1
Intangiriro 9:12-13
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Imana iravuga iti «Dore ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye namwe, n’ibifite ubuzima byose muri kumwe, uko ibisekuruza byanyu bisimburana: nshyize umukororombya wanjye mu gicu, uzaba ikimenyetso cy’Isezerano ngiranye n’isi.
Comparar
Explorar Intangiriro 9:12-13
2
Intangiriro 9:16
Umukororombya niwitambika mu bicu, nanjye nzawitegereza nibuke Isezerano rizahoraho jyewe Imana ngiranye n’ikinyamubiri cyose cyo ku isi.»
Explorar Intangiriro 9:16
3
Intangiriro 9:6
Usheshe amaraso y’umuntu, aye azaseswa n’undi muntu, kuko Imana yaremye umuntu imwishushanyije.
Explorar Intangiriro 9:6
4
Intangiriro 9:1
Imana iha Nowa n’abahungu be umugisha, irababwira iti «Mwororoke, mugwire, mwuzure isi.
Explorar Intangiriro 9:1
5
Intangiriro 9:3
Ibikururuka byose byifitemo ubuzima, mbibahayeho ikiribwa, kimwe n’ibimera bitohagiye.
Explorar Intangiriro 9:3
6
Intangiriro 9:2
Inyamaswa zose z’isi n’inyoni zose zo mu kirere zizabatinya, muzitere ubwoba. Ibikururuka ku isi byose, hamwe n’amafi yose yo mu nyanja, murabigabiwe.
Explorar Intangiriro 9:2
7
Intangiriro 9:7
Naho mwebwe nimwororoke mugwire, mwuzure isi muyigenge.»
Explorar Intangiriro 9:7
Início
Bíblia
Planos
Vídeos