Yohani 3
3
Yezu na Nikodemu
1Mu ishyaka ry'Abafarizayi harimo umuntu witwaga Nikodemu, akaba umwe mu bayobozi b'Abayahudi. 2Nijoro asanga Yezu aramubwira ati: “Mwigisha, tuzi ko uri umwigisha watumwe n'Imana tubyemejwe n'ibitangaza ukora. Nta wabasha kubikora Imana itari kumwe na we.”
3Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utavutse ubwa kabiri#utavutse ubwa kabiri: cg utavutse bikomotse ku Mana. atabasha kubona ubwami bw'Imana.”
4Nikodemu aramubaza ati: “Umuntu yabasha ate kuvuka kandi akuze? Mbese yabasha gusubira mu nda ya nyina akongera kuvuka?”
5Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko umuntu utabyawe n'amazi na Mwuka w'Imana, atabasha kwinjira mu bwami bwayo. 6Ikibyarwa n'umubiri kiba ari umubiri, naho ikibyarwa na Mwuka kiba ari umwuka. 7Ntutangazwe n'uko nakubwiye nti: ‘Mugomba kuvuka ubwa kabiri.’ 8Umuyaga#Umuyaga: mu kigereki hari ijambo rimwe risobanura umwuka, Mwuka n'umuyaga. uhuhira aho ushaka, ukumva uhuha ariko ntumenye aho uva cyangwa aho ujya. Ni na ko bimera ku muntu wese wabyawe na Mwuka.”
9Nikodemu aramubaza ati: “Ibyo bishoboka bite?”
10Yezu aramusubiza ati: “Ukaba uri umwigisha mu Bisiraheli ntumenye ibyo? 11Ndakubwira nkomeje ko tuvuga ibyo tuzi kandi tugahamya ibyo twiboneye, nyamara ntimwemera ibyo duhamya. 12Nababwiye ibiba ku isi ntimwabyemera, none se nimbabwira ibiba mu ijuru muzabyemera mute? 13Nta wigeze azamuka ngo ajye mu ijuru, keretse uwamanutse ava mu ijuru ari we Mwana w'umuntu. 14Kandi nk'uko Musa yashyize inzoka hejuru ari mu butayu akayimanika ku giti#Musa … ku giti: reba Ibar 21.9., ni ko n'Umwana w'umuntu agomba gushyirwa hejuru, 15kugira ngo umwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho.”
16Imana yakunze cyane abantu bo ku isi yose, ku buryo yatanze Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese adapfa burundu, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. 17Imana ntiyatumye Umwana wayo ku isi ngo acire iteka abo ku isi, ahubwo kwari ukugira ngo abakize.
18Uwizera Umwana w'Imana ntiyigera acirwa iteka, naho utamwizera aba amaze kuricirwa kuko atizeye Umwana w'ikinege w'Imana. 19Dore igituma abantu bacirwa iteka: ni uko urumuri rwaje ku isi maze abantu bikundira umwijima kuruta umucyo, kuko ibyo bakora ari bibi. 20Umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza ahabona kugira ngo ibyo akora bitagawa. 21Nyamara ukora iby'ukuri ajya ahabona, kugira ngo ibyo yakoze bigaragare ko byakozwe uko Imana ishaka.
Yezu na Yohani Mubatiza
22Hanyuma y'ibyo Yezu ajyana n'abigishwa be mu ntara ya Yudeya, bamaranayo iminsi abatiza abantu#abatiza abantu: reba 4.1-2.. 23Yohani na we yabatirizaga ahitwa Enoni hafi y'i Salimu, kuko hari amazi menshi abantu bakaza kuhabatirizwa. 24Ubwo Yohani yari atarafatwa ngo afungwe.
25Nuko abigishwa ba Yohani bajya impaka n'undi Muyahudi ku byerekeye imihango yo kwihumanura. 26Basanga Yohani baramubwira bati: “Mwigisha, wa wundi wari kumwe nawe hakurya ya Yorodani, uwo wahamyaga uwo ari we, dore na we arabatiza kandi abantu bose baramusanga.”
27Yohani arabasubiza ati: “Nta cyo umuntu abasha kwiha kirenze icyo Imana yamugeneye. 28Mwebwe ubwanyu mwambera abagabo b'ibyo navuze nti: ‘Jyewe sindi Kristo ahubwo ndi uwatumwe kumubanziriza.’ 29Umukwe ni we nyir'umugeni, naho uherekeza umukwe amuhagarara iruhande akamutega amatwi maze akanyurwa no kumva ijwi rye. Nguko uko ibyishimo byanjye bisendereye. 30We agomba gukuzwa naho jye ngaca bugufi.”
Yezu aturuka mu ijuru
31Uturuka mu ijuru asumba byose, naho uturuka ku isi ni uw'isi kandi avuga iby'isi. Uturuka mu ijuru we asumba byose, 32ibyo yiboneye kandi yiyumviye ni byo ahamya, ariko nta wemera ibyo ahamya. 33Icyakora uwemera ibyo ahamya aba yemeje ko ibyo Imana ivuga ari ukuri. 34Uwatumwe n'Imana avuga ubutumwa bwayo, kuko Imana itanga Mwuka wayo itazigama. 35Umwana w'Imana akundwa na Se kandi Se yamweguriye byose. 36Uwemera Umwana w'Imana aba abonye ubugingo buhoraho, naho utamwumvira ntazabona ubwo bugingo, ahubwo Imana izagumya imurakarire.
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001