YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 5

5
Urubyaro rwa Adamu guhera kuri Seti kugeza kuri Nowa
1Ngiki igitabo cy’urubyaro rwa Adamu:
Umunsi Imana irema umuntu, yamuremye mu misusire y’Imana. 2Yabaremye ari umugabo n’umugore, ibaha umugisha, ibita Muntu umunsi ibarema.
3Adamu amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyara umuhungu basa mu misusire ye no mu ishusho rye, amwita Seti. 4Amaze kubyara Seti, Adamu abaho indi myaka magana inani, abyara abahungu n’abakobwa. 5Iminsi yose Adamu yabayeho ni imyaka magana cyenda na mirongo itatu#5.5 imyaka magana cyenda na mirongo itatu: muri aka gace ka 5,5–32 kimwe no mu ka 10,10–26, dusangamo intondeke ebyiri z’abakurambere Abrahamu akomokaho; buri ntondeke ikabamo amazina cumi anyuranye n’ayo mu yindi, kandi biratangaje rwose kuhasoma ko abo bakurambere baba barabayeho ibinyejana byinshi! Nyamara si ko byagenze koko! Ahubwo ni uburyo bwo kutwumvisha ko, kuva igihe abantu ba mbere badutse ku isi, kugeza kuri Abrahamu, hashize imyaka ibihumbi n’ibihumbi. Uretse n’ibyo abo bakurambere, Abayisraheli nta kindi bari bakibibukaho uretse amazina yabo, nyamara ntibashidikanyaga ko babaye ibirangirire. Kugira ngo rero babarate, aho kuvuga ibigwi byo batibukaga, bakemeza ko barambye kuri ubwo buryo butangaje. N’Abanyababiloni ni ko babigenzaga mu kurata abami babo., nuko arapfa.
6Seti amaze imyaka ijana n’itanu avutse, abyara Enoshi. 7Amaze kubyara Enoshi, Seti abaho indi myaka magana inani n’irindwi, abyara abahungu n’abakobwa. 8Iminsi yose Seti yabayeho ni imyaka magana urwenda na cumi n’ibiri, nuko arapfa.
9Enoshi amaze imyaka mirongo urwenda avutse, abyara Kenani. 10Amaze kubyara Kenani, Enoshi abaho indi myaka magana inani na cumi n’itanu, abyara abahungu n’abakobwa. 11Iminsi yose Enoshi yabayeho ni imyaka magana urwenda n’itanu, nuko arapfa.
12Kenani amaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Mahalaleli. 13Amaze kubyara Mahalaleli, Kenani abaho indi myaka magana inani na mirongo ine, abyara abahungu n’abakobwa. 14Iminsi yose Kenani yabayeho ni imyaka magana urwenda n’icumi, nuko arapfa.
15Mahalaleli amaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse, abyara Yeredi. 16Amaze kubyara Yeredi, Mahalaleli abaho indi myaka magana inani na mirongo itatu; abyara abahungu n’abakobwa. 17Iminsi yose Mahalaleli yabayeho, ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n’itanu, nuko arapfa.
18Yeredi amaze imyaka ijana na mirongo itandatu n’ibiri avutse, abyara Henoki. 19Amaze kubyara Henoki, Yeredi abaho indi myaka magana inani, abyara abahungu n’abakobwa. 20Iminsi yose Yeredi yabayeho, ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’ibiri, nuko arapfa.
21Henoki amaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse, abyara Metushalomu. 22Amaze kubyara Metushalomu, Henoki abaho indi myaka magana atatu, abyara abahungu n’abakobwa. 23Iminsi yose Henoki yabayeho ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu. 24Hanyuma Henoki arabura: Imana yaramwitwariye, kuko yagendanaga na yo.
25Metushalomu amaze imyaka ijana na mirongo inani n’irindwi avutse, abyara Lameki. 26Amaze kubyara Lameki, Metushalomu abaho indi myaka magana arindwi na mirongo inani n’ibiri, abyara abahungu n’abakobwa. 27Iminsi yose Metushalomu yabayeho, ni imyaka magana cyenda na mirongo itandatu n’icyenda, nuko arapfa.
28Lameki amaze imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri avutse, abyara umuhungu. 29Amwita Nowa#5.29 Nowa: Mu gihebureyi, iryo zina risobanura «guhoza, kumara ishavu.» Nowa rero ni we Nyagasani azakoresha arokora ubuzima ku isi., ati «Uyu azaduhoza, aturuhure imirimo inaniza duterwa no guhinga ubu butaka bwavumwe n’Uhoraho.» 30Amaze kubyara Nowa, Lameki abaho indi myaka magana atanu na mirongo urwenda n’itanu, abyara abahungu n’abakobwa. 31Iminsi yose Lameki yabayeho, ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, nuko arapfa.
32Nowa amaze imyaka magana atanu avutse, abyara Semu, Kamu na Yafeti.

Currently Selected:

Intangiriro 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in