Intangiriro 30
30
1Rasheli abonye ko atabyariye Yakobo, agirira mukuru we ishyari; abwira Yakobo ati «Mpa kubyara, nibyanga mpfe!» 2Yakobo arakarira Rasheli, aramubwira ati «Mbese ndi mu cyimbo cy’Imana yazibye inda yawe?» 3Rasheli ati «Dore umuja wanjye Biliha; musange azambyarire ku bibero#30.3 azambyarire ku bibero: reba igisoba nuro kuri 16,2., nanjye ngire urubyaro.» 4Amuha Biliha, umuja we, ho umugore. Yakobo aramutunga. 5Biliha asama inda, abyarira Yakobo umwana w’umuhungu. 6Rasheli ariyamira ati «Imana yanciriye urubanza neza, kandi yumvise ijwi ryanjye; none impaye umwana!» Ni cyo cyatumye amwita Dani (bisobanura ngo ’Ni Yo Mucamanza wanjye’.) 7Biliha, umuja wa Rasheli, nanone asama inda, abyara umwana w’umuhungu. 8Rasheli ati «Narwanye intambara ikomeye na mwene data, none ndatsinze!» Nuko amwita Nefutali (bisobanura ngo «Nararwanye».)
9Leya abonye ko atakibyara, umuja we Zilipa amwegurira Yakobo. 10Zilipa, umuja wa Leya, abyarira Yakobo umwana w’umuhungu. 11Leya ariyamira ati «Mbega umugisha!» Umwana amwita Gadi (bisobanura ngo ’Umugisha’.) 12Zilipa, umuja wa Leya, nanone abyarira Yakobo umwana w’umuhungu. 13Leya ati «Ngize amahirwe! Kandi abakobwa bose bazanyita umuhire.» Umwana amwita Asheri (bisobanura ngo ’Muhire’.)
14Igihe cy’isarura ry’ingano Rubeni ajya mu mirima, abona imbuto zitwa ’iz’urukundo’#30.14 imbuto z’urukundo: bwari ubwoko bw’imbuto zimera ku gasozi; Rasheli ashaka kuryaho, kuko icyo gihe batekerezaga ko zatumaga abagore bashobora kubyara., azizanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati «Ndakwinginze, mpa izo mbuto z’urukundo umuhungu wawe yakuzaniye.» 15Leya aramusubiza ati «Ese ntibyaguhagije kuba warantwaye umugabo, none urashaka no kuntwara n’imbuto z’urukundo nazaniwe n’umwana wanjye?» Rasheli aravuga ati «Noneho iri joro murarane! Bibe igihembo cy’imbuto z’urukundo umwana wawe yazanye.» 16Nimugoroba Yakobo araza, avuye mu mirima. Leya aramusanganira ati «Iri joro uragomba kundaza; kuko ari ko nabyumvikanyeho na murumuna wanjye watwaye imbuto z’urukundo nazaniwe n’umwana wanjye.» Nuko Yakobo ararana na Leya iryo joro.
17Imana yumva Leya, arasama, abyara umwana w’umuhungu wa gatanu. 18Leya ariyamira ati «Imana yampaye ibihembo byanjye, kuko umugabo wanjye namuhaye umuja wanjye.» Umwana amwita Isakari (bisobanura ngo ’Igihembo’.) 19Leya arongera asama inda, abyara undi mwana w’umuhungu wa gatandatu. 20Ariyamira ati «Imana ingabiye neza! Noneho umugabo wanjye azanyubaha, kuko mubyariye abahungu batandatu.» Umwana amwita Zabuloni (bisobanura ngo ’Azanyubaha’.) 21Hanyuma Leya abyara umwana w’umukobwa, amwita Dina.
22Imana iza kwibuka Rasheli; Imana iramwumva, na we imuha kubyara. 23Asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Ariyamirira ati «Imana inkijije ikimwaro!» 24Umwana amwita Yozefu (bisobanura ngo ’Niyongere’), agira ati «Imana irakanyongereraho undi mwana w’umuhungu!»
Yakobo akungahara
25Nuko Rasheli amaze kubyara Yozefu, Yakobo abwira Labani ati «Nsezerera ntahe, njye mu gihugu cyacu. 26Mpa abana banjye n’abagore banjye, kuko nababonye ngukoreye, maze nigendere. Uzi neza imirimo yose narangirije iwawe.» 27Labani aramubwira ati «Ubonye nagize ubutoni mu maso yawe! . . . Nahishuriwe ko Imana yampaye umugisha ku mpamvu yawe.» 28Yungamo ati «Mbwira igihembo wifuza nzakiguhe.» 29Yakobo ati «Uzi uko nagukoreye n’uko amatungo yawe yabaye meza nyaragira. 30Kuko ayo wari ufite yari make ntaraza, none akaba yarororotse cyane. Uhoraho yaguhaye umugisha. Ubu se nzatangira ryari gukorera urugo rwanjye?» 31Labani ati «Nguhe iki?» Yakobo aramusubiza ati «Nta cyo! Ariko nungenzereza uko ngiye kukubwira, nzongera nkuragirire amatungo. 32Uyu munsi ndanyura mu matungo yawe yose, nkuremo intama z’utugondo n’iz’amatobo#30.32 iz’utugondo n’iz’amatobo: ayo mabara ntakunda kuboneka cyane mu ntama n’ihene. Yakobo asa rero n’usaba bikeya cyane, nyamara azagwiza ayo matungo akoresheje amayeri adasobanutse neza. Ubu ni Yakobo uhenda ubwenge Labani. zose zishobora kubyara: ni zo zizaba igihembo cyanjye. No ku ihene nzabigenza ntyo. 33Ejo nuza kureba igihembo cyanjye, izitazaba utugondo, cyangwa amatobo, uzazite inyibano; nuzisangamo nzaba ndi igisambo.» 34Labani ati «Nemeye ko bizaba bityo.»
35Uwo munsi nyine, Labani arobanura mu bushyo bwe ihene n’intama z’ibihuga, z’utugondo, n’iz’amatobo, yaba amapfizi cyangwa inyagazi zishobora kubyara. Nuko zose azishinga abahungu be, 36abategeka kuzijyana kure ya Yakobo nk’urugendo rw’iminsi itatu.
Yakobo we yaragiraga amatungo yasigaye mu bushyo bwa Labani. 37Nuko Yakobo yenda udushami tubisi tw’ibiti by’amoko atatu, akuraho utugozi tw’igishishwa, ku buryo haboneka imirongo yera. 38Hanyuma twa dushami adushyira imbere y’ibibumbiro, aho amatungo ashokera, ngo intama zitubone. Zaza kunywa, zikarinda. 39Amapfizi n’inyagazi zakwimanyiriza imbere y’utwo dushami, bigatuma inyagazi zibyara utwana tw’ibihuga, tw’utugondo cyangwa tw’amatobo.
40Yakobo akazirobanura. Akerekeza intama ku dushami dufite imirongo yera; nuko zamara kubyara, akibonera atyo umukumbi we bwite, ntawuvange n’amatungo ya Labani. 41Uko amatungo y’amajigija yarindaga, ni ko Yakobo yashyiraga udushami aho ashokera, kugira ngo yimanyirize imbere y’utwo dushami. 42Ariko yaba mabi ntadushyireho, bigatuma amabi aba aya Labani, ameza akaba aya Yakobo. 43Uwo mugabo agwiza amatungo cyane, agwiza abaja, abagaragu, ingamiya n’indogobe.
Currently Selected:
Intangiriro 30: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.