1
Intangiriro 3:6
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Nuko umugore abonye ko imbuto z'icyo giti ari nziza, yibwira ko zigomba kuba ziryoshye kandi zikamenyesha umuntu ubwenge. Asoromaho imbuto ararya, ahaho n'umugabo we bari kumwe, na we ararya.
Comparar
Explorar Intangiriro 3:6
2
Intangiriro 3:1
Inzoka yari incakura kurusha izindi nyamaswa zose Uhoraho Imana yari yararemye. Inzoka ibaza umugore iti: “Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z'ibiti byo muri ubu busitani?”
Explorar Intangiriro 3:1
3
Intangiriro 3:15
Nshyize inzigo hagati yawe n'umugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe. Ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse agatsinsino.”
Explorar Intangiriro 3:15
4
Intangiriro 3:16
Abwira umugore ati: “Nzongēra imibabaro yawe utwite, uzabyare uribwa n'ibise. Uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.”
Explorar Intangiriro 3:16
5
Intangiriro 3:19
Uzajya ubona ibyokurya wiyushye akuya, kugeza igihe uzapfira usubire mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko uri umukungugu kandi uzasubira mu mukungugu.”
Explorar Intangiriro 3:19
6
Intangiriro 3:17
Hanyuma abwira umugabo ati: “Wumviye inama mbi y'umugore wawe, urya ku mbuto z'igiti nakubujije. Kubera ibyo wakoze ubutaka buravumwe. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya uhinga uruhe kugira ngo ubone ibigutunga.
Explorar Intangiriro 3:17
7
Intangiriro 3:11
Uhoraho aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku mbuto za cya giti nakubujije?”
Explorar Intangiriro 3:11
8
Intangiriro 3:24
Amaze kwirukana umuntu, ashyira mu burasirazuba bw'ubusitani bwa Edeni abakerubi bafite inkota z'umuriro zirabagirana, ngo bice inzira igana ku giti cy'ubugingo.
Explorar Intangiriro 3:24
9
Intangiriro 3:20
Uwo mugabo Adamu yita umugore we Eva, kuko ari we wabaye nyina w'abantu bose.
Explorar Intangiriro 3:20
Início
Bíblia
Planos
Vídeos