Intangiriro 4
4
Kayini na Abeli
1Muntu abonana na Eva, umugore we. Eva arasama, abyara Kayini, maze aravuga ati «Nungutse umuntu nkesha Uhoraho.» 2Ku buheta abyara Abeli murumuna we. Abeli aba umushumba w’amatungo naho Kayini aba umuhinzi w’ubutaka. 3Igihe kirahita, Kayini ashyira Uhoraho amaturo avuye mu myaka y’imirima ye. 4Abeli na we azana uburiza mu matungo ye, agerekaho n’ibinure byayo. Uhoraho ashima Abeli n’amaturo ye, 5ariko ntiyashima#4.5 ntiyashima: impamvu ahari ni uko Kayini atari akeye ku mutima, reba 4,7. Kayini n’amaturo ye.
Kayini biramurakaza cyane, maze mu maso he harahinduka, yubika umutwe. 6Uhoraho abaza Kayini ati «Urakajwe n’iki? Kandi ni iki cyatumye uhinduka utyo mu maso? 7Nugenza neza, ntuzubura umutwe se? Naho nutagenza neza, itonde kuko icyaha kibunze ku irebe ry’umuryango wawe ngo kigusumire, ariko wowe ugomba kukirusha amaboko.»
8Kayini abwira murumuna we Abeli, ati «Tujyane mu mirima.» Nuko igihe bari mu mirima, Kayini asimbukira murumuna we Abeli maze aramwica. 9Uhoraho abaza Kayini ati «Abeli murumuna wawe ari hehe?» Undi ati «Simbizi! Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye?» 10Uhoraho ati «Wakoze ibiki? Amaraso ya murumuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka. 11Ubu ngubu ubaye ikivume ku butaka, bwo bwasamye ukabwuhira amaraso ya murumuna wawe. 12Nuhinga ubutaka, ntibuzongera kukurumbukira; uzahora uri inzererezi yangara ku isi.»
13Kayini abwira Uhoraho, ati «Igihano umpaye kirakabije. 14Dore unyirukanye kuri ubu butaka, unciye no mu maso yawe. Nzahora ndi inzererezi, nangara ku isi, kandi uzambona wese azanyica!» 15Uhoraho aramubwira ati «Yewe, uzica Kayini uwo ari we wese, azabihanirwa karindwi.» Nuko Uhoraho ashyira ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo uwo bazahura wese atazamukubita mu ngusho. 16Nuko Kayini ava mu maso y’Uhoraho, ajya gutura mu gihugu cyitwa Nodi, mu burasirazuba bwa Edeni.
Abakomoka kuri Kayini
17Kayini abonana n’umugore we, umugore arasama abyara Henoki. Nuko Kayini agiye kubaka umugi, awitirira umuhungu we, awita Henoki. 18Henoki abyara Iradi; Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli; Metushayeli abyara Lameki.
19Nuko Lameki azana abagore babiri#4.19 abagore babiri: gushaka abagore benshi, nta bwo ari byo Imana yashakaga igihe iremye umugabo n’umugore ngo babe umubiri umwe (2.23–24). Ni ubundi buryo bwerekana ko icyaha cyiyongera ku isi.; umwe akitwa Ada, undi akitwa Sila. 20Ada abyara Yabali; ni we wabaye sekuruza w’abatura mu mahema bakagira amatungo. 21Murumuna we yitwa Tubali; ni we wabaye sekuruza w’abacuranga inanga, bakavuza n’imyirongi. 22Sila we abyara TubaliKayini; ni we wabaye sekuruza w’abacuzi bose b’umuringa n’ubutare. Mushiki wa Tubali‐Kayini yari Nahama.
23Lameki abwira abagore be, ati
«Ada na Sila, nimuntege amatwi!
Bagore ba Lameki, nimwumve ijambo ryanjye!
Nishe umugabo ankomerekeje,
nica n’umwana ansaritse.
24Ubwo Kayini yahorewe karindwi,
Lameki we azahorerwa mirongo irindwi na karindwi!»
Seti n’abamukomokaho
25Adamu abonana n’umugore we; umugore abyara umuhungu amwita Seti#4.25 Seti: iryo zina risobanura ngo ’yatanze’ cyangwa ’yashumbushije’., ati «kuko Imana inshumbushije indi mbuto, mu kigwi cya Abeli, Kayini yishe.» 26Seti na we abyara umuhungu amwita Enoshi. Nuko kuva ubwo batangira kwambaza Izina ry’Uhoraho.
अहिले सेलेक्ट गरिएको:
Intangiriro 4: KBNT
हाइलाइट
शेयर गर्नुहोस्
कपी गर्नुहोस्
तपाईंका हाइलाइटहरू तपाईंका सबै यन्त्रहरूमा सुरक्षित गर्न चाहनुहुन्छ? साइन अप वा साइन इन गर्नुहोस्
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.