Bible App logo
Search Icon

1 ABAKORINTO 11

11
1 # 1 Kor 4:16; Fil 3:17. Nuuko reero nimunkurikize, nk'uko nanje nkurikiza Kristo.
Imyifatire mu Mateeraniro yo Gusenga
2Ndabashiimira kuko muhora munyibuka muri byose kandi mugakurikiza inyigiisho nababwirije. 3Ariko ndashaaka ko mumenya yuuko Kristo ari we mutwe ugenga buri mugabo, kandi umugabo akaba umutwe ugenga umugore we, naho Imaana ikaba umutwe ugenga Kristo. 4Umugabo weese usenga cangwa agahanuura yitwikiiriye umutwe, aba atuubashe umutwe we ari wo Kristo. 5Naho umugore usenga cangwa agahanuura atiitwikiiriye umutwe, aba atuubashe umutwe we ari wo mugabo we. Uwo mugore aba ahwanye n'uwo boogoshe umusatsi ku mutwe. 6Niiba umugore atiiteze igitambaaro ku mutwe, reero n'umusatsi woose awoogoshe. Ariko kuko biteeye isoni kugira ngo umugore yoogoshe umusatsi we cangwa ngo awukemure, akwiriye kwitega igitambaaro ku mutwe. 7Si ngombwa ko umugabo ya kwitwikiira igitambaaro ku mutwe kuko ari ishusho n'ubwiza bw'Imaana, naho umugore ni ubwiza bw'umugabo we. 8Ni koko, umugabo ntaabwo yakomootse ku mugore, ahuubwo umugore ni we wakomootse ku mugabo. 9Kandi umugabo si we waremewe umugore ahuubwo umugore ni we waremewe umugabo. 10Ku bw'iyo mpamvu, umugore akwiriye kwambara igitambaaro ku mutwe we nk'ikimenyeetso kigaragaza yuuko agengwa n'umugabo we, kugira ngo bineezeeze abaamalayika. 11Nyamara imbere ya Nyagasani, umugore ntiyabaho hatariho umugabo cangwa ngo umugabo abeho hatariho umugore. 12Kuko nuubwo umugore yakomootse ku mugabo, umugabo na we yabyawe n'umugore, ariko ibintu byose bikomooka ku Maana.
13Ngaaho namwe nimumbwire, mbese birakwiriye ko umugore asenga Imaana adatwikiiriye umutwe? 14Mbese umuco kamere ubwawo ntuutwigiisha yuuko bisuuzuguritse ngo umugabo atereke umusatsi ukaba mureemure, 15naho umugore, kugira umusatsi mureemure bikamuheesha icuubahiro ? Erega umugore Imaana yamuhaaye umusatsi mureemure kugira ngo utwikiire umutwe we. 16Ariko hagize uteemeranya nanje kuri iyi ngingo, amenye yuuko yaaba twebwe cangwa amatoorero y'Imaana ntaawundi muco dufite utari uwo.
Ibidakwiriye mu Igaburo rya Nyagasani
(Mat 26:26-29; Mar 14:22-25; Luk 22:14-20)
17Ariko mu mabwiriza akurikira ntaabwo ndibubashiime, kuko amateeraniro yaanyu yo gusenga aho kubungura, abateera gusubira inyuma. 18Ica mbere ca byose, iyo muteeranye nk'itoorero, numva yuuko mwigabamo ibice, kandi koko bimwe neemeranya na byo. 19Ni koko hagomba kubaho ibice muri mwe, kugira ngo abatungaaniye Imaana muri mwe bagaragare. 20Iyo muteeraniye hamwe, ntaabwo muba muteeranijwe no gusangira Ifunguro rya Nyagasani, 21kuko iyo igihe co kurya kigeze, buri umwe atanguranwa kurya ibyo yiizaniye, bikagera naaho umwe yaakwicwa n'inzara, naho undi yiisindiye. 22Mbese ntaamago mufite ngo abe ari mwo muriira cangwa munywera? Cangwa se muuzanwa no kugayiisha itoorero ry'Imaana hamwe no gukoza isoni abakene? Noone se mbabwire iki? Noone se mbashiime? Oya! Ibyo sinaabibashiimira.
23Nje amabwiriza nahaawe na Nyagasani ni yo nabahaaye ngo: ijoro Umwami Yesu yagambaaniwe, yafashe umugaati, 24amaze kuwushiimira Imaana, arawumaanyura maze aravuga ati, “Uyu ni umubiri wanje utanzwe ku bwanyu. Muje mukora mutya kugira ngo munyibuke.” 25Barangije kurya, afata igikopu maze aravuga ati, “Iki ni igikopu c'iseezerano risha ryemejwe n'amaraso yanje. Muje mubikora mutya igihe coose munywereye divaayi muri iki gikopu, kugira ngo munyibuke.”
26Kuko igihe murya kuri uyu mugaati mukanywera no kuri iki gikopu, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza aho azaagarukira. 27Noone reero umuntu urya uyu mugaati cangwa akanywera ku gikopu ca Nyagasani mu buryo budakwiriye, azaaba acumuye ku mubiri n'amaraso bya Nyagasani. 28Noone reero nimwisuuzume maze mubone kurya uwo mugaati no kunywera kuri ico gikopu. 29Kuko abo boose barya kuri uwo mugaati kandi bakanywera kuri ico gikopu batabanje kuzirikana umubiri wa Kristo, Imaana izaabaciira urubanza igihe barya cangwa banywa. 30Ku bw'iyo mpamvu, abenshi muri mwe bararwaye kandi bafite intege nke, naho abandi baarapfuuye. 31Nyamara tubanje kwisuuzuma ubwacu, ntitwaciirwa urubanza. 32Ariko duciiriwe urubanza na Nyagasani, turahanwa kugira ngo tudaciirwa urubanza rw'iteeka hamwe n'ab'isi.
33Noone reero bavandimwe, igihe muteeraniriye hamwe gusangira, muje murindana. 34Nihagira usonza, azaaje abanza kuriira iwe, kugira ngo nimuteerana, imyifatire yaanyu itabaviiramo guciirwa urubanza n'Imaana. Ibisigaye nzaabibabwira ubwo nzaagaruka.

Currently Selected:

1 ABAKORINTO 11: Ruf

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in