YouVersion Logo
Search Icon

Luka 16

16
Umugani w’umunyabintu w’umuhemu
1Nuko akomeza kubwira abigishwa be ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze bamumuregaho ko abipfusha ubusa. 2Aramuhamagaza, aramubwira ati ’Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki? Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu.’ 3Nuko uwo munyabintu aribaza ati ’Nzabigenza nte ko databuja ankuye mu bintu bye? Guhinga? Sinabishobora. Gusabiriza? Binteye isoni. 4Mbonye uko nzabigenza kugira ngo, nimara kuva mu bintu bye, nzabone abanyakira iwabo.’
5Nuko ahamagaza abarimo imyenda ya shebuja bose, umwe umwe, maze ahera ku wa mbere aramubaza ati ’Databuja umufitiye umwenda ungana iki?’ 6Undi aramusubiza ati ’Ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti.’ Umunyabintu aramubwira ati ’Akira urupapuro rwawe, wicare, wandikeho vuba ko ari mirongo itanu.’ 7Hanyuma abaza undi ati ’Wowe, se urimo mwenda ki?’ Aramusubiza ati ’Imifuka ijana y’ingano.’ Aramubwira ati ’Akira urupapuro rwawe, wandikeho ko ari mirongo inani.’
8Nuko shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko, abana b’iyi si mu mibanire yabo barusha ubwenge#16.8 barusha ubwenge: muri uyu mugani Yezu ntatubwiriza kwigana no kugira nabi nk’uwo munyabintu w’umuhemu cyangwa se nk’abana b’iyi si. Ikimubabaje ni uko abigishwa badafite nk’ubwo bwenge ngo bakore icyiza, naho ababi bakabugira kandi babukoresha ikibi. abana b’urumuri.»
Gukoresha amafaranga neza
9Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka#16.9 aho muzibera iteka: Yezu aragira abigishwa be inama yo gufashisha abakene n’imbabare ibyo batunze, kuko bizatuma baba incuti zabo, maze umunsi bapfuye bakazakirwa n’abo bakene mu Ngoro y’Imana, bazaba barayibabanjirijemo..
10Udahemuka mu bintu byoroheje, ntahemuka no mu bikomeye; naho uhemuka mu bintu byoroheje, ahemuka no mu bikomeye. 11None se nimuterekana ko muri indahemuka mu matindi y’amafaranga, ni nde uzabashinga ibifite agaciro k’ukuri? 12Niba kandi muterekanye ko muri indahemuka mu bintu bitari ibyanyu, ibibagenewe muzabihabwa na nde?
13Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.»
14Abafarizayi bikundiraga amafaranga, bumvise ibyo byose baramukwena. 15Yezu arababwira ati «Mukunda kwigira intugane mu maso y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu. Koko icyo abantu baha agaciro, ni cyo kiba kigayitse mu maso y’Imana.
Inkuru Nziza yuzuza Amategeko
(Mt 11.12–13; 5.18)
16Amategeko n’Abahanuzi byabayeho kugeza kuri Yohani; kuva ubwo Ingoma y’Imana iramamazwa, kandi umuntu wese arwanira kuyinjiramo. 17Biroroshye ko ijuru n’isi bishira aho kugira ngo akitso kamwe kave mu Mategeko.
18Umuntu wese usenda umugore we akazana undi, aba asambanye; n’ucyura umugore wasenzwe n’umugabo we, na we aba asambanye.
Umugani w’umukungu na Lazaro w’umukene
19Habayeho umugabo w’umukungu wambaraga imyambaro myiza y’umuhemba n’iy’imyeru, buri munsi akarya by’agatangaza. 20Hari n’umukene witwaga Lazaro wari waramazwe n’ibisebe, akarambarara ku muryango w’uwo mukungu. 21Yifuzaga gutungwa n’ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukungu, akabibura; ahubwo imbwa zikaza kurigata ibisebe bye.
22Umukene rero aza gupfa, abamalayika bamushyikiriza Abrahamu; umukungu na we arapfa, baramuhamba. 23Ageze ikuzimu, arahababarira cyane. Ni ko kubura amaso, abonera kure Abrahamu ari kumwe na Lazaro. 24Nuko atera hejuru ati ’Mubyeyi Abrahamu, mbabarira wohereze Lazaro, akoze umutwe w’urutoki rwe mu mazi, maze aze ambobeze ku rurimi, kuko nazahajwe n’uyu muriro.’ 25Abrahamu aramusubiza ati ’Mwana wanjye, ibuka ko wakize cyane ukiri ku isi, naho Lazaro akahagirira ibyago. Ubu rero yibereye hano mu byishimo, naho wowe urababara. 26Uretse n’ibyo, hagati yacu namwe hari imanga nini, ituma abashaka kuva hano baza aho batabishobora, namwe kandi ntimushobore kuva aho muri ngo mudusange.’
27Umukungu arongera ati ’Mubyeyi, ndagusabye ngo wohereze Lazaro kwa data, 28kuko mpafite abavandimwe batanu; agende ababurire ejo na bo batazaza aha hantu h’ububabare.’ 29Abrahamu aramusubiza ati ’Bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve!’ 30Undi ati ’Oya, mubyeyi Abrahamu! Ahubwo umwe mu bapfuye nabasanga, bazisubiraho.’ 31Abrahamu arongera, aramusubiza ati ’Niba batumva Musa n’Abahanuzi, n’aho hagira uzuka mu bapfuye, ntibyabemeza.’»

Currently Selected:

Luka 16: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in