1
Yohana 11:25-26
Bibiliya Yera
Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” s
Comparar
Explorar Yohana 11:25-26
2
Yohana 11:40
Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw'Imana’?”
Explorar Yohana 11:40
3
Yohana 11:35
Yesu ararira.
Explorar Yohana 11:35
4
Yohana 11:4
Yesu abyumvise aravuga ati “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w'Imana ahimbazwa.”
Explorar Yohana 11:4
5
Yohana 11:43-44
Amaze kuvuga ibyo arangurura ijwi rirenga ati “Lazaro, sohoka.” Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n'amaboko, n'igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati “Nimumuhambure mumureke agende.”
Explorar Yohana 11:43-44
6
Yohana 11:38
Yesu yongera gusuhuza umutima, agera ku gituro. Cyari isenga ishyizweho igitare ku munwa.
Explorar Yohana 11:38
7
Yohana 11:11
Avuze atyo aherako arababwira ati “Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.”
Explorar Yohana 11:11
Início
Bíblia
Planos
Vídeos