1
Yohana 6:35
Bibiliya Yera
Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w'ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n'unyizera ntabwo azagira inyota na hato.
Comparar
Explorar Yohana 6:35
2
Yohana 6:63
Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo
Explorar Yohana 6:63
3
Yohana 6:27
Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”
Explorar Yohana 6:27
4
Yohana 6:40
Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w'imperuka.”
Explorar Yohana 6:40
5
Yohana 6:29
Arabasubiza ati “Umurimo w'Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”
Explorar Yohana 6:29
6
Yohana 6:37
Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.
Explorar Yohana 6:37
7
Yohana 6:68
Simoni Petero aramusubiza ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho
Explorar Yohana 6:68
8
Yohana 6:51
Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw'abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.”
Explorar Yohana 6:51
9
Yohana 6:44
Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w'imperuka.
Explorar Yohana 6:44
10
Yohana 6:33
Kuko umutsima w'Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.”
Explorar Yohana 6:33
11
Yohana 6:48
Ni jye mutsima w'ubugingo.
Explorar Yohana 6:48
12
Yohana 6:11-12
Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n'ifi na zo azigenza atyo nk'uko bazishakaga. Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.”
Explorar Yohana 6:11-12
13
Yohana 6:19-20
Bamaze kuvugama sitadiyo makumyabiri n'eshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru y'inyanja. Ageze bugufi bw'ubwato baratinya. Ariko arababwira ati “Ni jye; mwitinya.”
Explorar Yohana 6:19-20
Início
Bíblia
Planos
Vídeos