Itangiriro 9

9
Imana isezeranira Nowa isezerano
1 # Itang 1.28 Imana iha umugisha Nowa n'abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzure isi. 2Inyamaswa zo mu isi zose n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere byose bizabagirira ubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n'ibyuzuye ku butaka byose, n'amafi yo mu nyanja yose. 3Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk'uko nabahaye ibimera bibisi. 4#Lewi 7.26-27; 17.10-14; Lewi 19.26; Guteg 12.16,23; 15.23 Ariko ntimukaryane inyama n'ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo. 5Kandi amaraso yanyu, amaraso y'ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bw'umuntu, nzabuhorera undi muntu wese. 6#Itang 1.26; Kuva 20.13 Uvushije amaraso y'umuntu, amaraso ye azavushwa n'abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo.
7 # Itang 1.28 “Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.”
8Imana ibwirana Nowa n'abana be iti 9“Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe n'urubyaro rwanyu ruzakurikiraho, 10n'ibifite ubugingo byose muri kumwe, inyoni n'ibisiga n'amatungo, n'inyamaswa zo mu isi zose hamwe namwe, ibisohotse mu nkuge byose, inyamaswa zo mu isi zose. 11Ndakomeza isezerano ryanjye namwe: ibifite umubiri byose ntibizongera kurimburwa n'amazi y'umwuzure, kandi ntihazabaho ukundi umwuzure urimbura isi.” 12Imana iravuga iti “Iki ni cyo kimenyetso cy'isezerano nsezeranye namwe n'ibifite ubugingo byose muri kumwe, kugeza ibihe byose. 13Nshyize umuheto wanjye mu gicu, ni wo mukororombya, uzaba ikimenyetso cy'isezerano ryanjye n'isi. 14Nuko ubwo nzajya nzana igicu hejuru y'isi, umukororombya uzabonekera muri cyo, 15nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n'ibibaho bifite umubiri byose: amazi ntakongere kuba umwuzure urimbura ibifite umubiri byose. 16Umukororombya uzaba mu gicu, nanjye nzajya nywureba kugira ngo nibuke isezerano rihoraho ry'Imana n'ibibaho bifite umubiri byose biri mu isi.” 17Imana ibwira Nowa iti “Icyo ni cyo kimenyetso cy'isezerano nakomeje riri hagati yanjye n'ibifite umubiri byose biri mu isi.”
18Bene Nowa basohotse mu nkuge ni Shemu na Hamu na Yafeti. Hamu ni se wa Kanāni. 19Abo uko ari batatu ni bo Nowa yabyaye, ari bo bakomotsweho n'abakwiriye mu isi yose.
20Nowa atangira guhinga ubutaka ateramo uruzabibu, 21anywa vino#vino yengwa mu mbuto zitwa inzabibu. yarwo arasinda, yambarira ubusa mu ihema rye. 22Hamu se wa Kanāni abona se yambaye ubusa, abibwira bene se bari hanze. 23Shemu na Yafeti benda umwambaro bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikira ubwambure bwa se, kandi kuko bari bamuteye imigongo ntibarora ubwambure bwe. 24Nowa arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye. 25Aravuga ati
“Kanāni avumwe,
Azabe umugaragu w'abagaragu kuri bene se.”
26Kandi ati
“Uwiteka ahimbazwe,
Ni we Mana ya Shemu,
Kanāni abe umugaragu we.
27Imana yagure Yafeti,
Abe mu mahema ya Shemu,
Kanāni abe umugaragu we.”
28Hanyuma ya wa mwuzūre, Nowa amara imyaka magana atatu na mirongo itanu. 29Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itanu, arapfa.

Markert nå:

Itangiriro 9: BYSB

Marker

Del

Kopier

None

Vil du ha høydepunktene lagret på alle enhetene dine? Registrer deg eller logg på