Luka 18
18
Umugani w’umucamanza n’umupfakazi
1Hanyuma abacira umugani, abumvisha ko ari ngombwa gusenga iteka batarambirwa. 2Nuko aravuga ati «Mu mugi umwe hari umucamanza utatinyaga Imana, ntiyubahe n’abantu. 3Muri uwo mugi hari n’umupfakazi wazaga kumubwira ati ’Nkiranura n’uwo duhora tuburana!’ 4Amwirengagiza igihe kirekire. Ageze aho, aribwira ati ’N’ubwo ndatinya Imana bwose, kandi singire uwo nubaha, 5uriya mupfakazi wandembeje ngiye kumucira urubanza rwe rurangire, areke guhora aza kumena umutwe.’»
6Nyagasani arongera ati «Nimwumve ibyo uwo mucamanza mubi avuga. 7Imana se ni Yo yarangarana intore zayo, ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro? 8Ndabibabwiye: izabarenganura vuba. Ariko se, igihe Umwana w’umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi?»
Umugani w’Umufarizayi n’umusoresha
9Yezu yongera guca uyu mugani, awucira bamwe bibwiraga ko ari intungane, bagasuzugura abandi bose. 10Nuko aravuga ati «Abantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga. Umwe yari Umufarizayi, undi ari umusoresha. 11Umufarizayi aremarara, asengera mu mutima we avuga ati ’Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! 12Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose.’ 13Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ’Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’ 14Ndabibabwiye: uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»
Yezu n’abana bato
(Mt 19.13–15; Mk 10.13–16)
15Nuko abantu bamuzanira n’abana babo b’ibitambambuga ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabakabukira. 16Yezu arabahamagara ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. 17Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.»
Umunyacyubahiro w’umukungu asanga Yezu
(Mt 19.16–30; Mk 10.17–31)
18Nuko haza umunyacyubahiro, abaza Yezu ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» 19Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. 20Uzi amategeko#18.20 uzi amategeko: reba Iyim 20,12–16: ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, urajye wubaha so na nyoko.» 21Uwo mugabo aramusubiza ati «Ibyo byose nabikurikije kuva nkiri muto.» 22Yezu abyumvise, aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: gurisha ibyo utunze byose, maze ubigabanye abakene, uzagira ubukire mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.» 23We ariko abyumvise arijima, kuko yari atunze ibintu byinshi.
24Yezu abibonye atyo, aravuga ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu! 25Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!» 26Ababyumvise baravuga bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?» 27Arabasubiza ati «Ikidashobokera abantu, Imana iragishobora.»
28Nuko Petero aravuga ati «Dore, twebwe twasize ibyacu byose, turagukurikira.» 29Arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: ntawe uzaba yarasize urugo rwe, cyangwa umugore we, cyangwa abavandimwe be, cyangwa ababyeyi be, cyangwa abana be, abigirira Ingoma y’Imana, 30ngo abure kwiturwa ibirenzeho#18.30 ibirenzeho muri iki gihe: Luka yaba yaravuze atyo atekereza ahari abakristu ba mbere b’i Yeruzalemu basangiraga byose (reba Intu 4,32). Koko rero, na hano ku isi, uwiyemeje gukurikira Yezu aba yinjiye mu muryango mushya kandi mugari w’abantu bakundana kandi bagafashanya, maze akaba yizeye kuzaronka ubugingo budashira. muri iki gihe, no mu gihe kizaza akaziturwa ubugingo bw’iteka.»
Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka
(Mt 20.17–19; Mk 10.32–34)
31Nuko Yezu yihererana ba Cumi na babiri, arababwira ati «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze ibyanditswe n’abahanuzi byose byerekeye Umwana w’umuntu bizabe. 32Koko bazamugabiza abanyamahanga, akubitwe, ashinyagurirwe, avunderezwe amacandwe; 33kandi nibamara kumukubitisha ibiboko bazamwice, maze ku munsi wa gatatu azazuke.» 34Nyamara bo, birabayobera. Ayo magambo ababera urujijo; ntibumva icyo Yezu yashakaga kuvuga.
Impumyi yo kuri Yeriko
(Mt 20.29–34; Mk 10.46–52)
35Igihe yegereye i Yeriko, hakaba hari impumyi yicaye iruhande rw’inzira, isabiriza. 36Yumvise abantu benshi bahitaga, abaza ibyo ari byo. 37Baramusubiza bati «Ni Yezu w’i Nazareti uhise.» 38Nuko atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 39Abari imbere baramucyaha ngo naceceke, ariko arushaho kurangurura ijwi, ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 40Yezu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande, aramubaza ati 41«Urashaka ko ngukorera iki?» Na we, ati «Nyagasani, mpa kubona!» 42Yezu aramubwira ati «Ngaho bona; ukwemera kwawe kuragukijije!» 43Ako kanya arabona, maze aramukurikira, agenda asingiza Imana. Abantu bose na bo babibonye, basingiza Imana.
Currently Selected:
Luka 18: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.