1
Luka 22:42
Bibiliya Ijambo ry'imana D
“Data, niba ubishaka igiza kure yanjye iki gikombe cy'umubabaro. Icyakora bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” [
Comparar
Explorar Luka 22:42
2
Luka 22:32
Icyakora wowe nagusabiye ku Mana kugira ngo utareka kunyizera, kandi numara kungarukira uzakomeze abavandimwe bawe.”
Explorar Luka 22:32
3
Luka 22:19
Hanyuma afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, arawubahereza ati: “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.”
Explorar Luka 22:19
4
Luka 22:20
Bamaze gufungura afata n'igikombe aravuga ati: “Iki gikombe ni Isezerano rishya Imana igiranye n'abayo, rikaba ryemejwe n'amaraso yanjye amenwe ku bwanyu.
Explorar Luka 22:20
5
Luka 22:44
Yari yashegeshwe n'ishavu, bituma arushaho gusenga cyane. Abira ibyuya bisa n'amaraso atonyanga.]
Explorar Luka 22:44
6
Luka 22:26
Ariko mwebwe ntimukagenze mutyo. Ahubwo umukuru muri mwe ajye agenza nk'umuto, kandi utegeka ajye amera nk'ukorera abandi.
Explorar Luka 22:26
7
Luka 22:34
Yezu aramusubiza ati: “Petero, reka nkubwire: iri joro inkoko ntiri bubike utaranyihakana gatatu.”
Explorar Luka 22:34
Início
Bíblia
Planos
Vídeos