Bible App logo
Search Icon

1 ABAKORINTO 15

15
Kuzuuka kwa Kristo
1Bavandimwe, ndashaaka kubiibutsa iby'Inkuru Nziiza nababwirije, maze mukayaakiira mukanayikomereramo, 2ikaba ari na yo izaabakiza muramutse muyikomeje nk'uko nayibabwirije, keretse ukwizeera kwanyu kuramutse kwarabaaye imfaabusa.
3Koko reero nabagejejeho ico nanje nahaawe, ari co c'ingenzi, yuuko Kristo yapfiiriye ibyaha byacu nk'uko byari byaranditswe, 4#Mat 12:40; Iby 2:24-32.kandi ko yahambwe maze ku munsi wa gatatu akazuuka nk'uko byari byaranditswe na noone, 5#Luk 24:34; Mat 28:16,17; Mar 16:14; Luk 24:36; Yoh 20:19.kandi yuuko yabonekeye Peetero, haanyuma abonekera na za ntumwa cumi n'ebyiri. 6Haanyuma yongeye kubonekera abavandimwe basaaga magana ataanu icaarimwe, kandi abenshi muri bo baracaariho ariko bamwe baarapfuuye. 7Maze yabonekeye na Yaakobo, nyuma abonekera intumwa zoose.
8 # Iby 9:3-6. Nyuma ya byose, nanje arambonekera nuubwo meeze nk'uwavuukiye imburagihe. 9#Iby 8:3.Kuko ndi uworoheje mu zindi ntumwa zoose, ndetse sinkwiriwe no kwitwa intumwa, kuko natooteje itoorero ry'Imaana. 10Ariko ku bw'ubuntu bw'Imaana, ni co caatumye mba uko ndi, kandi ubwo buntu nahaawe ntibwabaaye impfaabusa, ahuubwo nakoze caane kuruta boose, nuubwo atari ku bwanje ahuubwo ni ku bw'ubuntu bw'Imaana buri nanje. 11Uko biri koose, yaaba njeewe cangwa bo, ubwo ni bwo butumwa twamamaza kandi namwe ni bwo mwemeye.
Izuuka ry'Abaapfuuye
12Ubwo haamamazwa ko Yesu yazuutse mu baapfuuye, bishoboka bite ko bamwe muri mwe bavuga ko abaapfuuye batazaazuuka? 13Niiba hatariho kuzuuka kw'abaapfuuye, noone reero na Kristo ntaabwo yazuutse, 14kandi niiba Kristo ataarazuutse, ubutumwa twamamaza no kwizeera Kristo kwanyu biba bibaaye ubusa. 15Kandi naatwe twagaragara nk'abahamya Imaana mu binyoma, kuko twahamije yuuko Imaana yazuuye Kristo kandi itaaramuzuuye niiba abaapfuuye batazaazuuka. 16Kuko niiba abaapfuuye batazuuka, noone reero na Kristo ntaabwo yazuutse. 17Niiba Imaana itaarazuuye Kristo, ukwizeera kwanyu muri Kristo ntikugira umumaro, mukaba mukiri mu byaha byanyu. 18Bityo reero n'abaapfiiriye muri Kristo baararimbutse. 19Niiba reero ibyiringiro byacu muri Kristo ari byiza muri ubu buzima gusa, twaba dukwiriye kugirirwa imbabazi kuruta abandi bantu boose.
20Ariko mu by'ukuri, Kristo yazuutse mu baapfuuye, aba umuzuukambere mu baapfuuye. 21Nk'uko urupfu rwazanywe n'umuntu, ni ko no kuzuuka kw'abaapfuuye kwazanywe n'umuntu. 22Nk'uko boose baapfa biturutse kuri Adamu, ni na ko boose bazaazuuka mu baapfuuye biturutse kuri Kristo. 23Ariko buri umwe azaazuuka mu gihe ce, uwabanje kuzuuka ni Kristo maze haanyuma abaamuyobotse bazaakurikireho, igihe co azaazira. 24Nuuko hazaabaho imperuuka, Kristo atsembe ibinyabutware by'umwuka byose, ibinyabushobozi, n'ibinyabubaasha, maze yeegurire Imaana Daata Ubwami. 25Kuko Kristo akwiriye gutegeka kugeza aho Imaana izaatsinda abanzi boose ikabashira munsi y'ibirenge bye. 26Umwanzi uzaaheruuka gutsembwa ni urupfu. 27Kuko ibyanditswe biravuga ngo, “Imaana yashize ibintu byose munsi y'ibirenge bye.” Ariko iyo ivuga iti, “Byose bishizwe munsi y'ibirenge bye,” biragaragara yuuko Imaana yashize ibintu byose munsi y'ibirenge bya Kristo yo itabibariwemo. 28Igihe ibintu byose bizaaba bimaze kwegurirwa Kristo, ni bwo na we nk'Umwana w'Imaana aziiyegurira Imaana yamweguriye byose, kugira ngo itegeke abe byose muri boose.
29Bitabaaye bityo, reka twibaze ku bantu babatirizwa abaapfuuye. Niiba koko abaapfuuye batazuuka nk'uko bamwe babivuga, ni iki gituma bababatirizwa? 30Kandi kuki naatwe ubwacu twishira mu kaaga buri gihe? 31Bavandimwe, buri munsi mpora mpanganye n'urupfu! Ibyo mbivuga ku bw'ishema mfite ku bwanyu kubwa Kristo Yesu Umwami waacu. 32Niiba naarakurikije ibyiringiro by'abantu nkarwana n'inyamaaswa zo muri Efeeso, byamariye iki? Ariko niiba abaapfuuye batazuuka, nidukurikize iby'abantu bavuga ngo, “Nimureke twiriire kandi twinywere, kuko ejo tuzaapfa.”
33Ntihakagire ubayobya, kuko “Kubaana n'ababi byonoona ingeso nziiza.” 34Nimwisubireho mwifate uko bikwiriye, kandi mwekongera gukora ibyaha kuko bamwe muri mwe bataazi Imaana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.
Imibiri y'Abazaazuuka
35Ariko bamwe bazaabaza bati, “Mbese abaapfuuye bazaazuuka bate? Mbese bazaagira umubiri umeze ute?” 36Mbeega injiji! Ico ubibye ntigishobora kumera ngo kibe kizima kitabanje gupfa. 37Kandi ico ubiba ntigisa n'ikizeera haanyuma, ahuubwo ni akabuto gato, kaaba ak'ingano cangwa akandi kabuto koose. 38Nyuma Imaana iha ako kabuto ishusho yakageneye, buri rubuto iruha akamero yarugeneye.
39Kandi n'imibiri y'ibinyabuzima ntaabwo yoose isa. Abantu bagira umubiri usa ukwawo, n'inyamaaswa zikagira umubiri usa ukwazo, inyoni hamwe n'isamaaki na zo bikaba uko.
40Kandi hari ibyaremwe byo mu kireere n'ibindi byo ku isi, ariko ubwiza bw'ibyo mu kireere butandukanye n'ubwiza bw'ibyo ku isi. 41Izuuba rirabagirana ukwaryo, ukwezi kukarabagirana ukwako, n'inyenyeeri zikarabagirana ukwazo, ndetse n'inyenyeeri ubwazo ntizihwanyije kurabagirana.
42No kuzuuuka kw'abaapfuuye ni ko kumeze. Iyo umubiri uhambwe urabora, ariko ukazaazuukira kudapfa. 43Ushirwa mu butaka usuuzuguritse, ariko ukazaazuukana ikuzo. Ushirwa mu butaka ufite intege nke, ariko ukazuukana imbaraga. 44Uhambwa ari umubiri ufatika, ukazuuka ari umubiri w'umwuka. Niiba hariho umubiri ufatika, hagomba reero no kubaho umubiri w'umwuka. 45Ni na ko ibyanditswe bivuga ngo, “Umuntu wa mbere, ari we Adamu yabaaye muzima”, naho Adamu wa nyuma ni umwuka utanga ubugingo. 46Ariko si umwuka ubanza, ahuubwo ni umubiri ufatika ubanza, maze hagakurikiraho umwuka. 47Umuntu wa mbere yavuuye mu butaka, kandi yaremwe mu butaka, naho umuntu wa kabiri yavuuye mu ijuru. 48Nk'uko uwaremwe mu butaka yabaaye, ni na ko ab'ubutaka bameze, kandi nk'uko uwavuuye mu ijuru ameze, ni na ko abaagenewe ijuru bazaaba. 49Kandi nk'uko twambaye ishusho y'umuntu waremwe mu butaka, ni na ko tuzambara ishusho y'umuntu waturutse mu ijuru.
50Noone bavandimwe, ico nshaaka kuvuga ni iki, umuntu ntaabwo ashobora kuronka umurage w'Ubwami bw'Imaana ku bw'umubiri n'amaraso, kandi ibibora ntaabwo byaragwa ibitabora.
51 # 1Tes 4:15-17. Nimwumve mbamenere ibanga! Ntaabwo twese tuzaapfa, ahuubwo twese tuzaahindurwa ukundi, 52mu kaanya gato nk'ako guhumbya, ubwo impanda ya nyuma izaavuga. Kuko impanda izaavuga, maze abaapfuuye bazuurwe badafite imibiri ibora, maze naatwe duhindurwe ukundi. 53Kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kwambikwa umubiri utabora, kandi uyu mubiri wagenewe gupfa ukwiriye kwambikwa umubiri utazaapfa. 54Noone reero igihe uyu mubiri wagenewe kubora uzambikwa utabora, kandi n'uyu mubiri ugenewe gupfa ukambikwa umubiri utazaapfa, ubwo ni bwo ibyanditswe bizuuzurizwa ngo, “Urupfu ruratsinzwe burundu.”
55“Wa rupfu we, gutsinda kwawe kuri he?
Wa rupfu we, urubuuri rwawe ruri he?”
56Urubuuri rw'urupfu ni icaaha, kandi imbaraga z'icaaha ni amategeko. 57Ariko Imaana ishimwe, kuko iduha gutsinda ku bw'Umwami waacu Yesu Kristo.
58Nuuko reero bakundwa, nimukomere, ntimuhungabane, kandi mukomeze gushiishikarira gukora umurimo wa Nyagasani, kuko muuzi neeza yuuko ntaaco muzaakorera Nyagasani kizaaba imfaabusa.

Currently Selected:

1 ABAKORINTO 15: Ruf

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in