Intangiriro 4
4
Kayini na Abeli
1Adamu aryamana n'umugore we Eva amutera inda, abyara umuhungu amwita Kayini, avuga ati: “Mbyaye umwana mbikesha Uhoraho.”#1: Mu giheburayi izina Kayini rifitanye isano n'ijambo kubyara. 2Eva abyara undi muhungu amwita Abeli.
Abeli aba umushumba, naho Kayini aba umuhinzi. 3Hashize igihe Kayini ashyīra Uhoraho ituro ry'imyaka yahinze, 4Abeli na we azana uburiza mu matungo ye, n'ibinure byayo. Uhoraho yishimira Abeli n'ituro rye, 5ariko ntiyishimira Kayini n'ituro rye.
Ibyo birakaza Kayini cyane maze mu maso he harijima. 6Uhoraho abaza Kayini ati: “Urakajwe n'iki? Ese ni iki cyatumye mu maso hawe hijima? 7Nukora ibyiza, sinzabura kukwishimira. Ariko nudakora ibyiza, umenye ko icyaha kikubikiye nk'inyamaswa igutegeye ku muryango ngo igusumire. Nyamara ukwiriye kukinesha.”
8Umunsi umwe Kayini na murumuna we Abeli bari mu murima baganira, Kayini asumira Abeli aramwica. 9Uhoraho abaza Kayini ati: “Murumuna wawe Abeli ari he?”
Kayini aramusubiza ati: “Ndabizi se? Ese nshinzwe kurinda murumuna wanjye?”
10Uhoraho aramubwira ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Amaraso ya murumuna wawe wamennye ku butaka, ngomba kuyahōrera. 11Kuva ubu ubaye ikivume kurusha ubutaka bwasamye bukamira amaraso ya murumuna wawe wishe. 12Nubuhinga ntibuzongera kukurumbukira, bityo uzahora uri inzererezi wangara ku isi.”
13Kayini abwira Uhoraho ati: “Icyo gihano kirakabije, sinashobora kucyihanganira. 14Dore uhereye ubu unciye ku isuka, ntuzatuma nongera kuguca iryera, umpinduye inzererezi ngo mpore nangara ku isi, kandi uzambona wese azanyica.”
15Uhoraho aramubwira ati: “Oya Kayini we, uwakwica wese yabihōrerwa karindwi.” Nuko Uhoraho ashyira ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo uzahura na we atazamwica. 16Kayini ava imbere y'Uhoraho ajya gutura mu gihugu cyitwa Nodi, mu burasirazuba bwa Edeni.
Abakomoka kuri Kayini
17Kayini aryamana n'umugore we, amutera inda, abyara umuhungu bamwita Henoki. Kayini yubaka umujyi awitirira uwo muhungu we Henoki. 18Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki.
19Lameki ashaka abagore babiri: uwa mbere yitwaga Ada, uwa kabiri akitwa Sila. 20Ada abyara Yabali, sekuruza w'aborozi batuye mu mahema. 21Murumuna we yitwaga Yubali, sekuruza w'abacuranga inanga bakavuza n'imyirongi. 22Sila we yabyaye Tubalikayini, sekuruza w'abacura ibikoresho byose mu muringa no mu cyuma. Mushiki we yitwaga Nāma.
23Lameki abwira abagore be ati:
“Ada na Sila, nimutege amatwi!
Bagore banjye, nimwumve icyo mbabwira!
Nishe umugabo muhōra ko yankomerekeje,
nishe n'umusore muhōra ko yankubise.
24Niba Kayini yahōrerwa incuro ndwi,
jyewe nzihōrera#nzihōrera: cg nzahōrerwa. incuro mirongo irindwi n'indwi#incuro … n'indwi: reba Mt 18.22.!”
Seti na Enoshi
25Adamu aryamana n'umugore we, arongera amutera inda, abyara umuhungu amwita Seti, avuga ati: “Imana inshumbushije undi mwana mu mwanya wa Abeli, Kayini yishe.”#25: Mu giheburayi izina Seti rifitanye isano no gushumbusha. 26Seti na we abyara umuhungu amwita Enoshi.
Icyo gihe abantu batangiye gusenga Imana bayita Uhoraho.
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001