Itangiriro 1
1
Imana irema isi n'ijuru n'ibirimo byose
1Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n'isi. 2Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y'imuhengeri, maze Umwuka w'Imana yagendagendaga hejuru y'amazi. 3#2 Kor 4.6 Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. 4Imana ibona umucyo ko ari mwiza, Imana itandukanya umucyo n'umwijima. 5Imana yita umucyo amanywa, umwijima iwita ijoro. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa mbere.
6 #
2 Pet 3.5
Imana iravuga iti “Habeho isanzure hagati y'amazi, rigabanye amazi n'andi mazi.” 7Imana irema iryo sanzure, igabanya amazi yo munsi y'isanzure n'ayo hejuru yaryo, biba bityo. 8Imana yita iryo sanzure Ijuru. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kabiri.
9Imana iravuga iti “Amazi yo munsi y'ijuru ateranire hamwe, ahumutse haboneke.” Biba bityo. 10Imana yita ahumutse Ubutaka, iteraniro ry'amazi iryita Inyanja. Imana ibona ko ari byiza. 11Imana iravuga iti “Ubutaka bumeze ubwatsi n'ibimera byose byerere imbuto ku butaka, n'ibiti byerere imbuto ku butaka zirimo utubuto twabyo, igiti cyose cyere imbuto zikwiriye ubwoko bwacyo.” Biba bityo. 12Ubutaka bumeza ubwatsi, ibimera byose byera imbuto zikwiriye amoko yabyo, n'ibiti byera imbuto zirimo utubuto twabyo, zikwiriye amoko yabyo. Imana ibona ko ari byiza. 13Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatatu.
14Imana iravuga iti “Mu isanzure ry'ijuru habeho ibiva bitandukanya amanywa n'ijoro, bibereho kuba ibimenyetso no kwerekana ibihe n'iminsi n'imyaka, 15bibereho kuvira mu isanzure ry'ijuru kugira ngo bivire isi.” Biba bityo. 16Imana irema ibiva bibiri binini, ikiva kinini cyo gutegeka amanywa, n'igito cyo gutegeka ijoro, irema n'inyenyeri. 17Imana ibishyirira mu isanzure ry'ijuru kugira ngo bivire isi, 18kandi bitegeke amanywa n'ijoro, bitandukanye umucyo n'umwijima, Imana ibona ko ari byiza. 19Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa kane.
20Imana iravuga iti “Amazi yuzuremo ibyigenza byinshi cyane bifite ubugingo, kandi inyoni n'ibisiga biguruke mu isanzure ry'ijuru.” 21Imana irema ibifi binini byo mu nyanja, n'ibintu byose byigenza bifite ubugingo, amazi biyuzuramo nk'uko amoko yabyo ari. Irema n'inyoni n'ibisiga byose nk'uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza. 22Imana ibiha umugisha, iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure amazi yo mu nyanja, inyoni n'ibisiga byororoke mu isi.” 23Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatanu.
24Imana iravuga iti “Isi izane ibifite ubugingo, amatungo n'ibikururuka, nk'uko amoko yabyo ari, n'inyamaswa zo mu isi, nk'uko amoko yazo ari.” Biba bityo. 25Imana irema inyamaswa zo mu isi nk'uko amoko yazo ari, n'amatungo nk'uko amoko yayo ari, n'ibintu byose bikururuka hasi nk'uko amoko yabyo ari, Imana ibona ko ari byiza.
26 #
1 Kor 11.7
Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'amatungo n'isi yose, n'igikururuka hasi cyose.” 27#Mat 19.4; Mar 10.6 Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye, umugabo n'umugore ni ko yabaremye. #Itang 5.1-2 28Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” 29Kandi Imana irababwira iti “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n'igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyokurya byanyu. 30Kandi inyamaswa yose yo mu isi, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'ikintu cyose gikururuka ku isi gifite ubugingo, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyokurya byabyo.” Biba bityo. 31Imana ireba ibyo yaremye byose, n'uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu.
Markert nå:
Itangiriro 1: BYSB
Marker
Del
Kopier
Vil du ha høydepunktene lagret på alle enhetene dine? Registrer deg eller logg på
© Bible Society of Rwanda, 2001.