ajye kumvikana na bene Heti. 4Nuko arababwira ati «Ndi umusuhuke n’umushyitsi muri mwe; nimumpe ikibanza cyo guhambamo umuntu wanjye witahiye.» 5Bene Heti basubiza Abrahamu bamubwira bati 6«Shobuja, umva icyo tukubwira. Imana yakugize umuntu ukomeye muri twe. Uhambe umuntu wawe mu mva uri buhitemo mu mva zacu zose. Ntawakwima imva yo guhambamo umuntu wawe.»
7Abrahamu arahaguruka, arapfukama, yubika umutwe ku butaka imbere ya bene igihugu, ari bo bene Heti. 8Arababwira ati «Niba koko mwemera ko mpamba umuntu wanjye wigendeye, mu mva y’iwanyu, munyumve: nimunyingingire Efuroni mwene Sohari, 9maze ampe ubuvumo bwe buri i Makipela ku rubibi rw’umurima we. Ahangurishe ku giciro gikwiye cya feza, abe ari ho haba irimbi ryanjye iwanyu.» 10Efuroni yari yicaranye na bene Heti. Efuroni w’Umuheti rero asubiza Abrahamu mu maso ya bene Heti, ari na bo bahitaga ku irembo ry’umugi wabo. Nuko aravuga ati 11«Shobuja, umva icyo nkubwira: uwo murima ndawuguhaye, n’ubuvumo burimo ndabuguhaye; mbiguhereye imbere y’umuryango wanjye. Hamba umuntu wawe.»
12Abrahamu arapfukama, yubika umutwe ku butaka imbere ya bene igihugu. 13Abwira Efuroni, bene igihugu bamwumva, ati «Ndakwinginze, umva icyo nkubwira: ndakwishyura igiciro cy’uwo murima; cyemere nkiguhe, mpambe umuntu wanjye.» 14Efuroni asubiza Abrahamu, ati 15«Shobuja, akarima kaguze amasikeli#23.15 amasikeli 400 ya feza: ni igiciro gihanitse cyane; kingana n’ibiro bitanu bya feza. Icyo gihe bapimaga zahabu cyangwa feza ku munzani, kuko ibiceri bikorwa n’abategetsi byari bitarabaho. Isikeli imwe yanganaga na garama 12 z’ubu. magana ane ya feza kanteranye nawe? Genda uhambe umuntu wawe.» 16Abrahamu yumvikana na Efuroni, amupimira ifeza yavuze, bene Heti babireba, amasikeli magana ane ya feza, uko abacuruzi bayapimaga. 17Nuko umurima wa Efuroni wari i Makipela, ahareba i Mambure, wo n’ubuvumo burimo, n’ibiti byose byari biwuzitiye, biba ibya Abrahamu. 18Bemera ko biba ubukonde#23.18 biba ubukonde bwe: ako karima Abrahamu ashobora kukabonamo ingwate y’uko abazamukomokaho bazatunga igihugu cyose. bwe, byemererwa imbere ya bene Heti n’imbere y’abahitaga ku irembo ry’umugi bose.
19Nyuma y’ibyo, Abrahamu ahamba Sara#23.19 ahamba Sara: na Abrahamu ubwe, ni ho azahambwa (25.9–10), ni na ho bazahamba Izaki na Rebeka (49.31), Yakobo (50.13) na Leya (49.31). umugore we muri ubwo buvumo buri mu murima w’i Makipela, ahareba i Mambure; ni yo Heburoni mu gihugu cya Kanahani. 20Nuko bene Heti barekera Abrahamu uwo murima n’ubuvumo buwurimo, ngo bimubere imbago yo guhambamo.

Currently Selected:

Intangiriro 23: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in