Intangiriro 43
43
Benyamini ajyana n’abavandimwe be mu Misiri
1Inzara mu gihugu irabiyogoza. 2Bamaze ingano bari bavanye mu Misiri, se arababwira, ati «Nimusubireyo, muduhahire icyadutunga.» 3Yuda aramusubiza, ati «Wa mugabo yaratwihanangirije, ngo ’Ntimuzanca iryera, nimutazana murumuna wanyu.’ 4Nutwohereza turi kumwe n’umuhererezi wacu, tuzajyayo guhaha; 5ariko nutamwohereza ntituzajyayo, kuko uwo mugabo yatubwiye ati ’Ntimuzanca iryera, nimutazana na murumuna wanyu.’»
6Israheli arababaza, ati «Ni iki cyatumye mungirira nabi mutyo, mujya kumenyesha uwo mugabo ko mufite undi muvandimwe?» 7Baramusubiza, bati «Uwo mugabo yaduhase ibibazo byinshi bitwerekeyeho, byerekeye n’umuryango wacu, avuga ati ’So aracyariho? Ese hari umuvandimwe wundi mugira?’ Natwe twagombye kumusubiza uko atubajije. Twashoboraga kumenya dute ko aza kutubwira, ati ’Muzamanukane murumuna wanyu’? 8Yuda abwira se, Israheli, ati «Reka umwana mujyane. Duhaguruke tugende, tubeho tutazicwa n’inzara, nawe n’utwana twacu. 9Jyewe ndamwishingiye, uzamumbaze. Nintamukugarurira ngo mugushyikirize, nzaba ngucumuyeho bitazamvaho. 10Iyo tudatindiganya dutya, ubu tuba tuvuyeyo kabiri.
11Se Israheli ariyamirira, ati «Ubwo ari uko bimeze, nimugenze mutya: nimujyane mu mifuka yanyu imbuto zo muri iki gihugu ziruta izindi ubwiza, muzishyire uwo mugabo, muzimuture. Mujyane utubavu, ubuki, amakakama yosa, ishangi, n’ubunyobwa n’ibindi nk’ibyo. 12Kandi mujyane na feza z’ingereka, hamwe na feza zagarutse mu mifuka yanyu; ahari ni amazinda yatumye zigaruka. 13Mujyane na murumuna wanyu, muhaguruke musubire kuri uwo mugabo. 14Imana Nyir’ububasha izabahe kubabarirwa n’uwo mugabo, azabareke mutahane na mwene so wundi, na Benyamini! Jyeweho ngiye gusigara nta mwana, nk’aho nta bo nigeze.»
Yozefu akorera abavandimwe be umunsi mukuru
15Abo bagabo benda ayo maturo bajyana feza z’ingereka, bajyana na Benyamini. Nuko barahaguruka, bamanuka basubiza iya Misiri. Bahinguka imbere ya Yozefu. 16Yozefu ngo abone Benyamini ari kumwe na bo, abwira igisonga cye, ati «Injiza aba bantu mu nzu yanjye, ubage, utegure ibyo kurya, kuko nza gusangira na bo.» 17Uwo mugabo akora ibyo Yozefu yamutegetse. Yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yozefu.
18Ubwoba burabataha, babonye ko babinjije mu nzu ya Yozefu. Baribwira bati «Turazira feza bashyize mu mifuka yacu igihe duheruka ino. Baratujyanye hamwe n’indogobe zacu ngo batwiroheho, batugirire nabi, tubabere abacakara.» 19Nuko begera cya gisonga cya Yozefu, bageze ku muryango iwe baravuga bati 20«Shobuja, mbere twaramanutse tuje guhaha; 21tugeze ku icumbi, duhambura imifuka yacu, umuntu wese asanga feza ze ziri hejuru y’ingano. Izo feza zacu dusanga zingana uko zanganaga, none turazigaruye, 22kandi tuzanye izindi feza zo guhaha. Nta bwo tuzi uwashubije feza za mbere mu mifuka yacu.» 23Arabasubiza ati «Mushyitse umutima mu nda, ntimugire ubwoba. Imana yanyu, Imana ya so yashyize ubukungu mu mifuka yanyu. Feza zanyu nari nazibonye.» Nuko asohora Simewoni, aramubazanira. 24Nuko uwo mugabo abinjiza mu nzu ya Yozefu, abahereza amazi, boga ibirenge, aha ubwatsi indogobe zabo. 25Begeranya amaturo kugira ngo Yozefu naza ku manywa bayamuture, kuko bari bumvise ko bari buze kuhasangirira.
26Yozefu yinjira mu nzu, bamutura amaturo bari bafite. Hanyuma bamuramutsa bubitse umutwe ku butaka. 27Yozefu ababaza uko bameze. Arongera ati «So, wa musaza mwavugaga, aracyariho? Ni muzima?» 28Baramusubiza bati «Data, umugaragu wawe, aracyariho; ni muzima.» Hanyuma barapfukama baramwunamira.
29Yozefu yubura amaso abona Benyamini murumuna we, mwene nyina. Arababaza ati «Uyu ni we murumuna wanyu w’umuhererezi mwambwiye?» Hanyuma ati «Imana ikugirire ubuntu, mwana wanjye.» 30Nuko Yozefu amaze kubona murumuna we, agira ikiniga, asohoka vuba vuba, yinjira mu cyumba cye, araturika ararira.
31Amaze kwiyuha amarira, aragaruka, arikomeza, maze aravuga ati «Nimuhereze ibyo gufungura.» 32Bamuhereza ukwe, babahereza ukwabo. Abanyamisiri basangiraga na Yozefu babahereza ukwabo; ntibashoboraga gusangira n’Abahebureyi: kuri bo ryaba ari ishyano mu Misiri. 33Babicaza imbere ye, umukuru mu mwanya w’ubukuru bwe, umuhererezi mu mwanya w’ubuhererezi: bararebana baratangara. 34Yozefu ategeka ko babaha ku biryo byari imbere ye. Igaburo rya Benyamini barikuba incuro eshanu. Baranywa baranezerwa, hamwe na we.
Currently Selected:
Intangiriro 43: KBNT
Highlight
Share
Copy
![None](/_next/image?url=https%3A%2F%2Fimageproxy.youversionapistaging.com%2F58%2Fhttps%3A%2F%2Fweb-assets.youversion.com%2Fapp-icons%2Fen.png&w=128&q=75)
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.