Intangiriro 32
32
1Labani azinduka kare cyane, ahobera abuzukuru be n’abakobwa be, abaha umugisha; nyuma asubira iwe.
Yakobo yitegura guhura na Ezawu
2Yakobo akomeza urugendo. Agira atya ahura n’intumwa z’Imana. 3Yakobo azibonye aravuga ati «Aha ni inkambi y’Imana». Aho hantu ahita Mahanayimu (bisobanura ngo «Inkambi ebyiri#32.3 inkambi ebyiri: imwe muri zo ahari ni inkambi y’intumwa z’Imana, iyindi ikaba iya Yakobo. Cyangwa se, urebe 32,8, kuko aho hantu ari ho Yakobo agabanya abantu be n’ibintu bye mu nkambi ebyiri.».)
4Yakobo yohereza intumwa kuri Ezawu mukuru we, aho yari ari i Seyiri mu mirambi ya Edomu#32.4 Ezawu . . . i Seyiri, mu mirambi ya Edomu: Edomu ni izina rya kabiri rya Ezawu (reba 25,30), rikaba n’izina rya kabiri ry’igihugu cya Seyiri aho atuye, mu majyepfo y’Inyanja y’Umunyu.. 5Arabategeka ati «Muzabwire databuja Ezawu muti ’Umugaragu wawe Yakobo aradutumye ngo: Nabaye kwa Labani, ndahatinda kugeza ubu. 6Mfite ibimasa, indogobe, n’andi matungo. Mfite abagaragu n’abaja. None nsanze ari ngombwa kohereza intumwa ngo mbimenyeshe databuja Ezawu kugira ngo mugushe neza». 7Intumwa zigaruka kuri Yakobo zivuga ziti «Twageze kuri mwene so Ezawu, ariko agusanganije igitero cy’abantu magana ane.» 8Yakobo ashya ubwoba, umutima urakuka; hanyuma agabanya abantu, amashyo yose, n’ingamiya mo inkambi ebyiri. 9Aribwira ati «Ezawu natera inkambi ya mbere akabatsinda, abo mu nkambi ya kabiri bazashobora guhunga.» 10Yakobo ariyamirira, ati «Mana ya data Abrahamu, Mana ya data Izaki, Uhoraho, wowe wambwiye uti ’Subira mu gihugu cyawe, mu gihugu cya ba sokuruza, nzakugirira neza’, 11sinkwiriye ubuntu n’ineza wagiriye umugaragu wawe w’intamenyekana! Dore nambutse Yorudani iyi ngiyi, nitwaje inkoni gusa; none mpindukiye ngabye inkambi ebyiri. 12Ndakwinginze, unkize mwene data Ezawu; ndamutinya, ndatinya ko aza akatwica, ari jye, ari abagore n’abana. 13Kandi warambwiye uti ’Nzakugirira neza, ngwize urubyaro rwawe nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja utabarika’!» 14Yakobo arara aho ngaho iryo joro.
Yakobo yenda mu byo yari atunze, akuramo ibyo gutura mukuru we Ezawu: 15ihene magana abiri, isekurume makumyabiri, intama magana abiri n’isekurume zazo makumyabiri, 16ingamiya zikamwa mirongo itatu n’izazo, inka mirongo ine, imfizi icumi, indogobe z’ingore makumyabiri n’iz’ingabo icumi. 17Buri shyo arishyira ukwaryo, maze yose ayashinga abagaragu be; arababwira ati «Munjye imbere, musige intera hagati y’amashyo.» 18Umugaragu wa mbere aramutegeka ati «Mukuru wanjye nimumara guhura, akakubaza ati ’Uri uwa nde? Urajya hehe? Ayo matungo ushoreye ni aya nde?’ 19Uzamusubize uti ’Ni ay’umugaragu wawe Yakobo, ni ayo atuye databuja Ezawu, kandi dore aje adukurikiye.’» 20Uwa kabiri n’uwa gatatu, mbese abagaragu be bose bari bashoreye amatungo, abategeka kuvuga kimwe. Arababwira ati «Ngayo amagambo muzabwira Ezawu nimuhura, 21muzavuge muti ’Dore umugaragu wawe Yakobo na we ari inyuma’.» Kuko yibwiraga ati «Ndamwuruza amaturo andangaje imbere; hanyuma dushobore guhuza amaso, wenda yanyakira neza.» 22Nuko ya maturo barayajyana, naho we yongera kurara aho.
Yakobo akirana n’Imana
23Iryo joro Yakobo arahaguruka, ahagurukana n’abagore be uko ari babiri, n’abaja be uko ari babiri, ntiyasiga abana be cumi n’umwe; nuko yambuka umugezi wa Yaboki.
24Arabambutsa bose, yambutsa n’ibyo yari atunze byose. 25Yakobo asigara aho wenyine. Haza umugabo#32.25 haza umugabo: mu kanya gato Yakobo amenya ko ari Imana ubwayo. akirana na we, kugeza mu museke. 26Abonye ko adashoboye gutsinda Yakobo, amukora ku mutsi wo ku nyonga y’itako, igihe bari hasi ku butaka, itako rirakuka, rikuka bagikirana. 27Wa mugabo aramubwira ati «Ndekura ngende, dore umuseke urakebye.» Yakobo ati «Sinkurekura utampaye umugisha.»
28Undi aramubaza ati «Witwa nde?» Ati «Nitwa Yakobo.» 29Undi ati «Ntibazongere kukwita Yakobo, ahubwo Israheli#32.29 Israheli: mu by’ukuri, iryo zina risobanura ngo ’Imana nitsinde’, ariko hano barisobanura ku buryo burata Yakobo — Israheli, ngo ’yatsinze Imana’. Nanone Yakobo ntiyatsinze Imana, ibyo ni ibidashoboka, si na cyo yarwaniraga; yashakaga byanze bikunze guhabwa umugisha wayo. Yakobo — Israheli n’abazamukomokaho bose bazaba abanyamugisha., kuko wakiranye n’Imana n’abantu, kandi ugatsinda.» 30Yakobo aramubwira ati «Ndakwinginze, mpishurira izina ryawe.» Undi ati «Izina ryanjye urarimbariza iki?» Nuko amuha umugisha, awumuhera aho ngaho. 31Aho hantu Yakobo ahita Penuweli (bisobanura ngo ’Mu maso y’Imana’), agira ati «Kuko nahaboneye Imana mu maso, nkarenga nkabaho.»
32Izuba ryarashe arenga Penuweli, agenda acumbagira itako. 33Ni yo mpamvu kugeza na n’ubu Abayisraheli batarya umutsi uri mu itako. Kuko Imana yari yakoze Yakobo ku mutsi wo ku nyonga y’itako.
Currently Selected:
Intangiriro 32: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: