Bible App logo
Search Icon

1 ABAKORINTO 16

16
Gusorooza Imfashanyo z'Abavandimwe
1 # Rom 15:25,26. Ku byerekeye gusorooza ishilingi zo gufasha abantu b'Imaana muri Yudeeya, mukurikize nk'uko nategetse amatoorero yo muri Galatiya. 2Ku munsi wa mbere wa buri cumweru, buri muntu aje abiika ico yaashobora gusaagura ku byo yungutse, kugira ngo igihe nzaazira ataba ari ho mutangira gusorooza imfashanyo. 3Ningera iyo, nzaaha inzaandiko abantu bo muzaaba mwihitiyemo, bajaane imfashanyo zaanyu i Yerusaalemu. 4Kandi bibaaye ngombwa ko nanje ngenda, tuzaafatanya urugendo.
Imigambi ya Pawulo
5 # Iby 19:21. Nzaabasuura maze kunyura muri Makedooniya kuko mfite umugambi wo kuyinyuramo, 6kandi ubundi ahaari nzaamarana namwe iminsi ndetse nkaba naahamara n'iminsi y'igihe c'imbeho, kugira ngo mumfashe gukomeza urugendo rwanje aho nzaaja hoose. 7Sinshaaka kubabonaho gato ngo nkomeze urugendo, kuko nizeeye kuzaamarana namwe iminsi, Nyagasani naabishaaka.
8 # Iby 19:8-10. Ariko nzaaguma muri Efeeso kugeza ku munsi wa Pentekooti, 9kuko nuugururiwe irembo kugira ngo mpakorere umurimo w'ingirakamaro, nuubwo hariyo abandwanya benshi.
10 # 1 Kor 4:17. Timoteeyo aramutse aje, mureebe ngo mumwakiiranye urugwiro kugira ngo abaane namwe adatiinya, kuko akora umurimo wa Nyagasani nkanje. 11Nuuko reero ntihazaagire umusuuzugura, ahuubwo muzaamufashe gukomeza urugendo rwe mu mahoro, kugira ngo angereho, kuko mutegereje we n'abandi bavandimwe.
12Ku byerekeye umuvandimwe waacu Apolo, naramwinginze ngo azane n'abandi bavandimwe iwaanyu, ariko ntaabwo yabikunze na hato, nyamara naabona uburyo, azaaza.
Amabwiriza ya Nyuma
13Murabe maaso, mukomerere mu kwizeera, mube intwari kandi mukomere. 14Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.
15 # 1 Kor 1:16. Ikindi bavandimwe, muuzi neeza yuuko Siteefaano n'ab'urugo rwe ari bo baabanjirije abandi bo muri Akaya kwemera Kristo, kandi bakaba baariitangiye gufasha abantu b'Imaana. 16Ndabinginze ngo mwemere kuyoborwa n'abantu nk'abo, hamwe n'abandi boose bafatanyije na bo imirimo n'imiruho.
17Neejeejwe n'uko Siteefaano na Forotunato na Akayiku baaje hano, bagakora ico mwajaga kunkorera iyo muhaba, 18kuko baruhuuye umutima wanje ndetse n'uwanyu. Nuuko muje mushiimira abantu nk'abo ibyo baakoze.
19 # Iby 18:2. Amatoorero yo muri Asiya arabaramutsa. Akwila na Purisika, hamwe n'itoorero riteeranira mu rugo rwabo, barabataasha caane muri Nyagasani. 20Abavandimwe boose barabataasha.
Namwe reero muramukanye mu buryo bwa gikristo.
21Njeewe Pawulo, ni nje wiyandikiye iyi ndamutso.
22Nihagira umuntu udakunda Nyagasani, avumwe.
Ngwino Mwami waacu.
23Ubuntu bwa Nyagasani Yesu, bubaane namwe.
24Urukundo rwanje rubaane namwe mwese ku bwa Kristo Yesu.

Currently Selected:

1 ABAKORINTO 16: Ruf

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in