Itangiriro 3
3
Inzoka yoshya Eva
1 #
Ibyah 12.9; 20.2 Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”
2Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z'ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, 3keretse imbuto z'igiti kiri hagati y'ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ”
4Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa, 5kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk'Imana, mukamenya icyiza n'ikibi.”
6Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabo we wari kumwe na we, arazirya. 7Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by'imitini, biremeramo ibicocero.
Imana ihana inzoka na Adamu na Eva
8Bumva imirindi#imirindi: cyangwa, ijwi. y'Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n'umugore we bihisha hagati y'ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y'Uwiteka Imana. 9Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?”
10Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n'uko nambaye ubusa, ndihisha.”
11Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?”
12Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z'icyo giti, ndazirya.”
13 #
2 Kor 11.3; 1 Tim 2.14 Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?”
Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.”
14Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n'inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y'ubugingo bwawe. 15#Ibyah 12.17 Nzashyira urwango hagati yawe n'uyu mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”
16Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.”
17 #
Heb 6.8
Na Adamu#Adamu risobanurwa ngo Umuntu. iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira, 18buzajya bukumereramo imikeri n'ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima. 19Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”
20Uwo mugabo yita umugore we Eva,#Eva risobanurwa ngo Ufite ubugingo. Mu Ruheburayo ni Hawa. kuko ari we nyina w'abafite ubugingo bose. 21Uwiteka Imana iremera Adamu n'umugore we imyambaro y'impu, irayibambika.
Imana ikūra Adamu muri Edeni
22 #
Ibyah 22.14
Uwiteka Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk'imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n'ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy'ubugingo, akarya akarama iteka ryose.” 23Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo. 24Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw'iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi#Abakerubi ni umutwe umwe w'abamarayika. n'inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy'ubugingo.
Dewis Presennol:
Itangiriro 3: BYSB
Uwcholeuo
Rhanna
Copi
Eisiau i'th uchafbwyntiau gael eu cadw ar draws dy holl ddyfeisiau? Cofrestra neu mewngofnoda
© Bible Society of Rwanda, 2001.

: