YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 31

31
Yakobo ahunga Labani
1Yakobo aza kumenya ko abahungu ba Labani binubaga, bavuga ngo «Yakobo yatwaye ibya data byose, umutungo wa data ni wo wamukungahaje!» 2Yakobo areba Labani, asanga batakimeranye neza nka mbere. 3Uhoraho abwira Yakobo ati «Subira mu gihugu cya basokuru, mu gihugu cyanyu. Nzaba ndi kumwe nawe.» 4Yakobo ahamagaza Rasheli na Leya ku gasozi, aho yaragiraga. 5Arababwira ati «So ndamureba, ngasanga atakindeba nka mbere, ariko Imana ya data yamye iri kumwe nanjye. 6Naho mwebwe muzi neza ukuntu nakoreye so n’imbaraga zanjye zose. 7Ariko so yagiye ampenda ubwenge, ahindura ibihembo byanjye byose incuro cumi. Nyamara Imana ntiyamukundiye kugira icyo antwara. 8Yarambwiraga ati ’Iz’ubugondo zose ni zo zawe’, umukumbi wose ukabyara ubugondo. Yambwira ati ’Iz’ibihuga ni zo zawe’, umukumbi wose ukabyara ibihuga. 9Uko ni ko Imana yatse so amatungo ikayanyihera. 10Igihe umukumbi wose warindaga, nubuye amaso ndota, mbona amapfizi y’ibihuga, n’ay’ubugondo, n’ay’amatobo yimije inyagazi. 11Malayika w’Imana ampamagarira mu nzozi ati ’Yakobo’. Nditaba. 12Arambwira ati ’Ubura amaso, urebe aya mapfizi yose y’ibihuga, n’ay’ubugondo, n’ay’amatobo, yimije inyagazi, kuko nabonye ibyo Labani akugirira. 13Ndi Imana wasigiye amavuta ibuye i Beteli umaze kurishinga bukingi. Ni na ho wambwiriye umuhigo wawe. Ubu rero haguruka, uve muri iki gihugu, usubire mu gihugu cy’abawe.’»
14Rasheli na Leya baramusubiza bati «Mu rugo rwa data se, hari umugabane cyangwa ibyo twaragwa tugifiteyo? 15Ntiyatugize se nk’aho tutari abe, we watuguze akanarya ikiguzi cyacu? 16Ubutunzi bwose Imana yatse data ubwo bubaye ubwacu, n’ubw’abana bacu. Noneho kora uko Imana yakubwiye.»
17Nuko Yakobo arahaguruka, yuriza abahungu be n’abagore be ingamiya. 18Ajyana n’amatungo ye n’ibyo yari yararonkeye mu kibaya cya Aramu byose ngo atahuke kwa se Izaki, mu gihugu cya Kanahani. 19Igihe Labani yari yagiye kogosha intama ze, Rasheli yiba ibishushanyo by’ibigirwamana#31.19 ibishushanyo by’ibigirwamana: Abrahamu, Izaki na Yakobo bari bariyemeje gukurikira Imana imwe y’ukuri, ariko Labani n’abakobwa be ntibasangiraga na bo uko kwemera. Labani yari afite udushusho tw’izindi mana mu nzu ye, kandi akemera ko zimurinda. bya se.
20Yakobo ahenda ubwenge Labani w’Umwaramu, ahunga atabimubwiye. 21Nuko ahungana ibyo yari atunze byose; arahaguruka yambuka Uruzi, agenda yerekeje mu misozi ya Gilihadi. 22Ku munsi wa gatatu, babwira Labani ko Yakobo yahunze. 23Ajyana na bene wabo, amukurikirana iminsi irindwi, amushyikira ageze mu misozi ya Gilihadi.
Labani ashyikira Yakobo
24Nijoro Imana ibwirira Labani w’Umwaramu mu nzozi iti «Uramenye, ntugire icyo ubwira Yakobo, cyaba cyiza, cyaba kibi!»
25Labani ashyikira Yakobo. Yakobo yari yashinze ihema rye mu misozi ya Gilihadi; nuko Labani n’abavandimwe be na bo babigenza batyo. 26Labani abwira Yakobo ati «Wangenjeje ute? Wampenze ubwenge, ujyana abakobwa banjye nk’abanyagano? 27Watewe n’iki guhunga rwihishwa, ukambeshya, ntumbwire ngo ngusezerere mu byishimo, n’indirimbo, n’ingoma, n’inanga? 28Ntiwaretse mpobera abahungu n’abakobwa banjye. Rwose wagenjeje nk’umupfu! 29Nashoboraga kubagirira nabi, ariko Imana y’abasokuru bawe yaraye imbwiriye mu nzozi iti ’Uramenye, ntugire icyo ubwira Yakobo, cyaba cyiza, cyaba kibi.’ 30None se ubwo wacitse ukumbuye iwanyu, ni iki cyatumye ucikana imana zanjye?» 31Yakobo asubiza Labani, ati «Ni uko nari mfite ubwoba bw’uko wanyambura abakobwa bawe. 32Icyakora uwo uza gusangana imana zawe, ntakabeho! Imbere ya bene data, saka icyawe cyaba kiri mu byanjye, ugisubirane.» Yakobo ntiyari azi ko ari Rasheli wibye imana za se.
