YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 38

38
Yuda na Tamara
1Muri icyo gihe, Yuda amanuka ava aho bene se bari batuye, ajya kwa Hira, umugabo wari utuye i Adulamu. 2Yuda ahabona umukobwa wa Shuwa w’Umunyakanahani, aramurongora barabana. 3Asama inda, abyara umwana w’umuhungu, bamwita Eri. 4Arongera asama indi nda, abyara umuhungu, bamwita Onani. 5Yongeye kubyara umwana w’umuhungu, bamwita Shela. Yamubyaye bari i Kizibu.
6Yuda ashakira umugore Eri, umuhungu we w’imfura, amushakira uwitwa Tamara. 7Eri, imfura ya Yuda, aza kubera Uhoraho umuntu mubi, Uhoraho aramwica. 8Yuda ni ko kubwira Onani, ati «Sanga umugore wa mwene nyoko, urangize umurimo wa mukuru wawe, umubyarire#38.8 umubyarire: mu Bayisraheli, hari itegeko rivuga ko umugabo naramuka apfuye atarabyara, umwe mu bavandimwe be yagombaga guhungura umupfakazi we; umwana wa mbere abyaye bamwitaga umwana w’uwo wapfuye.9Onani yari azi ariko ko uwo mwana atazaba uwe, ni cyo cyatumaga asohorera hasi iyo yegeraga umugore wa mwene nyina, kugira ngo atazamubyarira. 10Ibyo yakoraga, Uhoraho arabigaya, aramwica na we. 11Yuda abwira umukazana we Tamara, ati «Igumire iwanyu mu bupfakazi bwawe, kugeza igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.» Ubwo yaribwiraga, ati «Hato na we atazapfa nka bakuru be!» Nuko Tamara asubira kwa se.
12Hashize iminsi myinshi, umukobwa wa Shuwa, umugore wa Yuda, arapfa. Yuda ararira, arahora, hanyuma azamukana n’incuti ye Hira w’i Adulamu, asanga abakemuraga amatungo ye, i Timuna. 13Babibwira Tamara, bati «Sobukwe azamutse agana i Timuna, agiye kogosha intama ze.» 14Tamara yiyambura imyambaro ye y’ubupfakazi, atega igitambaro; amaze kwimiramiza ngo hatagira umumenya, yicara ku irembo ry’umugi wa Enayimu, ku nzira ijya i Timuna. Yari yabonye neza ko Shela yari amaze kuba mukuru, ntibamumushyingira#38.14 ntibamumushyingira: Tamara yamenye ko sebukwe Yuda adashaka kumuha Shela umuhungu we w’umuhererezi, ngo amubere umugabo. Ariko uwo mugore yashakaga byanze bikunze kubyara umwana uzibutsa bose umugabo we wapfuye. Ni yo mpamvu yiyoberanyije, akigira nk’ihabara, agashuka sebukwe Yuda, agira ngo abe ari we uzamubyarira uwo mwana. Aha ngaha bongeraho ko Yuda yari yarapfushije umugore we: ubwo ni ukugira ngo boroshye icyaha cye cyo kuba yararyamanye n’ihabara..
15Yuda amubonye amwitiranya n’umugore w’ihabara, kuko yari yitwikiriye no mu maso. 16Aramusanga, aramubwira ati «Nyemerera turyamane.» Nta bwo yari yamenye ko ari umukazana we. Undi ati «Urampa iki ngo ungereho?» 17Yuda ati «Nzakoherereza umwana w’ihene nkuye mu matungo yanjye.» Umugore ati «Ndabyemeye, ariko unsigire ingwate, kugeza igihe uzoherereza iyo hene.» 18Yuda ati «Ingwate nguha ni iyihe?» Undi ati «Ikashe yawe, umukufi wayo, n’iyo nkoni witwaje.» Arabimuha, bararyamana, nuko Tamara arasama. 19Hanyuma arahaguruka aragenda, yiyambura cya gitambaro, asubira kwambara ya myenda ye y’ubupfakazi.
20Yuda yohereza wa mwana w’ihene, atumye ya ncuti ye y’i Adulamu ngo inamugarurire ingwate ze. Ariko iyo ncuti ntiyabona uwo mugore. 21Abaza abantu b’aho ngaho, ati «Wa mugore w’ihabara wari ku nzira ijya i Enayimu ari hehe?» Bati «Nta habara yigeze iba hano.» 22Agaruka kwa Yuda aramubwira ati «Nta we nabonye, ndetse n’abantu b’aho bambwiye ko nta habara yigeze ihaba!» 23Yuda ati «Nagumane byose! Tutazavaho twisuzuguza. Ibyo ari byo byose, namwoherereje umwana w’ihene, ariko wowe ntiwamubonye!»
24Hashize amezi atatu, baza kubwira Yuda, bati «Tamara umukazana wawe yabaye ihabara, dore ndetse n’ubu aratwite!» Yuda aravuga ati «Nibamusohore, maze bamutwike#38.24 bamutwike: ni ko bahanaga abagore b’abasambanyi, cyangwa se bakabatera amabuye, (Lev 21,9 na Ivug 22,22). Tamara yari umupfakazi, ariko mu maso ya bose, akomeza kwitwa uwa Shela, nk’uko amategeko yabivugaga.25Abonye bamujyanye, Tamara atuma kuri sebukwe, ati «Inda ni iya nyir’ibi bintu.» Ati «Ibuka nyir’iyi kashe, n’uyu mukufi n’iyi nkoni!» 26Yuda arabimenya, ati «Yandushije ubutungane, kuko ntamushyingiye umuhungu wanjye Shela.» Kuva ubwo ntiyongeye kumwegera ukundi.
27Tamara ari hafi kubyara, asanga atwite babiri. 28Mu gihe cyo kubyara, umwana wa mbere abanza ikiganza; umugore ubyaza aragisingira, agishyiraho akadodo gatukura, ati «Uyu ni we wa mbere.» 29Ariko uwo mwana asubizayo ikiganza; habanza kuvuka indi mpanga. Umugore ati «Uciye he?» Nuko bamwita Pereshi (bisobanura ngo ’Icyuho’.) 30Nyuma wa wundi wari ufite akadodo gatukura ku kiganza, na we aravuka. Bamwita Zera.

Currently Selected:

Intangiriro 38: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in