1 ABAKORINTO 1
1
Indamutso
1Njeewe Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo uko Imaana yabishaatse hamwe n'umuvandimwe waacu Sositeni, 2#Iby 18:1.ndabandikiye mwebwe ab'itoorero ry'Imaana riri i Korinto, no kuri abo baatooranyijwe na Yesu Kristo kuba abeera hamwe n'abandi boose bari mu yindi myanya bambaza izina rya Nyagasani Yesu Kristo, ari we Mwami waabo n'uwaacu.
3Ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata n'Umwami waacu Yesu Kristo bibe muri mwe.
Imigisha yo muri Kristo
4Mpora nshiima Imaana ibihe byose ku bwanyu ku bw'ubuntu bw'Imaana mwahaawe binyuriye muri Yesu Kristo, 5kuko muri byose Imaana yabahaaye ibintu byiza byinshi, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose. 6Ubuhamya bufashe kuri Kristo bwashimangiwe muri mwe, 7bituma mutabura impaano y'Umwuka mu gihe mutegereza guhishuurwa kwa Yesu Kristo Umwami waacu. 8Ni we uzaabakomeza mu kwizeera kugeza ku mperuuka, kugira ngo muzaabe mudafite umugayo ku munsi wa Nyagasani Yesu Kristo. 9Imaana idahemuka, ni yo yabahamagariye kugira umubaano n'Umwana waayo Yesu Kristo Umwami waacu.
Amacaakubiri mu Itoorero
10Noone bavandimwe ndabinginga mu izina ry'Umwami waacu Yesu Kristo, kugira ngo mwese mu be bamwe kandi ntihagire amacaakubiri areebeka muri mwe, ahuubwo muhuuze imitima n'inaama. 11Kuko nabwiwe n'ab'umuryango wa Kiloowe, ko haagaragaye intonganya muri mwe abizeera. 12#Iby 18:24.Ico menyeesha ni uko muvuga ibintu byinshi bitandukanye. Umwe aravuga ati, “Njeewe ndi uwa Pawulo,” cangwa ngo, “Njeewe ndi uwa Apolo,” undi na we ati, “Njeewe ndi uwa Peetero” undi na we ati, “Njeewe ndi uwa Kristo.” 13Mbese Kristo yagabanyijwemo ibice? Mbese ni Pawulo wababambiwe ku musaraba? Cangwa se mwabatijwe mu izina rya Pawulo?
14 #
Iby 18:8;
Iby 19:29; Rom 16:23. Ndashiimira Imaana ko ari ntaan'umwe muri mwe nabatije keretse Kirisipo na Gaayo, 15kugira ngo hatagira umuntu uvuga ngo mwabatijwe mu izina ryanje. 16#1 Kor 16:15.Icakora nabatije n'umuryango wa Sitefaano, kandi uretse abo, simpamya ko hari undi muntu nabatije. 17Kristo ntiyanyohereje kubatiza, ahuubwo yanyohereje kwamamaza Ubutumwa Bwiza, ntakoreesheje amagambo y'ubuhanga bw'abantu, kugira ngo urupfu rwa Yesu ku musaraba rudahinduka impfaabusa.
Kristo ni we Mbaraga n'Ubwenge bw'Imaana
18Ubutumwa bwerekeye umusaraba wa Kristo ni ubupfu kuri abo bari kurimbuka, ariko kuri twebwe abari gukizwa, ni imbaraga z'Imaana. 19Ibyanditswe biravuga biti,
“Nzaarimbura ubwenge bw'abanyabwenge,
kandi nzaarimbura n'ubuhanga bw'abahanga.”
20Noone se, umunyabwenge ari he? Umuhanga se we ari he? Mbese umunyampaka w'iki gihe ari he? Mbese ubwenge bw'iyi si Imaana ntiyaba yarabuhinduye ubupfu?
21Koko reero muri ubwo bwenge bwayo, Imaana ntiyakunze ko abantu bayimenya bakoreesheje ubwenge bwabo, ahuubwo yahisemo gukoreesha ubutumwa tuvuga bwo abantu biita ubupfu, kugira ngo ikize abeemera. 22Dore Abayuuda basaba ibimenyeetso byo kubeemeza, naho Abagiriki bo bagashaaka ubwenge. 23Naho twebwe, twamamaza Kristo wabambwe ku musaraba, bikaba igisiitaaza ku Bayuuda n'ubupfu ku banyamahanga, 24ariko ku baahamagawe, b'Abayuuda n'Abagiriki, ubu butumwa ni Kristo, ari we mbaraga z'Imaana n'ubwenge bwayo. 25Ikigaragara nk'ubupfu bw'Imaana, gitambuutse kure ubwenge bw'abantu, kandi ikigaragara nk'intege nke z'Imaana, gisumba imbaraga z'abantu.
26Noone reero bavandimwe, nimuzirikane uko mwari mumeze igihe Imaana yabahamagaye. Ukurikije uko abantu babibona, benshi muri mwe ntimwari abanyabwenge cangwa ibihangaage cangwa mwaravuukiye mu mago akomeye. 27Ariko Imaana yatooranyije ibyo abantu biita ubupfu kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge, Imaana yatooranyije ibinyantege nke kugira ngo ikoze isoni ibihangaage. 28Imaana yatooranyije ibyo abantu b'iyi si bahinyura bagasuuzugura no kubigira ubusa, kugira ngo ihindure ubusa ibyo ab'isi bateekereza ko ari bikuru. 29Imaana yabikoze kugira ngo hatagira umuntu n'umwe wiikuza imbere yaayo. 30Imaana ni yo sooko y'ubuzima bwanyu muri Yesu Kristo, kandi imugira ubwenge bukomooka ku Maana, n'ubutungaane, no kwezwa, no gucungurwa, 31kugira ngo bibe nk'uko byanditswe ngo, “Ushaaka kwiraata weese, niyiraatiishe ibyo Nyagasani yamukoreye.”
Currently Selected:
1 ABAKORINTO 1: Ruf
Highlight
Share
Compare
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Published by
The Bible Society of Uganda
P.O. Box 3621
KAMPALA, Uganda
© The Bible Society of Uganda, 2022
Illustrations by Horace Knowles
The British and Foreign Bible Society, London, England, 1954, 1967, 1972.
Additions and amendments by Louise Bass
The British and Foreign Bible Society, London, England, 1994.
ISBN 978-9970-510-34-4