1
Itangiriro 3:6
Bibiliya Yera
Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy'igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n'umugabo we wari kumwe na we, arazirya.
ႏွိုင္းယွဥ္
Itangiriro 3:6ရွာေဖြေလ့လာလိုက္ပါ။
2
Itangiriro 3:1
Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”
Itangiriro 3:1ရွာေဖြေလ့လာလိုက္ပါ။
3
Itangiriro 3:15
Nzashyira urwango hagati yawe n'uyu mugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”
Itangiriro 3:15ရွာေဖြေလ့လာလိုက္ပါ။
4
Itangiriro 3:16
Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.”
Itangiriro 3:16ရွာေဖြေလ့လာလိုက္ပါ။
5
Itangiriro 3:19
Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”
Itangiriro 3:19ရွာေဖြေလ့လာလိုက္ပါ။
6
Itangiriro 3:17
Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira
Itangiriro 3:17ရွာေဖြေလ့လာလိုက္ပါ။
7
Itangiriro 3:11
Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?”
Itangiriro 3:11ရွာေဖြေလ့လာလိုက္ပါ။
8
Itangiriro 3:24
Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw'iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n'inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy'ubugingo.
Itangiriro 3:24ရွာေဖြေလ့လာလိုက္ပါ။
9
Itangiriro 3:20
Uwo mugabo yita umugore we Eva, kuko ari we nyina w'abafite ubugingo bose.
Itangiriro 3:20ရွာေဖြေလ့လာလိုက္ပါ။
ပင္မစာမ်က္ႏွာ
သမၼာက်မ္းစာ
အစီအစဥ္မ်ား
ဗီဒီယိုမ်ား