33Nuko Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, nyuma mu rya Leya, no mu mahema y’abaja b’abo bagore bombi. Ntiyagira icyo ahasanga. Ava mu ihema rya Leya ajya mu ihema rya Rasheli. 34Rasheli yari yenze ibyo bishushanyo by’ibigirwamana, abihisha mu nsi y’intebe bashyira ku ngamiya, nuko ayicaraho. Labani ashakira mu ihema hose, ntiyabibona. 35Rasheli abwira se ati «Databuja ntarakare, kuko ndashobora guhaguruka, ndi mu mugongo.» Labani arashakashaka, ibishushanyo bye ntiyabibona.
36Yakobo ararakara, atonganya Labani; aravuga ati «Igicumuro cyanjye ni ikihe? Icyaha nakoze ni ikihe, kugira ngo unkurikirane utyo? 37Aho washakashakiye mu bintu byanjye, icyo wahasanze cy’iwawe ni iki? Cyerekane imbere y’abavandimwe bawe n’abanjye, maze baducire urubanza! 38Dore imyaka ibaye makumyabiri turi kumwe, intama zawe n’ihene zawe ntayigeze iramburura! Kandi nta sekurume n’imwe nariye mu mukumbi wawe. 39Sinigeze nkugarurira itungo ryabaga ryakomeretse, nararikurihaga! Kandi iryibwe, ari ku manywa, ari nijoro, wararinyishyuzaga! 40Izuba ryandengeyeho, imvura inshikiraho, amaso yanjye ntaheruka udutotsi! 41Imyaka ibaye makumyabiri ndi iwawe; nagukoreye imyaka cumi n’ine nshaka abakobwa bawe, n’imyaka itandatu mpakiwe amatungo. Wahinduye igihembo cyanjye incuro cumi! 42Imana ya data, Imana ya Abrahamu, ikaba n’Umubyeyi#31.42 Umubyeyi wa Izaki: hano hari ijambo ry’igihebureyi ryashobora no gusobanurwa ngo «Igitinyiro cya Izaki.» wa Izaki, iyo tutaba kumwe, uba waransezereye amara masa! Ariko Imana yarebye amagorwa yanjye n’imiruho y’amaboko yanjye; nuko muri iri joro irandenganura!»
Labani na Yakobo bagirana Isezerano
43Labani asubiza Yakobo ati «Aba bakobwa ni abanjye, aba bana ni abanjye, aya matungo ni ayanjye: ibyo ureba byose ni ibyanjye! Ariko se ubu ngubu nakorera iki abakobwa banjye, n’abana babyaye? 44Ngwino rero tugirane amasezerano, jyewe nawe, maze habe gihamya y’ubumwe buduhuza.»
45Yakobo yenda ibuye, arishinga bukingi.
46Abwira bene wabo ati «Nimuzane andi mabuye»; barayazana, bayakoramo ikirundo. Nuko barira hejuru y’icyo kirundo. 47Labani acyita Yegari Sahaduta, naho Yakobo acyita Galeyedi.
48Labani aravuga ati «Iki kirundo kitubere gihamya uyu munsi.» Ni cyo cyatumye bacyita Galeyedi (bisobanura ngo ’Ikirundo cya gihamya’). 49Kandi cyitwa na Misipa (bisobanura ngo ’Aho bagenzura’), kuko Labani yavuze ati «Uhoraho azatugenzure, igihe tuzaba tutakibonana. 50Nugirira nabi abakobwa banjye, cyangwa se nubaharika, n’iyo ndetse hatagira undi muntu ubimenya, uzibuke ko Imana ari yo muhamya wa twembi.»
51Labani arongera abwira Yakobo, ati «Reba iki kirundo cy’amabuye nshyize hagati yacu, urebe n’iyi nkingi nshinze. 52Iki kirundo kibe gihamya, n’iyi nkingi ibe gihamya. Jyewe ndahiye ko ntazarenga iki kirundo n’iyi nkingi ngo ngutere, nawe rahira ko utazakirenga ngo untere, maze tukagirirana nabi. 53Imana ya Abrahamu, ikaba n’Imana ya Nahori, iratubere umucamanza!» — Kwari ukurahiza Imana y’abasekuruza babo — Naho Yakobo arahiza Imana, Umubyeyi wa se Izaki. 54Nuko Yakobo aturira igitambo kuri uwo musozi, atumira bene wabo, barasangira, barara kuri uwo musozi.

Currently Selected:

Intangiriro 31: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in